20260325_231209

Biruta yashyikirije Perezida Saasou Nguesso ubutumwa bwa Perezida Kagame 

Sangiza iyi nkuru

Perezida Denis Sassou N’Guesso wa Congo-Brazzaville, ku wa Gatatu yakiriye Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta wamushyiriye ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.

Ni ubutumwa bwifuriza Perezida wa Congo ishya n’ihirwe, nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora igihugu cye muri manda ya gatanu.

Muri ubu butumwa kandi Perezida Kagame yasabye Sassou Nguesso kuzashyigikira  kandidatire ya Louise Mushikiwabo wongeye gutangwa n’u Rwanda nk’umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF).

Mushikiwabo uyobora uriya muryango kuva muri 2019, ari gushaka kuwuyobora muri manda ye ya gatatu.

Perezida Nguesso na Minisitiri Dr Biruta, baganiriye kandi ku kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi, dore ko bisanzwe bifitanye umubano n’ubufatanye mu bya dipolomasi na politiki

Denis Sassou Nguesso w’imyaka 82 yatorewe manda ya gatanu yo kuyobora Repubulika ya Congo ku majwi 94.82% mu matora yabaye ku wa 15 Werurwe 2026.

Perezida Kagame abinyujije ku rubuga rwe rwa X, ari mu banyacyubahiro batambukije ubutumwa bumushimira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *