Umukobwa witwa Gerturde Ngoma wo mu gace ka Kabushi ahitwa Ndola muri Zambia yajyanye mu nkiko umukunzi we, Herbert Salaliki ku bwo gukundana na we imyaka umunani, nta bukwe bubaye ngo babane ku mugaragaro. Ngoma w’imyaka 26 avuga ko asanga ari ikibazo kuba barabyaranye umwana akaba ataramushaka kandi ibi aribyo basezeranye. Salaliki ngo yarakoye ariko akavuga ko atarabona amikoro yo gukora ubukwe. Umucamanza Evelyn Nalwize yavuze ko Ngoma agomba kujya kureba uko iki kibazo cye cyakemuka hatitabajwe urukiko nk’uko Zambianews dukesha iyi nkuru ibitangaza.


