Hari amakuru akomeje gucicikana avuga ko Visi- Perezida wa mbere wa Rayon Sports, ThadéeTwagirayezu yeguye ku mirimo ye mu ibanga.
Radio 10 dukesha iyi nkuru ivuga ko nta mpamvu iramenyekana yatumye uyu muyobozi yegura kuri uyu wa 16 Ukwakira 2019.
Perezida wa Rayons Sports, Sadate Munyakazi yavuze ko ntacyo azi kuri aya makuru.
Ati “ Ntabyo nzi. Turikwitegura umukino wa Bugesera uyu munsi saa kumi n’ebyiri.”
Nta byinshi byatangajwe ku kuba uyu mugabo yaba yeguye keretse kuba yakwisubiraho nk’uko byagiye bigenda mu gihe cyachise.
Si ubwa mbere Twagirayezu ashaka kwegura gusa ngo agahendahenwa na bamwe mu bavuga rikijyana ba Rayon Sports bakamusaba kwisubiraho.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Abazi Twagirayezu bavuga ko ari umugabo w’inyanngamugayo, uzi gukora, bigoye kumwuva mu matiku. Azwiho kugira ubupfura no kuba inshuti y’abakinnyi.


