USA yatangaje ko irimo kwita ku bashaka kubangamira demukarasi muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pompeo kuri uyu wa 10 Ukuboza 2020 yatangaje ko bari kwita ku bashaka kubangamira inzira ya demukarasi muri Uganda, mbere y’uko amatora y’Umukuru w’Igihugu aba.

Ni nyuma y’ikibazo cy’umutekano abarimo umukandida wiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu ahagarariye ishyaka National Unity Platform, Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) n’umunyapolitiki Dr. Kizza Besigye bamaze iminsi bagagaragaza.

Mu buryo bwo guhumuriza abatewe impungenge n’ikibazo cy’umutekano ndetse n’imigendekere mibi y’amatora, Pompeo kuri Twitter ubutumwa bugira buti: “Leta Zunze Ubumwe za Amerika imaze igihe ari umufatanyabikorwa wa Uganda. Twitega ko abafatanyabikorwa bacu bakurikiza inshingano zabo zo gukoresha amatora y’ubwisanzure ndetse anyuze mu mucyo.”

Ni bwo Pompeo yaboneyeho kuvuga ko bari gukurikirana abantu bari gushaka kwangiza inzira ya demukarasi. Ati: “Turimo kwita cyane ku bantu bashaka kubangamira inzira ya demukarasi ikomeje.”

Amatora ya Uganda ateganyijwe tariki ya 14 Mutama 2021, aho azaba ahanganiyemo abakandida 11 barimo abakomeye nka Perezida Museveni, Bobi Wine, Gen. Henry Tumukunde na Gen. Mugisha Muntu.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. USA yatangaje ko irimo kwita ku bashaka kubangamira demukarasi muri Uganda
    Mais, qu’est-ce qu’il va faire lui, ce Mike Pompeon lĂ  ? N’est-il pas celui qui fait partie de l’Ă©quipe gouvernente prĂ©sidentielle du prĂ©sident Trump dont leur mandat prendra fin en Janvier 2020? Les gens qui ont fait coulĂ©s beaucoup de sang dernièrement aus USA?
    Ils ont affiché une haine et un mépris profond envers leurs compatriotes Noirs Amércains comme ils leurs appllent. La police Amércaine a tué froidement les Afro-Amércains Et maintenant, il ose lui de donner une quelqonque léçon de démocratie aux Africains là?
    Ngo ukurusha ububasha koko agukubita uryaamye…

  2. USA yatangaje ko irimo kwita ku bashaka kubangamira demukarasi muri Uganda
    Mais, qu’est-ce qu’il va faire lui, ce Mike Pompeon lĂ  ? N’est-il pas celui qui fait partie de l’Ă©quipe gouvernente prĂ©sidentielle du prĂ©sident Trump dont leur mandat prendra fin en Janvier 2020? Les gens qui ont fait coulĂ©s beaucoup de sang dernièrement aus USA?
    Ils ont affiché une haine et un mépris profond envers leurs compatriotes Noirs Amércains comme ils leurs appllent. La police Amércaine a tué froidement les Afro-Amércains Et maintenant, il ose lui de donner une quelqonque léçon de démocratie aux Africains là?
    Ngo ukurusha ububasha koko agukubita uryaamye…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *