Touadéra yanagiriye na Perezida Kagame ku bufasha RDF ikomeje guha igihugu cye

Perezida Paul Kagame yakiriye anagirana ibiganiro na Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda. Touadéra ari i Kigali kuva ku Cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri ari kugirira mu Rwanda. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu gicuku cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Ugushyingo, byatangaje […]
Perezida Touadéra ari mu Rwanda

Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique, ari mu Rwanda aho kuri iki cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo yatangiye uruzinduko rw’akazi. Ni uruzinduko azamaramo iminsi ibiri nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yabitangaje, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa X. Perezida Touadéra ubwo yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe n’abayobozi barangajwe imbere […]
Ese FDLR ishobora gutangira kugabwaho ibitero?

I Washington, intumwa z’Abanyekongo, Abanyarwanda, Abanyamerika, na Qatar batangiye gutekereza ku bikorwa byo kugaba ibitero ku mutwe wa FDLR (urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda), umutwe wafatiwe ibihano na Loni kandi ufatwa nk’uwabajenosideri na Leta y’u Rwanda. Iyi yari ingingo nyamukuru yo kuganirwaho ku wa Gatatu no ku wa Kane, itariki ya 20 Ugushyingo, mu nama ya […]
RDC: Lt. Gen. Masunzu yasimbujwe General Major Nyembo Abdallah

General Major Nyembo Abdallah muri iki cyumweru yagizwe umuyobozi w’Akarere ka 3 k’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC ), asimbuye kuri uwo mwanya Lt. General Pacifique Masunzu uherutse gufatwa no koherezwa i Kinshasa. Akarere ka 3 ka gisirikare karimo intara za Maniema, Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Bas-Uélé, Tshopo, Haut-Uélé na Ituri. Lt. Gen. […]
Igihugu cya Afurika cyabaye icya mbere ku Isi cyohererejwe n’u Burusiya za Sukhoi-57

U Burusiya bwoherereje Algérie indege ebyiri z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-57, iki gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika kiba icya mbere cyakiriye ziriya ndege zo mu kiragano cya gatanu. U Burusiya bwemeje ko bwahaye Algérie ziriya ndege muri iki cyumweru, mu imurikagurisha ry’indege ryabereye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Umuyobozi w’u Burusiya […]
Ibitero bya hato na hato by’abantu bitwaje intwaro bihangayikishije abaturage muri Sake

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu, rishyira kuri iki Cyumweru, itariki ya 22 Ugushyingo, abantu bitwaje intwaro babibye ubwoba mu gace ka Mosquée muri Sake, ku birometero 27 mu burengerazuba bw’Umujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nyuma y’ibitero byagabwe ku isaha ya saa mbiri z’ijoro ku isaha yaho. Nk’uko abaturage benshi […]
Perezida Zelenskyy yemeye ko Ukraine igeze mu mayira abiri

Kuri uyu wa Gatanu ushize Perezida wa Ukraine yagaragaje ko igihugu cye ubu kigomba guhitamo hagati y’ibintu bibiri bikomeye cyane ari byo: Gutakaza agaciro cyangwa kubura umufatanyabikorwa w’ingenzi. Yatangaje ibi akomoza ku mushinga w’amasezerano wateguwe na Amerika n’u Burusiya bigaragara ko usaba Ukraine kuzigomwa ibice bimwe by’ubutaka bwayo. Perezida Volodymyr Zelenskyy yavuze ko Ukraine igomba […]
Masisi: AFC/M23 yafashe Umujyi wa Mahanga nyuma yo kwirukansa FARDC na Wazalendo

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 22 Ugushyingo 2025, umujyi wa Mahanga muri Gurupoma ya Nyamaboko ya 1 (Teritwari ya Masisi) muri Kivu y’Amajyaruguru, waguye mu maboko y’inyeshyamba za AFC / M23, nyuma y’imirwano ikaze hagati yabo n’ingabo za leta zishyigikiwe na Wazalendo. Biravugwa ko kuva ku wa Gatanu, itariki ya 21 Ugushyingo, inyeshyamba za […]
Nigeria: Abana basaga 300 bashimutiwe mu ishuri gaturika

Abana n’abakozi barenga 300 biravugwa ko bashimuswe mu ishuri ry’Abagatolika muri Nigeria muri iki cyumweru, muri bumwe mu bushimusi bukabije bwigeze bukorwa aho hantu. Ishyirahamwe ry’Abakirisitu muri Nigeria (CAN) ryatangaje kuri uyu wa Gatandatu ushize ko ryazamuye umubare w’abavanywe mu ishuri rya St Mary muri Leta ya Niger, ku wa Gatanu, ugera kuri 315 bavuye […]
Mozambique: Umuyobozi ushinzwe Cabo Delgado yasuye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Intara ya Cabo Delgado, Fernando Bemane de Sousa, kuri uyu wa Gatandatu, itariki 22 Ugushyingo 2025, yasuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Karere ka Mocímboa da Praia. Yari aherekejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Mocímboa da Praia, Sergio Domingo Cypriano, Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga no kwinjiza […]
Uvira: Babiri biciwe mu mirwano hagati y’imitwe 2 ya wazalendo

Abarwanyi babiri ba Wazalendo bapfuye ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu, itariki ya 22 Ugushyingo, nyuma y’imirwano yabaye hagati y’imitwe ibiri ya Wazalendo i Sange. Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko iyi mirwano yarimo imitwe ya Wazalendo ya Ngoma Nzito na Kamama, yarwaniye rwagati muri Sange. Martin Fikiri, umuhuzabikorwa wa Sosiyete Sivile Nshya (NSCC) muri […]
RDC: ADF yishe abasivile 89

MONUSCO itangaza ko abarwanyi ba ADF bifitanye isano n’umutwe wa Islamic State bishe abantu 89 mu bitero byinshi byabaye hagati ya tariki ya 13 na 19 Ugushyingo muri Lubero, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu, MONUSCO ivuga ko abaguye muri ibyo bitero barimo nibura abagore 20 ndetse n’abana bataramenyekana […]
Polisi y’u Rwanda yarashe mu kico umusore uherutse kwica umukunzi we

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umusore w’imyaka 33 wacyekwagaho kwica Mutoni Diane umukobwa bakundanaga wiciwe i Masaka mu Karere ka Kicukiro aciwe umutwe, yarashwe ahita apfa ubwo yashakaga kurwanya inzego z’umutekano mu Karere ka Rwamagana. Ku wa Gatanu mu gitondo nibwo hamenyekanye urupfu rwa Mutoni Diane wacurizaga akabari mu Murenge wa Masaka. Ukekwaho icyaha yahise […]
Uwashakaga kuba Perezida w’u Rwanda yabenze umugeni ku munsi w’Ubukwe

Manirareba Herman, wahoze ashaka kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yasubitse ubukwe bwe ku munota wa nyuma, mu buryo bwatunguranye abatashye bose. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ugushyingo 2025, nibwo Herman yari gusezerana n’umukunzi we Uwayezu Hyacinthe. Imihango yari gutangirira muri Hope Garden Norverge i Karama saa tatu za mu gitondo, hakaba n’iyindi […]
Ikamyo ya HOWO yishe abana 2 ibasanze mu nzu

Mu murenge wa Gikonko, Akarere ka Gisagara, habereye impanuka ikomeye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ugushyingo 2025, ubwo imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yari itwaye umucanga yarenzaga umuhanda igahita isatira inzu y’umuturage ikayigonga. Iyi nzu yarimo umubyeyi n’abana bane, aho abana babiri b’abakobwa ufite imyaka 11 n’uwa 6 bahise bahasiga […]
Musanze FC yisasiye APR FC

Ikipe ya APR FC yatsinzwe na Musanze FC ibitego 3-2, mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere wabaye kuri uyu wa Gatandatu. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yasuye iyo mu majyaruguru, mu mukino w’umunsi wa munani wa Rwanda Premier League wabereye kuri Stade Ubworoherane. Byasabye umunota wa karindwi wenyine ngo Musanze FC y’umutoza Ruremesha Emmanuel […]
FARDC yavuze kuri ba Jenerali benshi bayo bafunzwe

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyemeje ko hari abasirikare bacyo benshi bo ku rwego rwa ba Jenerali na ba ofisiye bakuru bafunzwe, nyuma yo gutabwa muri yombi. Umuvugizi wa FARDC, Général-Major Sylvain Ekenge, yabwiye abanyamakuru ko abafunzwe bakurikiranweho ibyaha bikomeye bifite aho bihuriye n’umutekano w’igihugu. Ati: “Ni ukuri, ba Ofisiye Jenerali benshi, […]
FERWAFA yabonye Umunyamabanga Mukuru

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ku mugaragaro Bonnie Mugabe nka Umunyamabanga Mukuru mushya w’iri shyirahamwe, nyuma y’igihe hasakara amakuru atandukanye ku mbuga nkoranyambaga. Mu itangazo ryashyizwe hanze, Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko Mugabe atangira izi nshingano kuva ku wa 1 Ugushyingo 2025. Mugabe azwi nk’umukozi wa FIFA ushinzwe ibijyanye n’umutekano w’ibibuga by’imikino […]
Prophète Joshua ntazigera atanga Miliyoni 5 Frw yemereye Platini na Nel Ngabo

Prophète Joshua yakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko atazatanga miliyoni 5 Frw yari yemereye Platini na Nel Ngabo ubwo baguraga album yabo Vibranium. Aya mafaranga yayasezeranye mu gitaramo cyabereye muri Zaria Court ku wa 29 Kanama 2025, aho yahawe ijambo akemera ko ejo bukeye saa tatu azaba yayashyikirije Platini. Ariko ntabwo […]
M23 yigaruriye umudugu wa mbere wo muri Groupement ya Waloa Yungu

Umutwe wa M23 ku wa Gatanu tariki ya 21 Ugushyingo, wigaruriye umudugudu wa mbere wo muri Groupement ya Waloa Yungu wo muri Teritwari ya Walikale, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. M23 yigaruriye Kaliki nyuma y’imirwano ikaze yasakiranyije ingabo zayo n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo. Amakuru avuga ko abasirikare ba M23 baturutse i Kibati muri […]
Tshisekedi yashimiye Emir wa Qatar ku bwo guhuriza RDC mu biganiro na M23

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashimiye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ku kuba yarahurije mu biganiro Leta y’igihugu cye n’umutwe wa AFC/M23. Ku wa Gatanu tariki ya 21 Ugushyingo ni bwo Emir wa Qatar yasuye RDC, mu ruzinduko rwasize Kinshasa na Doha basinyanye amasezerano atandatu […]
Museveni yatanze icyifuzo cy’uko EAC yagira Igisirikare kimwe

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yatanze icyifuzo cy’uko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wagira Igisirikare kimwe, mu rwego rwo gushimangira ubufatanye bwa gisirikare mu bihugu biwugize. Perezida Museveni mu kiganiro yahaye itangazamakuru ku wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo, yavuze ko mu gihe EAC yaba igize igisirikare kimwe byafasha gushimangira no guteza imbere ubushobozi […]
Icukumbura rya CNN ryerekanye ubwicanyi bw’indengakamere bwakurikiye amatora Samia Suluhu yatsinze

Icukumbura Televiziyo ya CNN yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakoreye mu gihugu cya Tanzania, ryashyize ahagaragara ibimenyetso bikomeye byerekana ko Polisi y’iki gihugu n’abandi bantu bitwaje intwaro barashe mu cyico abenshi mu bigaragambyaga nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yo ku wa 29 Ukwakira. Aya matora yasize Samia Suluhu Hassan uyobora Tanzania kuva muri 2021 […]
Murindahabi yasobanuye ibyerekeye Vestine wakomeje gutera urujijo ku mbuga nkoranyambaga

Murindahabi Irene, uyobora MIE Empire ifasha itsinda Vestine & Dorcas, yagize icyo avuga ku byahagurukije rubanda nyuma y’ubutumwa Ishimwe Vestine yashyize kuri Instagram bukaza gusibwa vuba. Vestine aherutse gushyira hanze amagambo agaragaza ko arimo kunyura mu bihe bikomeye mu buzima bwe, agaragaza ko adahumurizwa n’uko ibintu bihagaze mu kubana n’umugabo we. Mu butumwa bwe bwamaze […]
Abayobozi ba Ukraine bahindutse” agatsiko k’abagizi ba nabi “bicaye ku” nkono za zahabu – Putin

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yagize ati: “Abayobozi ba Ukraine bahindutse” agatsiko k’abagizi ba nabi “batitaye ku gihugu cyabo bicaye ku” nkono zabo za zahabu “. Perezida Putin yatangaje ibi kuri uyu wa Kane, ubwo yasuraga ubuyobozi bw’ingabo zirwana mu ntambara yo muri Ukraine. Mu ijambo yagejeje ku bayobozi bayobora itsinda ry’ ‘Iburengerazuba’, Putin yavuze […]
Perezida Kagame yohererejwe ubutumwa na Gen. Doumbouya

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ugushyingo, yakiriye anagirana ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinée-Conakry, Morissanda Kouyaté. Minisitiri Kouyaté anasanzwe afite mu nshingano kwihuza kwa Afurika ndetse n’abaturage ba Guinée baba hanze yayo. Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko ubwo yahuraga na Perezida Paul Kagame yamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we wa […]
Nyuma ya Mikenke, Sukhoi-25 ya FARDC yanarashe muri Masisi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ugushyingo, Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zagabye ibitero mu gace ka Mahanga ho muri Teritwari ya Masisi zikoresheje indege y’intambara. Iyi ndege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yarashe muri kariya gace, nyuma y’uko mu masaha yo ku manywa yari harashe inshuro ebyiri mu […]
Masisi: Imirwano irakaze hagati ya AFC/M23 na Wazalendo ahitwa Kibanda

Imirwano hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 na Wazalendo yavuzwe kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 21 Ugushyingo, i Kibanda, mu Murenge wa Osso Banyungu muri Teritwari ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano muri Walikale avuga ko inyeshyamba zimaze iminsi itatu zongera abarwanyi n’ibikoresho, zagabye igitero ku […]
Emir wa Qatar kwa Tshisekedi nyuma yo kuva mu Rwanda

Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad bin Khalifa Al Than, yageze i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo gusoza uruzinduko yagiriraga mu Rwanda. Ku wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo ni bwo Emir wa Qatar yari yageze mu Rwanda, aho yakiriwe akanagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame. Umukuru w’Igihugu abinyujije […]
Sukhoi-25 ya FARDC yarashe mu Mikenke

Ku manywa yo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ugushyingo, indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yarashe mu duce twa Mikenke na Rwisankuku duherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Mu ma saa sita n’iminota 45 ni bwo iyo ndege yarashe muri turiya duce twombi. Amakuru […]
Ukraine: Ingabo z’u Burusiya zafashe umujyi w’ingenzi ku Ruzi Oskol

Kuri uyu wa Kane, itariki 20 Ugushyingo 2025, Ingabo z’Uburusiya zafashe Umujyi wa Kupyansk uherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Ukraine, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ingabo, Valery Gerasimov, ubwo yabonanaga na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ku cyicaro cy’ingabo. Gerasimov yavuze ko ubu umujyi ugenzurwa byuzuye n’Ingabo z’u Burusiya, mu gihe Putin we yasuzumye uko urugamba […]
Emir wa Qatar yashimye umuhate wa Perezida Kagame mu guharanira amahoro mu karere

Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad bin Khalifa Al Thani, yashimiye Perezida Paul Kagame kubera imbaraga akoresha mu gushyigikira ibikorwa bigamije kugarura amahoro mu karere. Emir wa Qatar ari mu Rwanda kuva ku wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri ari kuhagirira. Uyu muyobozi mu butumwa yanditse ku rubuga rwe […]
AFC/M23 iremeza ko ibiganiro na Leta ya Kinshasa bizakomeza i Doha

Umutwe w’inyeshyamba wa M23 wavuze kuri uyu wa Kane, itariki 20 Ugushyingo, ko ibiganiro na Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo i Doha bizakomeza mu byumweru biri imbere, nubwo habayeho kurenga ku ihagarikwa ry’imirwano. Benjamin Mbonimpa, Umunyamabanga uhoraho wa AFC/M23 akaba n’umuyobozi w’intumwa zabo mu biganiro bya Doha, yatangarije ibi mu kiganiro n’abanyamakuru i […]
Umukobwa wa Jacob Zuma akurikiranyweho kujyana urubyiruko mu ntambara muri Ukraine

Duduzile Zuma, umukobwa wa Jacob Zuma wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo, ari mu iperereza nyuma y’uko imiryango y’abantu bo muri Afurika y’Epfo na Botswana ivuze ko yagize uruhare mu kohereza abasore bajyanywe mu Burusiya, bakaza no gushyirwa ku rugamba muri Ukraine. Amakuru yemejwe n’imiryango, hamwe n’ubutumwa bwa WhatsApp bwabonwe na Bloomberg, ashimangira ko Duduzile yaba […]
Kera kabaye Sudan yemeye ibiganiro by’Amerika na Arabia Saudite

Sudan yongeye gutanga icyizere gishya mu rugendo rwo gushaka amahoro nyuma y’imyaka ibiri y’intambara imaze gusenya igihugu. Ubuyobozi bwa Sudan buyobowe na Jenerali Abdel Fattah Abdelrahman al-Burhan bwatangaje ko bwiteguye gukorana bya hafi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Arabia Saudite kugira ngo habeho inzira ihamye ijyana igihugu mu mahoro arambye. Ubutumwa bwa Burhan: […]
Kigali: Abanya-Sudani y’Epfo bagaragaye bahondagura umumotari bafunzwe

Polisi y’Igihugu yatangaje ko yafashe ikanafunga abasore b’abanya-Sudani y’Epfo bagaragaye mu mashusho bakubitira umumotari mu mujyi wa Kigali. Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umumotari wahohotewe akururwa kandi akubitirwa imbere y’abantu benshi, mu gihe bagenzi be n’abaturage bari hafi bageragezaga gutabara, bigatuma haba ubushyamirane. Amakuru yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko byabereye ku Gisozi […]
Ibyavuye mu nama ya kane ya JCSM ihuriwemo n’u Rwanda na RDC

Itsinda ry’intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iz’u Rwanda, ku wa Gatatu tariki ya 19 Ugushyingo no ku wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo 2025, ryahuriye mu nama ya kane y’urwego ruhuriweho rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ingingo z’umutekano ziri mu masezerano ya Washington, ruzwi nka JSCM. Ni inama yabereye i Washington DC muri Leta Zunze […]
AFC/M23 na Kinshasa byiyemeje kwambura intwaro Wazalendo

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko mu byo uri kuganiraho na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse baniyemeje, harimo uko imitwe yose ikorera mu burasirazuba bwa RDC irimo n’iya Wazalendo irwana ku ruhande rwa Leta yasenywa ikanamburwa intwaro. AFC/M23 yemeje aya makuru biciye mu munyamabanga uhuraho wayo, Benjamin Mbonimpa, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku […]
Gen. Rwivanga yaganirije abanyeshuri n’abarimu muri Kaminuza ya Zambia

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, kuri uyu wa Kane, itariki 20 Ugushyingo 2025, yahaye ikiganiro itsinda rigizwe n’abanyeshuri n’abarimu 20 bo muri Kaminuza ya Zambiya bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’amasomo kuva tariki 16 kuzageza ku ya 23 Ugushyingo 2025. Iki kiganiro cyabereye ku cyicaro gikuru cya Kaminuza y’u Rwanda giherereye i […]
Brazil: Inkongi y’umuriro yatumye abari mu nama ya COP30 bahungishwa

Kuri uyu wa Kane ushize, inkongi y’umuriro yatumye abateguye inama y’Umuryango w’Abibumbye ku Mihindagurikire y’ikirere, COP30, ibera i Belem mu majyaruguru ya Brazil bahungishwa bava ahaberaga ibiganiro. Abanyamakuru n’abandi bitabiriye inama bohererejwe inyandiko izenguruka ivuga ko muri Zone B, ahamurikirwa ibikorwa, habaye “inkongi y’umuriro,” maze basabwa “guhita bahava.” Inzogera yumvikanye ndetse itanga ibimenyetso isaba abari […]
Minisitiri Nduhungirehe yaganiriye na bagenzi be bo muri Francophonie

Ku munsi wa kabiri w’Inama ya 46 y’Abaminisitiri bo mu bihugu byibumbiye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (#CMF46), kuri uyu wa Kane, itariki 20 Ugushyingo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yakiriye Christine Harijaona Razanamahasoa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Madagascar, iherutse kubamo ihirikwa ry’ubutegetsi. Baganiriye ku bufatanye bw’ibihugu byombi n’ibyihutirwa bahuriyeho muri Francophonie. Kuri […]
Perezida Kagame yagabiye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar inka (Amafoto)

Perezida Paul Kagame yatembereje mu rwuri rwe Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, amugabira inka z’Inyambo. Emir wa Qatar ari mu Rwanda, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo 2025. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Paul Kagame yamugabiye inka, “nk’ikimenyetso gikomoka ku muco […]
Prince Kid yaburaniye muri Amerika

Urukiko rwo muri Leta ya Texas rwatangaje ko Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid agomba koherezwa mu Rwanda kurangizayo igihano yahawe, nyuma yo kuburana ku birebana n’ubusabe bwe bwo kutoherezwa no guhabwa ubuhungiro. Uyu mwanzuro wafashwe ku wa Kabiri, nk’uko byatangajwe na Ukwezi Tv. Prince Kid yasabaga ko ataherezwa mu Rwanda, avuga ko ataba yizeye […]
Minisitiri Prévot w’u Bubiligi yunamiye Abatutsi bishwe muri Jenoside

Minisitiri w’Intebe wungirije akanaba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku gisozi, yunamira Abatutsi barushyinguwemo. Umukuru wa dipolomasi y’u Bubiligi ari mu Rwanda, aho yitabiriye inama ya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byo mu muryango Mpuzamahanga w’ibikoresha […]
FARDC iravuga ko yisubije agace ka Katoyi

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo) na Wazalendo ziravuga ko zigaruriye umujyi wa Katoyi zirangije zamagana “kurenga ku gahenge kw’inyeshyamba za M23. Igisirikare cya Congo kivuga ko cyigaruriye umujyi wa Katoyi, muri Teritwari ya Masisi, mu gihe gishinja inyeshyamba za AFC / M23 kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano yasinyiwe muri Qatar zongera ibitero […]
Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yagendereye u Rwanda

Umuyobozi w’Ikirenga w’ubwami bwa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad bin Khalifa Al Thani, ari mu Rwanda aho ari kugirira uruzinduko rw’akazi azamaramo iminsi ibiri. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo ni bwo Emir wa Qatar yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, aho yakiriwe na Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi […]
Umushinwakazi wabaye meya muri Filipine yakatiwe igifungo cya burundu

Kuri uyu wa Kane, urukiko rwo muri Filipine rwakatiye Alice Guo wahoze ari umuyobozi w’umujyi wa Bamban, uherereye mu majyaruguru ya Manila, gufungwa burundu kubera gucuruza abantu. Guo Hua Ping, wagaragajwe n’inzego z’ubutegetsi nk’umunyagihugu w’u Bushinwa, yabaye umuyobozi nyuma yo kwiyerekana nk’Umunyafilipine atari we, kandi yagize uruhare mu rusimbi rutemewe n’ubutekamutwe. Umushinjacyaha wa Leta, Olivia […]
Iperereza ry’u Bubiligi ku muryango wa Tshisekedi ryafashe indi ntera

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Bubiligi nyuma yo kwakira ikirego umuryango wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC uregwamo gusahura amabuye y’agaciro yo mu birombe byo mu ntara ya Katanga, bwasabye kwemererwa gusuzuma urujya n’uruza rw’amafaranga rwakorewe kuri konti za banki z’umugore wa Tshisekedi, abana be ndetse n’abavandimwe be. Ni icyemezo Africa Intelligence yagaragaje nk’intambwe ikomeye muri […]
Mwenga: Abawazalendo bicishije inkoni umuyobozi w’agace ka Kigumo

Umuyobozi w’agace ka Kigumo, muri Gurupoma ya Bagunga, Sheferi ya Wamuzimu (Teritwari ya Mwenga), Kivu y’Amajyepfo, yapfuye yishwe n’inkoni yakubiswe n’inyeshyamba za Wazalondo ziherereye muri ako karere. Nk’uko sosiyete sivile yo muri ako gace yashyize ahagaragara kandi ikamagana iki gikorwa, ngo ibyabaye byabaye ku wa Kabiri, itariki ya 18 Ugushyingo. Perezida wa sosiyete sivile yaho, […]
RDC: 30% by’ingengo y’imari bigiye gushorwa mu gisirikare muri 2026

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Judith Suminwa, ku wa Kabiri, itariki ya 18 Ugushyingo, yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko umushinga w’ingengo y’imari. Mu rwego rw’umutekano ukomeje guhungabana, cyane cyane mu burasirazuba bw’igihugu, guverinoma yavuze ko 30% by’ingengo y’imari bizahabwa igisirikare n’inzego z’umutekano, aho bivugwa ko ibi bitigeze bibaho. Judith Suminwa imbere y’abagize inteko […]
Macron yatangiye uruzinduko mu bihugu 4 bya Afurika

Mu gihe urugendo nyamukuru ruzaranga uruzinduko rwe ari ukwitabira inama ya G20 izabera i Johannesburg ku itariki ya 22 na 23 Ugushyingo, Perezida w’u Bufaransa arateganya kuboneraho gusura ibindi bihugu bya Afurika mu rwego rwo kuvugurura umubano hagati y’u Bufaransa na Afurika, hagamijwe ubufatanye buringaniye. Ni muri urwo rwego ategerejwe mu Birwa bya Maurice kuri […]
Polisi y’u Rwanda iri gukurikirana Abanya-Sudan bakomeje gukubita abamotari

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye gukurikirana ikibazo cy’abantu bakekwaho kuba bakomoka muri Sudani y’Epfo bagaragaye mu mashusho bakubita umumotari w’Umunyarwanda mu gace ka Gisozi/Gasave, mu Mujyi wa Kigali. Aya mashusho yakwirakwiye hirya no hino kuri X (Twitter), Instagram na WhatsApp, agaragaza umumotari ukururwa kandi akubitirwa imbere y’abantu benshi, mu gihe bagenzi be n’abaturage bari […]
U Rwanda ntirutirimuka ku rutonde rwa FIFA

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 19 Ugushyingo 2025, Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru (FIFA) ryashyize hanze urutonde rushya rugaragaza uko ibihugu bikurikirana, aho Amavubi yagumanye umwanya wa 131 nk’uko byari byifashe mu kwezi gushize. Muri uku kwezi, Ikipe y’Igihugu ntirwakinnye imikino mpuzamahanga, uretse umwiherero w’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, n’umukino wa gicuti abakinnyi b’u […]
Gushyukwa inshuro 21 mu kwezi birinda kanseri ya Prostate

Ubushakashatsi bushya bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Australia buratanga icyizere ku bagabo ku bijyanye n’impungenge za kanseri ya prostate, imwe mu ndwara zikomeje kwibasira benshi bageze mu za bukuru. Iki gitekerezo gishingiye ku isesengura ryakozwe na Harvard Health Publishing, ryerekana ko abagabo bafite umuco wo kugira ubushake no gushyukwa kenshi ni ukuvuga […]
Abarundi bo mu kibaya cya Ruzizi baratabaza M23

Umuryango w’abanye-Congo bakomoka mu Burundi muri iki gihe batuye mu kibaya cya Ruzizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, basabye AFC/M23 kujya kubatabara kugira ngo na bo babone amahoro nk’uko bimeze ku baturage bo mu duce yamaze kubohora. Aba baturage binubira ko bamaze igihe bakorerwa ubwicanyi, ihohoterwa n’akarengane gakabije Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo […]
Abawazalendo barigamba gufata imidugudu ku bufatanye na FDNB na FARDC

Sosiyete sivile muri Teritwari ya Kabare iravuga ko igitero cyagabwe n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zishyigikiwe n’Ingabo z’u Burundi (FDNB) n’inyeshyamba za Wazalendo. Inyeshyamba za Wazalendo zo mu mutwe wa MPDAC zivuga ko zigaruriye imidugudu ya Gongwa, Muravya, na Kanono mu misozi miremire ya Teritwari ya Uvira, nyuma yo guhangana n’inyeshyamba za […]
Kenya: Abashinzwe kurinda umupaka 2 bishwe na al shabab
Polisi yavuze ko abapolisi babiri bashinzwe umutekano ku mupaka wa Kenya bishwe ku wa Gatatu, itariki 19 Ugushyingo, nyuma y’uko imodoka yabo iturikanwe n’igisasu cyatezwe n’umutwe w’iterabwoba wa al-Shabaab ukomoka muri Somaliya ku muhanda wa Liboi-Kulan mu majyaruguru ya Kenya. Iki gitero cyabereye hafi y’umupaka wa Kenya na Somaliya mu Ntara ya Garissa, akarere gaherereye […]
CAF yahembye umukinnyi w’Umunyafurika mwiza kurusha abandi muri 2025

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yahembye umunya-Maroc Achraf Hakimi nk’umukinnyi mwiza w’Umunyafurika wahize abandi muri uyu mwaka wa 2025. Uyu myugariro w’iburyo usanzwe akinira Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, yegukanye kiriya gihembo ahigitse umunya-Misiriri Mohamed Salaha ndetse n’umunya-Nigeria Victor Osimhen. Achraf Hakimi w’imyaka 27 y’amavuko, nyuma yo kwegukana kiriya gihembo yabaye umunya-Maroc wa mbere […]
Col. Migambi yaganirije abitabiriye Itorero Imbuto Zitoshye

Kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi mukuru mu ngabo z’u Rwanda ushinzwe ubufatanye bwa Gisirikare n’Abasivili (Chief J9), Col. Désiré Migambi Mungamba, yatanze ikiganiro ku rubyiruko rugize Itorero Imbuto Zitoshye rukaba ruri mu mahugurwa y’icyumweru kimwe y’uburere mboneragihugu (16–22 Ugushyingo 2025) ari kubera mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubutore giherereye Nkumba, mu Karere ka Burera. Aya mahugurwa, agize […]
U Rwanda rwakuriyeho isi yose Visa

U Rwanda rwongeye kugaragaza umurongo warwo w’ubufungure n’ubutumwa bukomeye bw’ikaze ku batuye isi, nyuma yo gutangaza ko nta gihugu na kimwe kigikeneye gusaba viza mbere yo kwinjira mu Rwanda. Guhera ubu, umugenzi uwo ari we wese ava ku mugabane uwo ari wo wose ahabwa viza y’iminsi 30 ageze ku kibuga cy’indege cyangwa ku mupaka, nta […]