Umukinnyi ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya APR FC no mu ikipe y’igihugu Amavubi, Bizimana Djihad yamaze kugurwa na Beveren yo mugihugu cy’ububirigi akaba yayisinyiye imyaka 3.
Tariki ya 10 Mata 2018 ni bwo uyu musore yerekeje mu gihugu cy’u Bubiligi gukora igeragezwa muri iyi kipe byari bitaganyijwe ko rizamara ukwezi ariko akaba yararitsinze rugikubita.
Nk’uko tubikesha urubuga rw’ikipe ya Beveren ikina mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, bavuga ko umwaka w’imikino utaha wa 2018-2019, Biziamana Djihad azaba ari umukinnyi w’iyi kipe yamabara ubururu n’umuhondo akaba yabasinyiye imyaka 3 ishobora kongerwaho n’uwa kane bitewe n’imyitwarire ye.
Bakomeza bavuga ko icyumweru kimwe kuri Djihad Bizimana cyari gihagije ngo yemeze abatoza n’ubuyobozi bw’iyi kipe muri rusange bitewe n’imikinire ye, akaba yaranatunguye n’abakinnyi bagenzi be bazakinana kuko babonye hari byinshi yabafasha.
Uyu musore w’imyaka 21 bakaba baramukundiye ko afite ubushobozi bwo kugarira kandi akanasatira cyane akaba afite n’ubushobozi bwo gutsinda ibitego dore ko ari na we ufite ibitego byinshi mu marushanwa nyafurika ya CAF Confederations Cup uyu mwaka.
Amakuru akaba avuga ko Bizimana Djihad yaguzwe amafaranga ibihumbi 180 by’Amayero ni ukuvuga miliyoni 185 n’ibihumbi 400 by’amafaranga y’u RWanda, ikipe ya APR FC ikazagira ayo ihabwa ku mwaka n’igice yari ayisigajemo, akaba yaba ari we munyarwanda waba uguzwe mu Rwanda akajya hanze ahenze aho akuyeho agahigo kari gafitwe na Sugira Ernest wagiye muri AS Vita Club avuye muri AS Kigali aguzwe ibihumbi 100 by’Amadorali.
Waasland Beveren ikaba ibarizwa mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bubiligi, shampiyona ikaba yararangije iri ku mwanya wa 12 mu makipe 16 ubu ikaba irimo ikina imikino yo gushaka itike yo kwitabira irushanwa rya Europa League


