Bishop Muthoka yafashwe n’umugore we asambana n’umukozi wo mu rugo

Sangiza iyi nkuru

Bishop Musyoki Muthoka wo mu itorero rya Jesus Liberation Ministry International, aherutse gufatwa n’umugore we yihugitse n’umukozi wabo wo mu rugo barimo gukora imibonano mpuzabitsina.
capture
Uyu mugore yatangarije itangazamakuru ko ubusanzwe yajyaga akeka ko umugabo we akora imibonano mpuzabitsina ariko akabura uko agaragaza ibimenyetso ko babikoze.
Gusa mu minsi ishize ngo nibwo uyu mugore yasanze umukozi wabo ari hejuru y’umugabo we bahuje urugwiro bituma abafata amashusho nk’ikimenyetso cy’amabi umugabo we ahora yijandikamo.
Ibi byabaye kandi nyuma yo gutandukana nabwo amenye ko uyu mugabo yasambanyije abandi bagore babiri b’inshuti ze, ibintu byamubabaje bituma afata icyemezo cyo kuzamukoza isoni.
Si ubwa mbere uyu mugore amenya amahano uyu Bishop ya koze, kuko ngo igihe kimwe yari avuye ku kazi arushye abanza kwiyicarira mu ruganiriro, nyuma yumva urusaku rw’ibyishimo mu cyumba baryamamo agenzuye asanga ni umugabo we n’uwo mukozi wo mu rugo.
kugeza ubu ihuriro ry’amadini amwe n’amwe yo muri Kenya akaba yagarutse kuri iki kibazo ngo harebwe ko uyu Muthoka yakosorwa akongera kwigishwa indangagaciro z’Abashumba, byaba na ngombwa agahanwa nkuko byagarutsweho n’ikinyamakuru Tuko.com.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *