Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yasabye Banki ya Kigali gukosora ikibazo cy’ibendera ry’u Rwanda ryazamuwe mu buryo budakwiye ku ishami ryayo rya Ruyenzi mu Karere Kamonyi.
Ni nyuma y’aho abakoresha urubuga rwa Twitter bagaragarije iyi foto, yerekana iri bendera rizamuriwe mu ibaraza ry’iyi nyubako iri shami ry’iyi banki rikoreramo.
Munyaneza Theogene mu butumwa yamenyesheje inzego zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yagize ati: “Ari icyapa cya Banki, ari Ibendera cg ibirango by’igihugu, ni iki gikwiye kuza imbere y’ikindi? Ubu koko si agasuzuguro guhisha idarapo ry’igihugu aha hantu?”
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasubije ko koko ari ikosa iyi banki igomba guhita ikosora, iti: “Ni ikosa Bank of Kigali ikwiye guhita ikosora; igomba kandi kuzamura ibendera ry’igihugu mu gihe hari n’irya BK kubera ko atari urwego rwa leta.”
BK nayo imaze kubona ubutumwa bw’iyi Minisiteri, yatangaje ko igihe gukurikirana iki kibazo, ikareba uko byakosorwa. Iti: “Murakoze kutwereka ibitarakozwe neza.Tubijeje guhita tubikurikirana tukareba uko biteye n’uburyo byakosorwa.”
Iyi banki yavuze ko imikoranire myiza ifitanye n’inzego za leta, irayorohereza mu gukemura iki kibazo.

2 Responses
BK yasabwe gukosora ikibazo cy’ibendera ry’u Rwanda yazamuye ahadakwiye
Nahoze nibaza nti ese uwatabaje MINALOC yabanje kubwira BK ko ibyo bakoze bidahwitse?Impamvu mvivuga Nuko ubona muri ino minsi abantu baharaye gukubita ahababaza!Muri iriya twitter iyo batubwira ko BK yagiriwe inama ntibyumve byari kuba ari ok ariko kubyuka ukabikora kuriya ni byiza ariko si cyane.Mbona dukwiye kugira inama bagenzi bacu mbere yo kubakubita ahababaza!