Oswakim n’abanyamakuru bagenzi be barinubira itinzwa ry’urubanza baregamo City Radio

Sangiza iyi nkuru

Rukomeje kubura gica hagati y’abahoze ari abakozi ba City Radio n’ubuyobozi bw’iyi radio ikorera mu Mujyi wa Kigali, aho Abanyamakuru batanu bahoze bayikorera bayirega kuva mu 2018 kuba yarabirukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ibirarane by’imishahara yabo, amafaranga y’ubwiteganyirize n’ibindi, ariko kuva batanga ikirego urubanza rukaba rutaratangira mu mizi, bagashinja City Radio amananiza.

Umwe muri aba banyamakuru Oswald Mutuyeyezu avuga ko uru rubanza rumaze gusubikwa inshuro nyinshi kuva muri 2018, aho avuga ko muri Nzeri ari bwo bagiye ku mugenzuzi w’umurimo mu Karere ka Nyarugenge bagahamagara City Radio igasuzugura.

Mu kiganiro na Bwiza.com na Bwiza TV nyuma yo gusohoka mu rukiko, bagaragaje uko bakiriye iri subikwa rishya ry’urubanza bagaragaza ko batabyishimiye.

Mutuyeyezu ati: “Batumije City Radio inshuro ebyiri isuzugura umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Nyarugenge…aduha uburenganzira bwo kujya kurega, tuza hano mu ntangiriro za 2019, ubu imyaka ibaye ibiri urubanza ruri hano ku rukiko rw’ibanze, hanyuma ibikurikiyeho n’inama ntegurarubanza.”

Mutuyeyezu avuga ko nk’uko bisanzwe mbere y’uko ababuranyi batangira kuburana mu mizi habaho kubanza kubumvikanisha bigakorwa n’umwanditsi w’urukiko.

Ati: “Inshuro zose twaje, City Radio yazaga igaragaza nk’aho rwose iduciye amazi..ivuga y’uko turaruhira ubusa, bizatwara imyaka n’imyaniko, uyu munsi nabwo ni ikimenyetso ariko nta bwoba twebwe dufite. Turaje ari bwo twagombaga kuburana bwa mbere mu mizi, ibaze kuva mu 2018 kuburana mu mizi bikaba byari bigiye kuba muri uku kwa 12 kwa 2020 urumva ko hagiye habaho izindi tekiniki zo gutinza, so izo ntacyo zitubwiye amaherezo y’inzira ni mu nzu.”

Uyu munyamakuru avuga ko kuri uyu wa Kane ubwo bari biteguye gutangira kuburana mu mizi, ari bwo City Radio yageze mu rukiko ikavuga ko noneho yiteguye kumvikana n’aba banyamakuru. Yabisabye urukiko, umucamanza arabyemera.

Ati: “Uko kumvikana kutagaragaye imbere y’umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Nyarugenge, uko kumvikana kutasabwe mu nama ntegurarubanza kugamije iki? Tubihanze amaso, twizeye ubutabera bwacu, hagati aho ngaho tuzategereza ko baduhamagara ngo twumvikane. Ibyo twakumvikana byose umushahara ntiwumvikanwaho. Hari ibirarane badufitiye, nkanjye bandimo ibirarane by’amezi 12..ubaze hamwe ni miliyoni zigera muri 7 gutyo. Iby’indishyi, ibya RSSB…”

Aba banyamakuru uko ari batanu bose bararegera amafaranga abarirwa muri miliyoni 30 zisaga.

Mugenzi we, Ndahiro Valens Papy, avuga ko City Radio yababereye umukoresha ariko mubi kugeza aho kuregana. Mu byo baregera avuga ko harimo kuba barirukanwe butemewe n’amategeko, kuba batarahawe ibyo bagombwaga nk’ubwiteganyirize, ibirarane by’imishahara yabo n’ibindi.

Ati: “Ariko ikintu giteye inkeke, ikintu nsaba ko ubutabera bwagakwiye kudukorera, nibudutege amatwi butwumve. City Radio ntabwo ari bwo bwa mbere ubuyobozi bwayo bwavuze ko buzakomeza gusiragiza uru rubanza…”

Rurangwa Gaston wamenyekanye nka Skizzy muri Muzika, ni umwe mu barega City Radio yigeze gukorera igihe kitari gito.

Ati: “Turi hano, ngirango hashize hafi imyaka ibiri tuburana na City Radio ku bikorwa yagiye ikora bimwe na bimwe byo kwirukana abakozi binyuranyije n’amategeko nanjye ubwanjye barananije mpaka bigeraho negura kuko niba nari umuyobozi w’ibiganiro nabyuka mu gitondo naza nkasanga umuyobozi mukuru yirukanye umukozi runaka, nk’umuyobozi w’ibiganiro mba ngomba kubigiramo uruhare kugirango dufatane umwanzuro ….n’umukozi wo mu rugo ntabwo ubyuka mu gitondo ngo umwirukane.”

Skizzy, wishyuza agera muri miliyoni 5 z’Amanyarwanda, avuga ko yagerageje kugira inama umuyobozi we ariko ntabyumve ahubwo bwacya yajya ku kazi agasanga yirukanye undi mukozi, akazana abandi utamenya ukuntu yazanye batanafite n’ubushobozi kugeza aho nawe batangira kumunaniza kugirango avemo.

Ati: “Nafashe umwanya ndavuga nti ‘ok’ ndasezera mbanza kwisunga umunyamategeko abingiramo inama, City Radio twagerageje kugirango batwumvikanishe mu rwego rw’akarere ka Nyarugenge barananirana baratsemba nta bwumvikane bashakaga…ariko biratangaje nyuma y’imyaka ibiri turahageze nibwo bari gusaba ubwumvikane!..”

Skizzy avuga ko bagiye kwicarana nk’abatanze ikirego bagasuzuma niba koko bakwiye kumvikana na City Radio avuga ko yabatesheje umwanya nawo yagakwiye kuryozwa, abazemera kumvikana, bitewe na dosiye ya buri muntu dore ko zitandukanye, bakumvikana abatabishoboye bagakomeza kuburana.

Biteganyijwe ko urukiko ruzatanga umwanzuro ku itariki 7 Mutarama 2021.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *