Igipolisi cya Malawi mu Mujyi wa Dowa cyataye muri yombi umunyarwandakazi w’imyaka 18 ashinjwa kwica umugabo nawe w’Umunyarwanda w’imyaka 58 y’amavuko.
Uyu mukobwa bivugwa ko yitwa Joseline Nakizimana, aravugwaho kuba yarakoze iki cyaha hagati y’itariki 17 Ugushyingo 2020 n’itariki 08 Ukuboza 2020, muri Blantyre, hagati y’inkambi y’impunzi ya Dzaleka n’Ibitaro by’Akarere ka Dowa.
Nk’uko bitangazwa n’ushinzwe itangazamakuru mu Gipolisi cya Dowa, Sub Inspector Gladson M’bumpha, biravugwa ko mu ijoro ryo ku itariki 17 Ugushyingo 2020, Joseline Nakizimana na musaza we, Ntirenganya Etienne, waburiwe irengero, bahuye na John Ntezimana (wapfuye) ubwo yari agiye kugura inzoga mu nkambi.
Aba ngo bahise badukira umugabo batangira kumuhondagura ku mpamvu zizwi nabo gusa nk’uko ikinyamakuru Malawi24 dukesha iyi nkuru kivuga.
Musaza w’ukekwa, Ntirenganya, ngo yakubise nyakwigendera icupa mu mutwe naho mushiki we amuruma ugutwi.
Ibi byamenyeshejwe igipolisi, nyakwigendera ajyanwa kwa muganga baramusuzuma basanga yatewe igikomere gikomeye mu mutwe, bimuviramo kubyimba isura ndetse n’ugutwi kwe kwavuyeho.
Uyu mugabo yagumye mu bitaro umunsi umwe bucyeye arasezererwa, ariko kuva icyo gihe akajya ataka umutwe, bigeze ku itariki 06 Ukuboza 2020 arushaho kuremba bigeza aho ata ubwenge.
Yajyanwe ku Bitaro by’Akarere ka Dowa, aho yaje gupfira kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki 08 Ukuboza 2020 arimo kuvurwa.
Ibizamini byo kwa muganga byemeje ko nyakwigendera yazize kuvira amaraso mu mutwe, icyo bita mu buvuzi ‘epidural haematoma’.
Hagati aho, iyi nkuru irakomeza ivuga ko hatangijwe ibikorwa byo gushakisha na musaza w’ukekwa, Ntirenganya Etienne.
Ni mu gihe Joseline, iyi nkuru ivuga ko akomoka i Butare, mu majyepfo y’u Rwanda, azagezwa imbere y’urukiko vuba akisobanura ku cyaha cy’ubwicanyi akurikiranweho.



2 Responses
Malawi: Umunyarwandakazi arashinjwa ubwicanyi, musaza we arimo guhigwa
izo ngirwa mpunzi nizizikomokaho ni abicanyi ruharwa kugeza iherezo…… ubiyegereza ni akazi ke.
Malawi: Umunyarwandakazi arashinjwa ubwicanyi, musaza we arimo guhigwa
izo ngirwa mpunzi nizizikomokaho ni abicanyi ruharwa kugeza iherezo…… ubiyegereza ni akazi ke.