Uwahoze ari Perezida wa Burkinafaso, Blaise Compaoré, yavuye i Ouagadougou kuri uyu wa Gatandatu, itariki 9 Nyakanga nyuma ya saa sita asubira i Abidjan, aho yahungiye kuva yahirikwa mu 2014. Yari yasubiye mu ghugu cye ku wa Kane ushize, yitabiriye inama yahuriyemo n’undi wahoze ari Perezida, Jean-Baptiste Ouédraogo na Lt. Col. Paul Henri Damiba uyoboye muri iki gihe nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Marc Kabore. Blaise Compaoré yaboneyeho umwanya wo guhura n’abantu benshi mu murwa mukuru.
Blaise Compaoré yinjiye mu murwa mukuru wa Cote d’Ivoire nyuma yo kumara igihe gito kitavuzweho rumwe i Ouagadougou. Icyakora, nk’uko amakuru menshi abivuga, mu ibaruwa y’ubutumire yohererejwe na Perezida Paul-Henri Damiba, yagombaga kumara iminsi nibura umunani.
Mbere yo kugenda nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga, yakiriye intumwa z’abantu baturutse Ziniaré, mu cyaro cy’iwabo. Abantu benshi kandi bakoze akarasisi aho yari atuye, barimo abamushyigikiye ndetse n’abahoze bashyigikiye ibitekerezo bye.
Yahuye n’intumwa ziturutse mu ishyaka ry’amateka rya CDP, Compaore yabarizwagamo. Ibiganiro byibanze ku ikoraniro ry’ishyaka ritaha rivugwa mu ibaruwa yohererejwe abayobozi ba CDP batandukanye muri Kamena. Ariko ingingo y’ibibazo by’imibereho-politiki niyo yibanzweho cyane mu biganiro. Umwe mu bagize izo ntumwa yagize ati: “Ikibazo cy’ibanze cyari ikibazo cy’igihugu.”
Amakuru avuguruzanya yari yakwirakwijwe umunsi wose kuwa Gatandatu ku igaruka rye . Indege ye yahagurutse Ouagadougou ari kumwe n’umugore we, na Ally Coulibaly, umujyanama wihariye wa perezida wa Cote d’Ivoire.
Abantu bamwe bakekaga ko Blaise Compaore ashobora kuzagera muri Burkinafaso agahita atabwa muri yombi agafungwa kubera uruhare yahamijwe mu rubanza ku iyicwa rya Thomas Sankara agakatirwa gufungwa burundu adahari, ariko ntabwo ari ko byagenze.


