Sudani y’Epfo: Perezida Kiir yirukanye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit unayobora ishyaka riri ku butegetsi rya SPLM, yirukanye Perezida w’inteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho (TNLA), Jemma Nunu Kumba, maze ashyiraho Joseph Ngere Paciko ngo amusimbure. Kumba, umuyoboke mukuru wa SPLM akaba n’umuntu wa hafi wa Perezida Kiir, yabaye perezida w’inteko kuva muri Kanama 2021. Ntabwo yigeze ahabwa inshingano nshya. […]
Turkiya: Abantu batatu biciwe mu gitero kuri Ambasade ya Israel

Ibitanyamakuru byo muri Turkiya biratangaza ngo abantu batatu bapfuye, abapolisi babiri barakomereka mu irasana ryabereye hafi y’inyubako irimo Ambasade ya Israel mu murwa mukuru Istanbul. Ni kuri uyu wa Kabiri ubwo abantu batatu bitwaje intwaro bageragezaga gutera Ambasade ya Israel ariko bicwa n’abapolisi ba Turkiya. Amashusho y’Ibiro Ntaramakuru Reuters yerekanye umupolisi akuramo imbunda kandi yikinga […]
Intambwe 10 za Dr. Gregory Stanton, uburyo akarere k’Ibiyaga Bigari kakwirinda Jenoside itaraba

Mu 1994, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yahinduye uburyo isi yose ibona ibyaha ndengakamere, yerekana ko Jenoside atari impanuka y’umunsi umwe, ahubwo ko ari inzira yubakwa buhoro buhoro: Mu magambo, mu mitegekere, mu kwambura abantu ubumuntu no mu gutegura ubwicanyi. Ni muri urwo rwego, Dr. Gregory H. Stanton, washinze Ikigo Genocide Watch, yateguye icyiswe “Intambwe […]
Loni iremeza ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje guhohoterwa muri RDC

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), Ibiro bihuriweho by’Umuryango w’Abibumbye byita ku Burenganzira bwa Muntu (BCNUDH) bivuga ko ikibazo cy’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu no kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bikomeje gufata intera muri iki gihugu. Muri raporo yabyo ya buri kwezi, BCNUDH yabaruye nibura ihonyorwa 439 ry’uburenganzira bwa muntu muri Mutarama 2026. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye […]
Nta bihano cyangwa ibitutsi bishobora gutesha agaciro icyubahiro cy’Ingabo z’u Rwanda: Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko umuco n’imyitwarire myiza biranga Ingabo z’u Rwanda bikomoka ku bihe bikomeye birimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zahagaritse, ashimangira ko nta bitutsi bibaho cyangwa ibihano bishobora gutesha agaciro icyubahiro zifite. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Mata, mu ijambo ryo gutangiza icyunamo. Yavuze ko nyuma y’uko […]
Perezida Kagame na Madamu we batangije #Kwibuka32

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Kabiri bunamiye banashyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi. Umukuru w’Igihugu na Madamu we kandi banacanye Urumuri rw’icyizere rushushanya ahazaza h’Abanyarwanda, rugomba kumara iminsi 100 yo Kwibuka rwaka. […]
Turkiya yifatanyije n’Abanyarwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Igihugu cya Turkiya cyifatanyije n’Abanyarwanda n’Isi yose mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 nk’uko cyabitangaje mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yacyo. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryahawe nimero ya 62 ryo ku itariki 7 Mata 2026, ku byerekeye Kwibuka ku nshuro 32 ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, Turkiya […]
Nta cyihariye nsaba u Rwanda: Umugore wa Perezida Ntaryamira wapfanye na HabyarimanaÂ

Umugore wa Cyprien Ntaryamira wahoze ari Perezida w’u Burundi, yatangaje ko n’ubwo umugabo we yapfiriye mu Rwanda ntacyo arubaza, ko ahubwo Umuryango Mpuzamahanga ari wo ukwiye gukora ibishoboka byose ugtanga umucyo ku rupfu rw’umugabo we. Ntaryamira yapfanye na Habyarimana ku mugoroba wo ku wa 6 Mata 1994, ubwo indege yo mu bwoko bwa Falcon 50 […]
Cameroun yerekanye urutonde rw’abenegihugu 16 bapfiriye mu ntambara yo muri Ukraine

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 6 Mata 2026, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Cameroun yashyize ahagaragara urutonde rw’abenegihugu 16 b’iki gihugu bakoraga mu karere kihariye k’ibikorwa bya gisirikare, ijambo rikoreshwa n’u Burusiya mu gusobanura intambara yo muri Ukraine. Uru rutonde rw “abapfuye” rwatanzwe na Ambasade y’u Burusiya i YaoundĂ©. Guverinoma ya Cameroun yemeje aya makuru, […]
Ibitero bikomeye bya FARDC n’abambari bayo byibasiye abasivili muri Minembwe na Kalehe

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Mata ingabo za Leta ya Kinshasa n’abazifasha ku rugamba bagabye ibitero bikomeye byibasiye abaturage b’abasivili mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa Congo. AFC/M23 mu itangazo yasohoye biciye muri Lawrence Kanyuka uyivugira mu bya politiki, yavuze […]
Guteres yasabye Isi gukura isomo ku makosa yatumye Jenoside yakorewe Abatutsi iba

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, AntĂłnio Guterres, yagaragaje ko Isi ikwiye kwigira ku makosa yabayeho, mu kwirinda ko Jenoside nk’iyakorewe Abatutsi mu 1994 yakongera kubaho. Ni mu butumwa bujyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 32 yanditse ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Mata hatangiriye icyunamo cy’iminsi 100. […]
Trump yijeje kurimbura Iran nidakora ibyo isabwa

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakangishije Iran kuyirimbura “mu ijoro rimwe” niba itabashije kugera ku masezerano mbere y’igihe ntarengwa yahawe ngo ibe yamaze kongera gufungura umuhora wa Hormuz, inzira y’ingenzi cyane inyuramo ibikomoka kuri peteroli na gaz bikoreshwa hirya no hino ku Isi. Igihe ntarengwa Trump yatanze cyo kuba hagezwe ku […]
Tariki 7 Mata 1994: Umunsi Jenoside yakorewe Abatutsi itangira mu gihugu hose

Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe, bikaba bigaragarira mu bikorwa by’ubwicanyi,amagambo y’urwango byayibanjirije, ariko by’umwihariko umugambi wa Jenoside ugaragarira mu buryo ubwicanyi bwatangiriye rimwe mu turere tunyuranye tw’u Rwanda, ubwicanyi busa, bwibasira abatutsi, abana, abakuze, abagore, abarwayi mu bitaro, mu nsengero na za Kiliziya, n’ahandi. Abateguye Jenoside bamaze guhanura indege ya Habyarimana, Colonel Theoneste Bagosora n’abandi bahezanguni […]
Iturika rya ‘Camp Base’ y’i Bujumbura: Impanuka, cyangwa ibanga ry’igitero kitaravugwa?

Mu gihe ubutegetsi bw’u Burundi buvuga ko iturika ryabereye mu kigo cya gisirikare cya Camp Base kiri i Musaga mu mujyi wa Bujumbura ari impanuka y’amashanyarazi, urujijo, guceceka ndetse n’itumanaho risa n’irigenzurwa bikomeje gutuma abaturage bibaza niba ukuri kose kwarashyizwe ahagaragara. Ijoro ryo ku wa 31 Werurwe rishyira uwa 1 Mata 2026 ryabaye ijoro ry’akaga […]
Byumba: Abapadiri 2 bafashwe bazira gusomera misa ahantu hatemewe

Abapadiri 2 ba Diyosezi Gatolika ya Byumba batawe muri yombi, kuri Pasika, bafashwe n’inzego z’umutekano mu Ntara y’Iburasirazuba, bazira gusomera misa ya Pasika ahantu hatemewe nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Kinyamateka cy’Inama Nkuru y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda. Abo bapadiri ni Eric Uwayezu, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyakayaga, na Padiri Didier Nzaramba ubarizwa muri Paruwasi ya Kiziguro, […]
Senator Dr. Frank Habineza pays tribute to Late African Greens Leader Adamou Garba

The President of the Democratic Green Party of Rwanda, Senator Dr. Frank Habineza, has paid a heartfelt tribute to the late Adamou Garba, describing him as “a principled, thoughtful, and deeply committed leader” whose legacy will endure across Africa and beyond. Garba, who served as President of the Greens of Niger and later led the […]
Umunsi AFC/M23 na Leta ya RDC bazahurira mu biganiro mu BusuwisiÂ

Intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iz’ihuriro rya AFC/M23, byamenyekanye ko zizahurira mu Busuwisi ku wa Mbere tariki ya 13 Mata, gukomerezayo ibiganiro bya Doha impande zombi zimaze igihe zigirana. Ni icyiciro gishya cy’ibyo biganiro cyateguwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar; ndetse byitezwe ko ziriya mpande zombi ziyemeje gushyira […]
Umugore yibarutse mu ndege igiye kugwa i New York

Hari inkuru idasanzwe yabereye mu kirere, aho umugore umwe yibarutse ari mu ndege ya sosiyete Caribbean Airlines yari igiye kugwa ku kibuga cy’indege cya John F. Kennedy International Airport muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi byabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Mata 2026, ubwo indege yari igeze hafi kugwa i New York, uyu […]
Abanyarwanda bazatangira gutekesha gaz yo mu Kivu mu ntangiriro za 2028

Abanyarwanda bashobora gutangira gukoresha gaz yo gutekesha ivuye mu Kiyaga cya Kivu mu ntangiriro za 2028 nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Jean de Dieu Uwihanganye. Ibi byatangajwe mu gihe ibiciro bya gaz yo gutekesha birimo kuzamuka, ahanini bitewe n’intambara yo muri Iran. Nk’urugero, ubu icupa rya gaz ry’ibiro 12 ryavuye ku 21,000Frw rigera ku 30,000Frw. […]
Paul Biya yagize umuhungu we Visi Perezida anamuha kuyobora igisirikare

Perezida wa Cameroun, Paul Biya, yafashe icyemezo cyateje impaka zikomeye nyuma yo gushyira umuhungu we, Franck Emmanuel Biya, ku mwanya wa Visi Perezida w’Igihugu ndetse anamugira Umukuru w’Ingabo zose. Ibi byemejwe n’iteka ryasohotse ku wa 4 Mata 2026, rinagaragaza ko Franck Biya yagizwe Minisitiri wungirije muri Minisiteri y’Ingabo, umwanya umushyira ku isonga mu bijyanye n’umutekano […]
Israel yivuganye Majid Khademi wari ukuriye ubutasi bwa gisirikare muri Iran

Kuri uyu wa Mbere, umukuru w’ubutasi mu Gisirikare cy’Impinduramatwara cya Iran, Majid Khademi, yiciwe mu gitero cy’indege cya Israel, nk’uko ibitangazamakuru bya leta bya Iran byabitangaje, bidatanze ibisobanuro birambuye. Minisitiri w’ingabo muri Israel, Israel Katz, yemeje aya makuru y’uko Israel yagabye igitero kuri Khademi nk’uko inkuru dukesha Deutsche Welle ivuga. Katz ati: “Abashinzwe kurinda impinduramatwara […]
RIB yihanangirije Abanyarwanda ku ikoreshwa ry’imvugo zipfobya Jenoside yakorewe AbatutsiÂ

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasabye Abanyarwanda guca kwirinda imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe habura amasaha make ngo hatangire icyunamo kijyanye no kwibuka ku nshuro ya 32. Umuyobozi muri RIB ushinzwe Ubukangurambaga no Gukumira Ibyaha, Ntirenganya Jean Claude, avuga ko muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari byiza ko Abaturarwanda […]
Uko ifatwa rya Uvira ryari ryavanye u Burundi mu ntambara yo muri Congo

Ifatwa ry’umujyi wa Uvira ku itariki ya 10 Ukuboza 2025, ufatwa n’abarwanyi ba AFC/M23 ryahise rivana mu ntambara Ingabo z’u Burundi zoherejwe gufasha Ingabo za Congo, bituma hahita haba impinduka zikomeye za gisirikare muri ayo makimbirane, nk’uko raporo yashyizwe ahagaragara muri Mata 2026 n’Itsinda ry’Ubushakashatsi kuri Congo (CRG) n’Ikigo cy’Ubufatanye Mpuzamahanga (CIC) muri Kaminuza ya […]
Trump si impanuka! Uko Amerika yaremye umunyapolitiki uvuga icyo ashaka cyose

Ni kenshi Donald Trump atangaza isi yose kubera amagambo ye akakaye, asesereza cyangwa arenga ku byafatwaga nk’imipaka ya politiki isanzwe; ibitera abenshi kwibaza impamvu Amerika yemeye kubaka ndetse igashyigikira umunyapolitiki umeze atyo. Mu by’ukuri, Trump si ikibazo cy’umuntu umwe gusa, ahubwo ni umusaruro wa sisiteme ya politiki, itangazamakuru, uburakari bw’abaturage n’ihinduka ry’umuco wa demokarasi y’Amerika. […]
Perezida Kagame ku mpamvu we na FPR batari bagambiriye kwica Habyarimana

Ku itariki nk’iyi ya 6 Mata mu myaka 32 ishize, Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda yishwe ubwo indege ye yari imuvanye i Arusha muri Tanzania yahanurirwaga mu kirere cya Kanombe, mu mujyi wa Kigali. Perezida Paul Kagame avuga ko we na FPR-Inkotanyi yari ayoboye batashakaga ko Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda yicwa, kuko […]
Kinshasa na Brazzaville byiyemeje gukomeza ubufatanye mu bya gisirikare

Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) na Repubulika ya Congo byiyemeje gushimangira ubufatanye mu by’umutekano binyuze mu biganiro byabaye hagati y’abaminisitiri b’ingabo z’ibihugu byombi, hagamijwe gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare no gukemura ibibazo rusange by’umutekano. Ibi ni bimwe mu bintu nyamukuru byavuye mu ruzinduko rwa Minisitiri w’Ingabo wa Repubulika ya Congo, Charles Richard Mondjo, nyuma […]
Hafi y’ibiro bya Trump humvikanye amasasu

Urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rucunga umutekano wa perezida, bandi bategetsi bo hejuru n’abahoze ari abategetsi bo hejuru (Secret Service), rurimo gukora iperereza ku rusaku rw’amasasu rwumvikanye mu masaha ya kare yo ku cyumweru hafi y’ibiro bya perezida, bizwi nka White House. Abashinzwe umutekano b’urwo rwego bageze ahumvikaniye amasasu mu gace gakikije Pariki […]
Tshisekedi yatangaje ko agiye ‘kwisubiza vuba’ ibice M23 igenzura

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FĂ©lix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yatangaje ko mu gihe cya vuba azisubiza ibice byo mu burasirazuba bwa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo ingabo ze zirukanwemo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23. Uyu mugabo yatanze iryo sezerano ku Cyumweru tariki ya 5 Mata, ubwo yari ayoboye ibirori byo kwakira ikipe […]
RDC yemeye kwakira abimukira birukanwe muri Amerika

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko “izakira by’agateganyo” abimukira birukanwe, mu masezerano yagiranye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko byatangajwe na guverinoma kuri iki Cyumweru, yongeraho ko Washington izishyura amafaranga azabagendaho kandi ko nta gahunda yo kubatuza burundu iteganijwe. Minisiteri y’itangazamakuru ivuga ko Kinshasa izakomeza kugenzura byuzuye abinjira, igihe bazahamara, kugenzura, kubambura uruhushya […]
Abayobozi ba gisirikare na politiki ba M23 bafatiwe ibihano kuva mu 2010

Raporo yashyizwe ahagaragara muri Mata 2026 n’Itsinda ry’Ubushakashatsi kuri Congo (CRG) n’Ikigo gishinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga (CIC) muri Kaminuza ya New York, ivuga ko abayobozi 13 mu rwego rwa gisirikare na politiki 13 ba M23 bafatiwe ibihano mpuzamahanga byafashwe na Loni, Amerika, ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi. Kuva mu Gushyingo n’Ukuboza 2012, Umugaba Mukuru wa […]
U Bushinwa bwanyonze umuturage w’u Bufaransa wari warakatiwe mu 2010

Kuri uyu wa Gatandatu ushize, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa yatangaje ko Umufaransa wakatiwe urwo gupfa mu Bushinwa mu 2010 azira gucuruza ibiyobyabwenge, yamaze kwicwa nk’uko inkuru dukesha RFI ivuga. Chan Thao Phoumy, Umufaransa w’imyaka 62 wavukiye i Laos, yishwe, “nubwo abategetsi b’u Bufaransa bakoze ibishoboka byose, harimo no kumusabira imbabazi ku mpamvu z’ubutabazi ariko […]
Masisi: Imirwano ikomeye irarimbanyije hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Imirwano ikaze iravugwa kuva mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki ya 5 Mata 2026, muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Amakuru aturuka muri ako gace agera ku rubuga Kivu Morning Post, dukesha iyi nkuru, aravuga ko imirwano yahuje abarwanyi ba AFC/M23 n’inyeshyamba zo […]
Kenya: Abashinzwe iperereza bataye muri yombi abayobozi bane mu rwego rw’ingufu

Abashinzwe iperereza muri Kenya bataye muri yombi abayobozi bakuru bane mu rwego rw’ingufu, barimo n’umuyobozi w’ikigo cya leta gishinzwe imiyoboro ya peteroli, bakekwaho kwivanga mu ishakwa n’ikwirakwizwa ry’ibikomoka kuri peteroli mu gihugu, nk’uko abayobozi bavuze muri dosiye ijyanye n’impungenge z’ubuziranenge bwa lisansi ndetse n’ihungabana riherutse ry’itangwa ryayo. Ubuyobozi bushinzwe iperereza ku byaha (DCI) bwatangaje ko […]
Umupilote w’Umunyamerika wari waguye muri Iran yatabawe

Kuri iki Cyumweru, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yishimye cyane ndetse ashima n’Ingabo za Amerika ubwo yatangazaga ko umwe mu bapilote b’indege y’intambara ya Amerika yaguye muri Iran yabonetse “kandi afite umutekano.” Mu itangazo rye, ku rubuga rwe nkoranyambaga, Truth Social, Perezida Trump yavuze ko indege yavuze ko uyu mupilote w’umukoloneli, […]
Inyeshyamba 4,000 zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda zageze i Mulenge zivuye mu misozi no mu Burundi

Amakuru agera kuri BWIZA aremeza ko inyeshyamba zibarirwa mu 4,000 zo mu mitwe ya P5 irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, zamaze kugera i Mulenge mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo nyuma yo gusoza imyitozo zari zimaze igihe zikorera mu Burundi. Amakuru avuga ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Mata ari bwo ziriya nyeshyamba zageze ahitwa […]
Clapton Kibonge yasezeranye n’umugore we bamaranye imyaka umunani

Kuri uyu wa 4 Mata 2026, umukinnyi wa filime uzwi cyane, Clapton Kibonge, yakoze ubukwe n’umugore we Ntambara Mutoni Jacky, bari bamaze imyaka umunani babana ndetse bafite abana batatu. Iyi mihango yatangiriye mu gusaba no gukwa byabereye i Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, mbere y’uko bakomereza mu gusezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa Gasinga Miracle […]
Impamvu Green Party ikomeje kwinjiza Ingengabitekerezo yayo mu barwanashyaka

Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, bwasobanuye ko bukomeje gutyaza abarwanashyaka bahagarariye abandi ku rwego rw’uturere ngo bamenye amahame n’ingengabitekerezo ishyaka rigenderaho, mu rwego rwo kubategura ngo nibajya gushaka abandi barwanashyaka mu mirenge bazabe bavuga ibyo bashikamyeho, bazi kandi basobanukiwe. Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo Green Party yatangiye guhugura abarwanashyaka bahagarariye […]
Perezida Kagame yavuze ku kuvana RDF muri MozambiqueÂ

Perezida Paul Kagame yashimangiye ko nihatagira umuntu wishyura ibigenda ku ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique, bizarangira ingabo zicyuwe. Ni nyuma y’uko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uheruka gutangaza ko uteganya guhagarika inkunga ya miliyoni 20 z’ama-Euro wageneraga buriya butumwa. Perezida Kagame mu kiganiro […]
Urugendo rwa Kigali-Rusizi rwarenze Frw 11,000

Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ibiciro bishya by’ingendo rusange mu ntara, nyuma y’uko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bitumbagiye. RURA mu itangazo yasohoye ku wa Gatanu tariki ya 3 Mata 2026, yagennye ko mu rugendo rwo mu ntara umugenzi agomba kujya yishyura Frw 41.58 ku kilometero kimwe. Mu biciro bishya ruriya rwego rwashyizeho, ikiri hejuru ni icy’urugendo […]
Nyarugabo yageneye Ndayishimiye ubutumwa bukomeye nyuma y’iturika ry’i BujumburaÂ

Me MoĂŻse Nyarugabo wigeze kuba Minisitiri w’Ubukungu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageneye Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ubutumwa bukomeye bunenga imikorere ye n’uruhare rw’u Burundi mu bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Congo, nyuma y’iturika rikomeye riheruka kubera i Bujumbura. Mu butumwa bwe bwo ku wa 3 Mata 2026, Nyarugabo yabanje kwihanganisha Abarundi bagizweho […]
FERWAFA yateye utwatsi ubusabe bwa Rayon SportsÂ

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryanze ubusabe bwa Rayon Sports yari yarisabye ko umutoza Haringingo Francis Christian yakwemererwa gutoza umukino iriya kipe ifitanye na Gicumbi FC. FERWAFA mu itangazo yasohoye, yabwiye Rayon Sports ko idashobora kubona ibyangombwa byemerera Haringingo kuyitoza muri aka kanya, kuko hari ikibazo cy’amasezerano agifitanye na Kiyovu Sports yahozemo. Ku wa […]
Arembejwe n’inkoni yakubiswe ubwo yakinaga yigize Yesu

Umusore wiga amategeko mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza ya Kampala International University, witwa Dennis Zziwa, yajyanywe kwa muganga nyuma yo gukomereka ubwo yakinaga yerekana ubuzima bwa Yesu Kristo mu gikorwa cyo kuzirikana inzira y’umusaraba. Ibi byabereye mu rusengero rwa Our Lady of Africa Church ruherereye i Mbuya, mu gihugu cya Uganda, mu gihe abakirisitu […]
Cuba igiye kurekura imfungwa 2,010 kubera igitutu cya Amerika

Guverinoma ya Cuba yatangaje gahunda yo kurekura imfungwa 2,010, mu gikorwa yavuze ko kigamije kugaragaza impuhwe n’ubutabazi, mu gihe igitutu gituruka muri Amerika gikomeje kwiyongera. Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Mata, binyuze kuri Ambasade ya Cuba iri muri Amerika. Abayobozi b’iki gihugu bavuze ko iki cyemezo gifitanye isano no kwizihiza […]
Chelsea yahannye Enzo Fernández kubera Real MadridÂ

Ikipe ya Chelsea F.C. yafatiye ibihano umukinnyi wayo wo hagati, Enzo Fernández, nyuma y’amagambo aherutse gutangaza agaragaza ko ashobora kwerekeza mu yindi kipe, by’umwihariko Real Madrid. Aya magambo Enzo yayavuze mu gihe cy’ikiruhuko mpuzamahanga, aho byagaragaye ko ashobora kuba yifuza kuva muri Chelsea akajya mu ikipe yo muri Espagne. Ibi ntibyishimiwe n’ubuyobozi bw’ikipe, buhita bumufatira […]
Iran yishe umuhanzi wishoye mu myigaragambyo

Igihugu cya Iran cyishe umusore w’imyaka 18 witwaga Amirhossein Hatami, wari umucuranzi wa gitari. Yishwe azira kuba yaritabiriye imyigaragambyo yabaye muri Mutarama. Uyu musore yafashwe ku itariki ya 8 Mutarama, ashinjwa gutwika inyubako y’itsinda ry’abasirikare rizwi nka Basij mu murwa mukuru Tehran. Nyuma yo gufatwa, yamaze ibyumweru ari wenyine muri gereza. Yanagaragajwe kuri televiziyo y’igihugu […]
Ndayishimiye n’umugore we bahetse umusaraba

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, hamwe n’umugore we Angeline Ndayishimiye, bifatanyije n’Abakristu mu kwizihiza Umunsi w’Ububabare bwa Yezu Kristu, bombi bagaragara bahetse umusaraba ubwo bari mu nzira y’umusaraba. Amafoto yashyizwe ku rubuga rwa X ya Perezidansi y’u Burundi, yerekana Ndayishimiye wari wambaye luturuso zitukura n’umugore we bombi bahetse umusaraba. Ubutumwa bw’iyi Perezidansi buvuga ko “ku […]
Litiro ya Lisansi mu Rwanda yiyongereyeho arenga Frw 300

Urwego Ngenzuramikorere (RURA), kuri uyu wa Gatanu rwashyizeho ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli byasize litiro ya Lisansi yiyongereyeho arenga Frw 300, mu gihe Mazutu yiyongereyeho arenga Frw 200. Itangazo RURA yasohoye biciye muri Rugigana Evariste uyiyobora, ryerekana ko Lisansi yageze kuri Frw 2,303 ivuye kuri Frw 1,989 yariho mu kwezi gushize, mu gihe Mazutu yageze […]
Hari amafaranga agenerwa gahunda zabatishoboye asazira kuri konti zuturere: Transparency International

Umuryango mpuzamahanga uharanira kurwanya ruswa n’akarengane, Transparency International, wagaragaje ko mu isesengura wakoze kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku mikoreshereze y’ingengo y’imari ya 2023/2024 wasanze hari amafaranga agenerwa gahunda zabatishoboye asazira kuri konti z’uturere . Mu birebwa muri ubu bushakashatsi harimo Public Financial Management (PFM), harebwa amakosa yo mu micungire y’imari ashingiye ku […]
Ibyiza Perezida Kagame abona mu bufatanye bw’u Rwanda na AFC/M23

Perezida Paul Kagame yatangaje ko aho u Rwanda na AFC/M23 bitangiriye kugirana ubufatanye mu by’umutekano, imipaka y’u Rwanda isigaye itekanye. Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana na Jeune Afrique. Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yatangaje ko u Rwanda na AFC/M23 bisigaye bifatanya mu […]
Austria yahaye Amerika gasopo

Igihugu cya Austria cyafashe icyemezo gikomeye cyo kwanga ko indege za gisirikare za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zinyura mu kirere cyacyo zerekeza mu bikorwa bya gisirikare bigamije Iran. Minisiteri y’ingabo ya Austria yemeje ko Amerika itazemererwa gukoresha ikirere cy’icyo gihugu mu bikorwa bifitanye isano n’iyi ntambara iri gukaza umurego mu Burasirazuba bwo Hagati. Iki […]
Iran iri guhiga hasi hejuru abasirikare ba Amerika yarasiye mu ndege ntibapfa

Iran yatangaje ko yashyizeho igihembo ku basirikare b’Abanyamerika batwara indege, nyuma yo kuvuga ko yarashe indege ya gisirikare yo mu bwoko bwa F-35 Lightning II. Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bifitanye isano na Leta ya Iran avuga ko iyi ndege yarashwe ikagwa ku butaka bw’icyo gihugu. Banagaragaje amafoto bavuga ko ari ibisigazwa by’iyo ndege, ndetse bavuga ko […]
Perezida Kagame yahishuye ko Joseph Kabila akorana na AFC/M23

Perezida Paul Kagame yahishuye ko Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo asigaye akorana n’umutwe wa AFC/M23. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru Jeune Afrique. Ubwo yabazwaga ku bihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziheruka gufatira ingabo z’u Rwanda nyuma yo kuzishinja gukorana na AFC/M23, Perezida Kagame yavuze […]
UPDF na SNA byafashe umwe mu bayobozi ba Al Shabab

Ingabo z’igihugu cya Uganda (UPDF), zikorera mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Somalia (AUSSOM), hamwe n’Ingabo z’igihugu cya Somalia (SNA), zafashe umwe muri ba komanda mukuru wa Al-Shabaab ari muzima mu gikorwa gihuriweho cyabereye Mubaraka. Uyu wafashwe ni Salaad Cusmaan Macalin, uzwi ku izina rya “Sahm,” akaba yaratawe muri yombi ku wa Gatatu […]
Uganda yakiriye abimukira ba mbere birukanwe muri Amerika

Itsinda ry’abantu 12 birukanwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryageze muri Uganda kuri uyu wa Kane ushize, nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’Abanyamategeko muri Uganda, rikaba ari itsinda rya mbere ryoherejwe hashingiwe ku masezerano yabaye hagati ya Uganda na Amerika yo kwakira abimukira badashobora gusubira mu bihugu byabo. Kwirukanwa byerekana kwaguka kwa politiki ya Perezida Donald […]
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Amerika yirukanwe

General Randy George wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yirukanwe kuri uwo mwanya nyuma yo gusabwa kwegura ku mirimo ye na Minisitiri w’Ingabo, Pete Hegseth. Amakuru atangwa n’inzego za Leta ya Amerika avuga ko Gen. George yasabwe guhita asezera ku mirimo ye ako kanya, nubwo yari agifite igihe kigera muri 2027 […]
Guverinoma yavuze ku biciro birimo ibya gaz byatumbagiye

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kane tariki ya 2 Mata 2026, yakomoje ku biciro birimo iby’ingufu n’iby’ibicuruzwa by’ibanze byatumbagiye kubera intambara ikomeje kubera mu burasirazuba bwo hagati. Guverinoma yakomeje kuri iki kibazo nyuma y’uko kuva mu mpera z’icyumweru gishize igiciro ku bicuruzwa bitandukanye cyazamutse mu buryo bukomeye, ku buryo hari n’aho cyazamutseho hafi 50%. Urugero […]
Haiti: Ingabo za Tchad zatangiye gusimbura abapolisi ba Kenya

Nyuma yo kunanirwa kw’ubutumwa mpuzamahanga bwo gushyigikira umutekano, ingabo nshya zirimo kwitegura gukorera mu ngata abapolisi ba Kenya bari baroherejwe muri Haiti. Kuhagera kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki ya 1 Mata, kw’itsinda rya mbere ry’abasirikare ba Tchad bagera kuri 50 birerekana ko ibikorwa bishya byo kugarura umutekano byatangiye nk’uko bitangazwa na RFI. Intego z’izo […]
RDC: Inyeshyamba za ADF zishe abasaga 40 mbere yo gutwika inzu 44

Teritwari ya Mambasa mu Ntara ya Ituri ikomeje kumenekamo amaraso no kwangirika kw’imitungo myinshi kubera ibitero bya hato na hato by’intagondwa ziyitirira idini ya Islam zo mu mutwe wa ADF. Kuri uyu wa Kane, itariki ya 2 Mata 2026, ADF yagabye ikindi gitero ihitana abantu mirongo kandi yangiza ibintu byinshi muri kariya gace k’igihugu, kayobowe […]
Perezida Trump yirukanye Pam Bondi wari umushinjacyaha mukuru

Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko Umushinjacyaha Mukuru, Pam Bondi, yavanwe ku mirimo ye. Abinyujije ku rubuga rwe nkoranyambaga, Truth Social, Trump yagize ati: “Pam Bondi ni Umunyamerika ukomeye ukunda igihugu kandi akaba inshuti y’indahemuka, wabaye umushinjacyaha mukuru wanjye mu mwaka ushize.” Yongeyeho ati: “Pam yakoze […]
CP Theos Badege wigeze kuba umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yahawe inshingano nshya

Commissioner of Police Badege Theos wigeze kuba umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yagizwe Komiseri Mukuru wungirije w’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora (RCS). Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Mata 2026, ni ryo ryemeje ko Badege yahawe ziriya nshingano agomba kungirizaho CG Evariste Murenzi. Badege yabaye umuvugizi […]