Bishop Jean Sibomana, Umuvugizi wa ADEPR yatawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi w’Itorero rya Pentekote mu Rwanda, Bishop Jean Sibomana, yatawe muri yombi na Polisi, akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo w’itorero.

Amakuru yemezwa na ACP Theos Badege, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ko Bishop Jean Sibomana yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2017, akurikiranweho ibyaha bimwe n’iby’abandi bayobozi bafatanyije kuyobora, byo kunyereza umutungo w’Itorero.

ACP Theos Badege avuga ko afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimihurura,mu Mujyi wa Kigali, ubushinjacyaha bukaba bwatangiye kumukurikirana afunze.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Bishop Jean Sibomana, afashwe nyuma ya Bishop Tom Rwagasana wari umwungirije, anashinzwe ubuzima bw’itorero, Mutuyemariya Christine, ushinzwe ubutegetsi n’imari, Sindayigaya ThĂ©ophile, umuyobozi mukuru ushinzwe imari, Niyitanga Straton n’uwitwa Gasana Valens, ubu bo bakatiwe n’urukiko gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ku wa Mbere tariki ya 22 Gicurasi, mu rubanza ubushinjacyaha buregamo aba bayobozi ba ADEPR bari bafashwe mbere, kunyereza umutungo w’iri torero ungana na miliyari zisaga 3.2 z’amafaranga y’u Rwanda, Bishop Rwagasana Thomas yahakanye agaragaza ko nta mafaranga yakoreshejwe nabi cyangwa ngo arigiswe.

Ubushinjacya buvuga ko ubuyobozi bw’iri torero bwatse inguzanyo y’amafaranga miliyari 3.2 buvuga ko azishyurwa mu myaka 10, ariko bukaza kotsa igitutu abayoboke b’iri torero ngo bishakemo aya mafaranga akishyurwa mu mwaka umwe.

Buvuga ko bwakusanyije amafaranga y’u Rwanda 3 592 465 324 ariko ntiyishyurwe ahubwo aba bayobozi bayarya mu byiciro.

Bwagaragarije urukiko ko aya mafaranga yagiye ahabwa abantu batandukanye basinyirwaga Sheki n’aba bayobozi, ariko abayabikuje bagahindukira bakayanasubiza.

Ubushinjacyaha kandi bwagiye bugaruka kuri Sheki zitandukanye zagiye zishyirwaho imikono n’aba bayobozi ba ADEPR barimo Rwagasana, bubasabira gufungwa by’agateganyo kugira ngo bukomeze iperereza nta nkomyi. gusa abaregwa bose bagiye bagarama ibyo bashinjwa, ku wa Kane tariki ya 25 Gicurasi, urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwanzuye ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Tom 1

Bishop Tom Rwagasana, wari umuvugizi wungirije anashinzwe ubuzima bw’itorero

Mutuye

Mutuyemariya Christine, wari ushinzwe ubutegetsi n’imari

salton

Past.Niyitanga Salton, Umuyobozi w’ishami ry’Ivugabutumwa n’ubuzima bw’Itorero

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Itangishatse Théoneste/Bwiza.com
 
 
 
 
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *