file_00000000110871f891a211821ba78ac7

Bishe umusifuzi wabasifuriye nabi

Sangiza iyi nkuru

Mu gihugu cya Zambia, abantu batatu bamaze gutabwa muri yombi nyuma y’urupfu rubabaje rw’umusifuzi Donald Tonga wari ufite imyaka 55, wishwe n’agatsiko k’abafana n’abakinnyi bamukubise bikomeye ku kibuga.

Ibi byabereye mu karere ka Chipangali, mu mukino wo gusubiramo wahuzaga amakipe ya Mikango United na Leopard United, yari ahataniye igihembo cy’amafaranga ibihumbi 5 bya Kwacha.

Polisi yavuze ko Donald Tonga ari we wari wasifuye irushanwa ryose wenyine, nta basifuzi bungirije cyangwa abandi bamufashaga bari kumwe na we.

Amakimbirane yatangiye mu gice cya mbere cy’umukino, nyuma y’uko bamwe mu bakinnyi ba Mikango United bashinje umusifuzi kutabaha ikosa bari bakoreweho. Uburakari bwaje gukomera, abakinnyi bamwe n’abafana binjira mu kibuga batangira kwirukankana umusifuzi.

Amakuru avuga ko yakubiswe bikomeye n’imbaga y’abantu bakoresheje imigeri, ibipfunsi, amabuye ndetse n’inkoni, kugeza ubwo yaguye hasi yazahaye cyane.

Nyuma yahise ajyanwa ku ivuriro rya Chamasongo Clinic, ariko abaganga batangaza ko yahageze yamaze gupfa.

Polisi yavuze ko umurambo wa Donald Tonga wasanzwe uriho amaraso menshi kandi ufite ibikomere bikomeye ku mutwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Robertson Mweemba, yatangaje ko abantu batatu bamaze gufatwa mu gihe abandi bakekwa bagishakishwa nyuma yo guhunga ingo zabo.

Yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane uruhare rwa buri wese muri ubwo bwicanyi bwabaye ku kibuga cy’umupira w’amaguru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *