img-20201210-wa0038.jpg

Nyamagabe: Igisubizo ku kibazo cy’umuhanda mubi kigiye gushakirwa mu mbaraga z’abaturage

Sangiza iyi nkuru

Abaturage batuye mu Murenge wa Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe bari barahungabanyijwe n’ibitero by’abitwaje intwaro baturukaga mu ishyamba rya Nyungwe, barashimira ko leta yababaye hafi, ariko bagasaba gukemurirwa ibibazo birimo kutabona umuhanda mwiza.

Byatangajwe n’abatuye mu Mudugudu wa Subukiniro mu Kagari ka Rugogwe ubwo Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa 10 Ukuboza 2020, yabashyikirizaga imirasire y’izuba 217, bose bakaba bahamya ko ubu bavuye mu kizima.

img-20201210-wa0038.jpg Subukiniro ubu bose baracanye

img-20201210-wa0040.jpg Bahawe izina ry’Imboni za Nyungwe

Umuturage yashimiye leta mbere na mbere, ariko avuga ko ibikorwaremezo nk’umuhanda bikiri ikibazo. Ati: “Mu bikorwaremezo, icyo dukennye cyane ni umuhanda. Amashuri ariho arubakwa, poste de santé irahari, amashanyarazi twayabonye, ubu nta rugo na rumwe rudacanye.”

Kubera kutagira umuhanda mwiza, uyu muturage yavuze ko ubucuruzi budakorwa neza. Ati: “Hano ubucuruzi buri hasi, amagare ntakibona uko atambuka kandi yakagombye gutambuka agapakira. Kugeza ibicuruzwa hano birabangamye.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kabayiza Lambert yagize ati: “Nk’uko bigaragara, aka ni agace kari mu misozi miremire. Ni ahantu hasa nk’ahitaruye undi muhanda munini dufite, iyo uvuye hano Subukiniro, hakurya ugana ku isoko rinini rya Kitabi, ni naho abagurisha utanyuze ku masoko manini bawujyana.”

img-20201210-wa0042.jpg Visi Meya Kabayiza

Akomeza ati: “Biragaragara yuko bafite imihanda itameze neza. Umuhanda wari waraciwe mu rwego rwo kugira ngo haterwe amashyamba […]umuhanda biragaragara ko ugenda wangirika bitewe n’imvura.”

Mu buryo bwo gukemura iki kibazo, Visi Meya Kabayiza yavuze ko gutunganya uyu muhanda birasaba imbaraga z’abaturage, ati: “Mu byo tugomba gukora, turasabwa ngo nibura tubanze dukore twifashishije imbaraga z’abaturage ndetse n’ingengo y’imari ishyirwa ku murenge, ahakorwa imirimo y’amaboko, cyane cyane binyuze muri VUP.”

Yakomeje ati: “Turateganya rero y’uko dushobora kuba twareba igikorwa twaganisha aha ngaha kugira ngo tube dukemuye ikibazo mu buryo bwa bugufi ariko no mu gihe kirambye bizakomeza gutekerezwaho.”

Uyu muhanda uhuza umurenge wa Uwinkingi na Kitabi; ahaherereye isoko riremwa na benshi batuye mu Karere ka Nyamagabe. Ugera ku bikorwaremezo birimo amashuri ndetse n’ibigo nderabuzima; byaba ibitoya (postes de santés) cyangwa ibinini (centres de santés).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *