Umufaransa Karim Benzema yafashishe Real Madrid gutsinda Borussia Monchengladbach yo mu Budage ibitego 2-0, ihita ibona itike ya 1/8 cy’irangiza cya UEFA Champions league.
Iyi kipe y’i Madrid yari yakiriye Borussia Monchengladbach, mu mukino wa nyuma wo mu tsinda B wabereye ku kibuga cya Estadio Alfredo Di Stefano.
Umunota wa 9 w’umukino wari uhagije ngo Benzema atsindire Madrid igitego cya mbere, ku mupira yari ahinduriwe na Lucas Vasquez.
Iyi Real Madrid yasabwaga gutsinda uriya mukino ku kabi n’akeza kugira ngo ibashe kurenga mu matsinda.
Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize yari yatsindiwe muri Ukraine na Shakhtar Donetsk ibitego 2-0, binatuma umutoza Zinedine Zidane ajya mu mazi abira.
Benzema yatsindiye Real Madrid igitego cya kabiri ku munota wa 31, ku mupira yari ahawe na Rodrygo. Ibitego by’uyu Mufaransa byahaye bisa n’ibyahaye agahenge Zidane washoboraga guhita yirukanwa mu gihe yari gusezererwa muri Champions league.
Umufaransa Alassane Plea yashoboraga kwishyurira ikipe ye igitego yari yatsinzwe na Benzema nyuma yo kwisanga wenyine n’umuzamu Thibaut Courtois, gusa umupira awutera hejuru y’izamu.
Luka Modric ku rundi ruhande yari yatsindiye Real Madrid ikindi gitego mu gice cya mbere, gusa umusifuzi aza kucyanga avuga ko uriya munya-Croatia yaraririye.
Lucas Vasquez na we yashoboraga gutsindira Real Madrid ikindi gitego gusa umupira we ugarurwa n’igiti cy’izamu, mu gihe umupira wa Benzema washoboraga gutsinda igitego cya gatatu wagonze umutambiko w’izamu.
Ni nyuma y’undi mupira uremereye uyu Mufaransa yateye n’umutwe ukurwamo n’umuzamu Sommer.
Cyakora cyo n’ubwo Borussia Monchengladbach yatsinzwe uriya mukino, na yo yageze muri 1/8 cy’irangiza ibifashijwemo na Inter de Milan yaguye miswi na Shakhtar Donetsk 0-0.


