Amakuru agera kuri Bwiza.com, avuga ko Bishop Tom Rwagasana, umuvugizi w’itorero rya Pentecote mu Rwanda (ADEPR), yatawe muri yombi na polisi mu gihe hari haciyeho iminsi ibiri na bwo hatawe muri yombi abandi bayobozi 3 barimo n’ushinzwe umutungo w’itorero.
Umuvugizi mukuru wa ADEPR, Bishop Sibomana Jean, ku murongo wa telefone aganira na Bwiza.com, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Gicurasi 2017, aremeza aya makuru, ati: “Nibyo, ngiye kubikurikirana”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abajijwe niba ifatwa rye ryaba rifitanye isano n’itabwa muri yombi rya bagenzi be 3 bamaze iminsi bafashwe, yahakanye avuga ko atabihamya, ati: “Ibyo sinabihamya, ibyo ni ibya polisi, murakoze”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theo Badege, yemereye itangazamakuru ko Tom yatawe muri yombi mu gihe hagikomeje iperereza ku inyerezwa ry’umutungo w’itorero (ADEPR).
Ifatwa rya Bishop Tom Rwagasana rije risanga irya Mutuyemariya Christine ushinzwe ubutegetsi n’imari, umuyobozi mukuru ushinzwe imari, Sindayigaya Théophile n’uwitwa Gasana Valens. Bakurikiranweho inyereza ry’umutungo w’itorero.
Soma inkuru bifitanye isano:
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


