Blessed Family yasuye urwibutso rwa Ntarama inafata mu mugongo uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe hagikomeje iminsi 100 yo wibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22, itsinda Blessed Family ryasuye urwibutso rwa Ntarama ruherereye mu karere ka Bugesera kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Mata 2016, rinafata mu mugongo umukecuru wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iri tsinda ryiganjemo urubyiruko, rikigera kuri urwo rwibutso basobanuriwe uburyo Abatutsi batotezwaga kuva kera mbere y’ 1994.
v1
Umukozi wa CNLG ushinzwe urwibutso rwa Ntarama, Umuganwa Chantal , asobanura uko umugambi wo gutsemba Abatutsi wapanzwe kuva kera, yavuze ko ubusanzwe akarere ka Bugesera kari kagizwe n’ibihuru ndetse n’amashyamba y’inzitane abamo isazi za Tse Tse.

v3
Umuganwa Chantal asobanurira abagize Blessed Family amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi muri Ntarama

Mu 1959 ngo nibwo Abatutsi bari batangiye kwicwa abandi bakaburirwa irengero bya hato na hato, bagatwikirwa inzu,…bamwe batangiye guhungira ahantu hatandukanye.
Yakomeje avuga ko Leta yari iriho icyo gihe ibonye ko umugambi wo kurimbura Abatutsi bari mu gihugu itarimo kuwugeraho neza, bafashe icyemezo cyo kubimura.
Bamwe bava mu byahoze ari Perefegitura zitandukanye ariko cyane cyane icyahoze ari Ruhengeri, babimurira muri rya shyamba rya Bugesera ngo bamarwe na Tse Tse ndetse ku mpande yabo hagatura Abahutu ngo hatagira Umututsi n’umwe uzatoroka.
v4
Mu mwaka w’ 1994, waje ari simusiga kuko Abatutsi basaga 5000 barishwe, ubwo bamwe bageragezaga guhugira mu gishanga kizi ku izina rya CND ariko Interahamwe nabwo zikabasangayo zikabica.
Chantal yakomeje asobanura ko abagerageje guhungira mu kiliziya kiri aho urwo rwibutso ruri, nabwo bakomeje guhigwa kugeza ubwo bahiciwe.
Blessed Family bakimara gusobanurirwa uko Abatutsi bishwe, bafashe ingamba zo gukomeza gusenyera umugozi umwe, ndetse no kongera imbaraga mu gukangurira urundi rubyiruko kwima amatwi abashaka kubabibamo inzangano n’amacakubiri.
Iri tsinda ryaboneyeho gufata mu mugongo umukecuru warokokeye muri uwo Murenge wa Ntarama “Kayitesi Edithe” utuye mu Mudugudu wa Rugarama (Amizero) akagali ka Cyugaro, Umurenge wa Ntarama, aho uru rubyiruko rwamuhumurije ndetse bamusaba ko bamubera abana nawe akababera umubyeyi.
v4
Kayitesi Edithe, wabashwe mu mugongo na blessed family

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’iri tsinda ari nawe warishinze, Uwagaba Caleb Joseph mu rwego rwo kurwanya ubwigunge, uru rubyiruko rwageneye uyu mubyeyi impano ya Telefoni ndetse rwishimira no kuba rwarabashije kumushyirira umuriro w’amashanyarazi mu nzu abamo.
Caleb kandi yaboneyeho kunenga bikomeye abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi bagamije kubatsemba, avuga ko yakoranywe ubugome bukabije.
v5
Yakomeje ashimangira ko Abanyarwanda bakwiye kumva neza impamvu yo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.
Ati:”nta bihe bibi u Rwanda rwaciyemo nk’ibya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi nta n’ibindi ruzacamo kuko dufite ubuyobozi bwiza. Kuba twasuye uyu mubyeyi wasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi, nahakuye ingingo y’uko nta mpfubyi, incike bakwiye kurira kandi duhari.”
Ubusanzwe” Blessed Family” ni itsinda ry’abihurije ku rubuga nkoranyambaga (Watsapp) rigamije kwita ku mpfubyi, abapfakazi no gufasha abatishoboye muri rusange bivuye mu banyamuryango, ubu rigizwe n’abasaga 70 biganjemo urubyiruko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *