Abadepite basabye RGB gushakira umuti ibibazo byugarije Rayon Sports mu maguru mashya

Abadepite kuri uyu wa Gatatu basabye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) kugira icyo rukora ku bibazo byugarije ikipe ya Rayon Sports mu maguru mashya. Ni ubusabe bwatanzwe ubwo RGB yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko raporo y’ibikorwa y’umwaka wa 2024/2025 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2025/2026. Rayon Sports imaze iminsi ivugwamo ibibazo bikomeye, ahanini kubera ubwumvikane […]
Icyo RGB ivuga ku mabwiriza yafashwe nk’agamije kunaniza amadini yashyizeho

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imiyoborere (RGB) rwagaragaje ko amabwiriza agenga amadini rumaze igihe rwarashyizeho atagamije kuyananiza, ko ahubwo yashyizweho mu rwego rwo gusubiza ibibazo byagiye bigaragara mu miryango ishingiye ku myemerere. Ku wa 7 Werurwe uyu mwaka ni bwo mu igazeti ya Leta hasohotse amabwiriza y’inyongera agenga amadini n’amatorero mu Rwanda, arimo ingingo isaba abashaka gushinga […]
DRC: Abantu 64 baburiwe irengero mu ruzi Sankuru

Nibura abantu 64 baracyashakishwa nyuma y’uko ubwato bwari butwaye abarenga 120 burohamye mu ruzi rwa Sankuru mu ntara ya Kasai, mu burasirazuba bwo hagati bwa Republika ya Demokarasi ya Kongo. Amakuru yemejwe n’ubuyobozi bwo mu gace byabereyemo, aho François Ahaka, umuyobozi w’akarere, yabwiye Associated Press ko ibi byabaye ku wa Mbere, hafi y’aho uruzi Sankuru […]
Minisitiri Nduhungirehe yahoberaniye na Maxime Prévot w’u Bubiligi i Kigali

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaye ahoberana na mugenzi we w’u Bubiligi, Maxime Prévot uri mu Rwanda. Abakuru ba dipolomasi z’ibihugu byombi bahuriye i Kigali, aho bari bitabiriye inama ya ba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize Umuryango Mpuzamahanga w’ibikoresha ururimi rw’Igifaransa yahabereye ku wa Gatatu tariki ya 18 Ugushyingo 2025. Amashusho yafashwe […]
Bill Ruzima wafatanwe urumogi yajyanwe kugororwa

Umuhanzi Bill Ruzima, uherutse gufatirwa mu bikorwa bijyanye n’ibiyobyabwenge by’urumogi, yajyanywe mu kigo ngororamuco cyo mu Karere ka Huye mu gitondo cyo ku wa 19 Ugushyingo 2025. Ibi byemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko Ruzima yajyanywe mu kigo Huye Isange Rehabilitation Center kugira ngo yitabweho n’abaganga babashe kumufasha gukira ingaruka zo […]
Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ikaze iravuza ubuhuha hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Kuva mu gitondo cya kare, nk’uko amakuru agera kuri Actualite.cd abitangaza, aravuga ko inyeshyamba za M23 zateye ibirindiro bya Wazalendo ahitwa Ikambi, umudugudu wa Irega muri Gurupoma ya Luhago kandi ko imirwano ikomeje. Biravugwa ko Inyeshyamba za AFC/M23 n’ihuriro rya Wazalendo/FARDC bari kurwanira ku musozi wa Kahungwe, utandukanya Luhago na Kaniola, guhera saa 1h00 za […]
U Rwanda ntiruzakomeza kwamamaza muri Arsenal

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko amasezerano yo kwamamaza u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda ryagiranye na Arsenal azasozwa muri Kamena 2026, kandi ntazongera kuvugururwa. Ubufatanye bwa RDB na Arsenal bwatangajwe mu Gicurasi 2018, aho u Rwanda rwabaye umuterankunga mukuru ugaragara ku kuboko kw’ibumoso kw’imipira y’iyi kipe yo mu Bwongereza, mu ikipe nkuru, […]
Tshisekedi yakiriye Intumwa Idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni

Ku wa Kabiri, itariki ya 18 Ugushyingo, mu biro bye muri Cité de l’Union i Kinshasa, Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yakiriye Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Huang Xia, baganira ku bijyanye n’inzira zitandukanye z’amahoro ziriho muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC). Bwana Huang Xia yagize ati: “Nateze amatwi […]
Masisi: AFC/M23 yafashe imidugudu ya Kasheke na Bituna

Inyeshyamba za AFC / M23 zafashe imidugudu ya Kasheke na Bituna mu Murenge wa Osso Banyungu (Teritwari ya Masisi), muri Kivu y’Amajyaruguru, kuva mu ijoro ryo ku wa Kabiri, rishyira kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 18 Ugushyingo, nyuma y’imirwano ikaze n’inyeshyamba za Wazalendo zikorana na FARDC. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ushize, […]
U Rwanda rwasabye abagabo bacyihisha muri DRC gutahuka

Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Gusubiza mu Buzima Busanzwe no Gusezerera Ingabo (RDRC) irasaba Abanyarwanda bacyihishe mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) gutahuka, by’umwihariko abasore n’abagabo, kuko abenshi mu bataha ari abagore n’abana. Ibi byavuzwe na Maj Gen (Rtd) Jack Nziza, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RDRC, ubwo yaganirizaga abaturage batandukanye bo mu Karere […]
TotalEnergies yashinjwe gukora ibyaha by’intambara muri Cabo Delgado

Kuri uyu wa Kabiri, Umuryango utegamiye kuri Leta wo mu Burayi ushinzwe Itegeko Nshinga n’Uburenganzira bwa Muntu (ECCHR) watanze ikirego ku mushinjacyaha w’igihugu w’u Bufaransa urwanya iterabwoba ushinja ikigo cy’ingufu cy’u Bufaransa, TotalEnergies, kuba cyaragize uruhare mu byaha by’intambara byakorewe mu gihugu cya Afurika y’amajyepfo cya Mozambique. Ibyaha bivugwa na ECCHR, bivugwa ko byabereye ahari […]
Abasirikare n’umupolisi bashatse kwica Perezida wa Brazil bakatiwe

Urukiko rw’Ikirenga rwa Braziliya rwakatiye abasirikare batatu n’umupolisi igifungo hagati y’imyaka 21 na 24, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutegura umugambi wo kwica Perezida Luiz Inacio Lula da Silva mbere y’uko arahirira kuyobora igihugu. Uyu mugambi wari ugamije gukuraho amajwi y’amatora yo mu 2022 aho Lula yatsinze uwari Perezida, Jair Bolsonaro, wari uhagarariye ibitekerezo by’uruhande […]
Abarundi batuye mu kibaya cya Ruzizi batakambiye Tshisekedi, bamusaaba kwirukana FDNB na FDLR

Abagize Umuryango w’Abarundi baba mu kibaya cya Ruzizi ho muri Teritwari ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bandikiye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, bamusaba gutabara abaturage bo muri ako gace bamaze imyaka myinshi bakorerwa ubwicanyi, ihohoterwa n’akarengane gakabije. Umuyobozi w’ishyirahamwe rya bariya baturage, Raymond SHERIA MULIRO, mu ibaruwa yandikiye Tshisekedi […]
RFI yarezwe muri ARCOM izira ikiganiro yagiranye na FDLR

Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa n’inshuti z’u Rwanda (CRF), wandikiye Urwego Rugenzura Ibitangazamakuru bikoresha Amashusho n’Amajwi (ARCOM) urumenyesha ko utishimiye ikiganiro Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) iheruka kugirana n’umutwe wa FDLR wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku wa 10 Ugushyingo ni bwo RFI yagiranye ikiganiro n’Umuvugizi wa FDLR-FOCA, Lt Col Octavien Mutimura, […]
Abagize Akanama Gahoraho ka OIF bahuriye mu nama i Kigali

Akanama Gahoraho ka Francophonie kuri uyu wa Kabiri, itariki 18 Ugushyingo kateraniye i Kigali, mu Rwanda, mu nama yako ya 132, iyobowe na Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru wa OIF. Iyi nama yari igamije gukurikirana ibyo biyemeje mu nama ya Villers-Cotterêts no gutegura Inama ya 46 y’Abaminisitiri ya Francophonie, izatangira kuri uyu wa Gatatu, itariki 19 […]
AFC/M23 n’ingabo za Leta ya Kinshasa barwaniye bikomeye muri Nyabashwa, Kasheke na Bituna

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Ugushyingo imirwano ikomeye yasakiranyije inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu midugudu itandukanye ya Teritwari ya Masisi iherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ni imirwano yabereye mu midugudu irimo Nyabashwa, Kasheke na Bituna. Amakuru avuga ko abarwanyi ba […]
Icyo IMF ivuga ku birego Leta y’u Rwanda iregwa byo gusesagura umutungo wa rubanda

Raporo nshya yashyizwe ahagaragara n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) mu Ukwakira 2025 yerekana ishusho itandukanye cyane n’ibivugwa n’abakunze kunenga uko u Rwanda rukoresha umutungo rusange. Mu gihe bamwe mu barwanya ubutegetsi bavuga ko amafaranga ya Leta akoreshwa nabi, cyane cyane mu mishinga minini y’ibikorwa remezo, IMF ivuga ko mu by’ukuri u Rwanda ruri mu bihugu bikeya […]
Ituri: Hagarutse ituze nyuma y’imyigaragambo y’Ingabo za Uganda

Ibikorwa by’imibereho n’ubukungu byasubukuwe bisanzwe kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 17 Ugushyingo, nyuma y’iminsi ibiri y’icyoba cyatewe n’imyigaragambyo ya bamwe mu basirikare ba Uganda i Babungbe, muri Teritwari ya Mambasa mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Bunia (Ituri). Iyi nkuru dukesha ACTUALITE.CD, avuga ko ku wa Gatandatu, itariki ya 16 Ugushyingo, aba basirikare barashe […]
Tanzania yataye muri yombi umusirikare wa Amerika afite ibiturika

Abategetsi ba Tanzania bataye muri yombi umusirikare w’ipeti rya Sergeant wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika uri mu kazi, ufite ubwenegihugu bubiri bwa Kenya na Amerika, nyuma yo kuvumbura grenade enye za gisirikare mu modoka ye ku mupaka wa Sirari. Ku Cyumweru, Charles Onkuri Ongeta, w’imyaka 30, yafunzwe ubwo yageragezaga kwinjira muri Tanzania avuye muri […]
Ba Jenerali ba FARDC muri misiyo y’ibanga muri Israel

Itsinda ry’abasirikare bakuru bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mu mpera z’ukwezi gushize ryagiriye uruzinduko rwa rwihishwa i Tel Aviv muri Israel rwari rugamije kugura intwaro n’ibikoresho bya gisirikare. Ni uruzinduko intumwa za RDC zari zigiye kuganiramo n’abahagarariye Sosiyete icuruza ibikoresho bya gisirikare yo muri Israel ya Elbit Systems. Amakuru avuga […]
Urugo rw’umuramyi Ishimwe Vestine rwaba rwasenyutse

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, yashyize hanze ubutumwa bwakomeje gutuma abakunzi be bibaza byinshi ku buzima bwe bwite, cyane cyane ku mubano we n’umugabo we Idrissa Jean Luc Ouédraogo, bamaze amezi make bashyingiranywe. Ubu butumwa bwasohotse nyuma y’iminsi 136 gusa basezeranye imbere y’Imana mu bukwe bwavuzwe cyane mu Rwanda no hanze […]
Icyo AFC/M23 ivuga ku kuba u Burundi bushaka umwanya mu biganiro

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku itariki ya 16 Ugushyingo, AFC / M23 yashinje u Burundi gushaka umwanya ku meza y’ibiganiro by’amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kubera ko butunzwe n’akaduruvayo ko muri Congo. “Icyo [minisitiri w’u Burundi] atavuze ni impamvu aba Banyekongo bari guhunga, cyangwa se ubahiga kugeza i Minembwe, aho batayo zirenga icumi […]
Wazalendo zishe umusore wari ugiye kuzitwaza ibyo zasahuye

Ku wa Mambere tariki 17 Ugushyingo 2025, umusore wo mu mudugudu wa Buhendje, mu gace ka Luberike, teritwari ya Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru, yishwe arashwe n’abarwanyi ba Wazalendo bo mu mutwe wa APCLS. Amakuru atangwa n’abaturage hamwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Luberike avuga ko aba barwanyi bari bayobowe na Kambuzi, bakaba bari bamaze gusahura mu gace […]
Trump aremeza ko kuba bagiye gufatanya kwakira Igikombe cy’Isi bitamuza kurasa Mexico

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanze guhagarika gahunda yo kurasa igihugu bazafatanya kwakira Igikombe cy’Isi, Mexico, amezi make ngo habe rimwe mu marushanwa akomeye ya siporo ku Isi. Perezida Trump yatangaje ibi kuwa Mbere, itariki 17 Ugushyingo 2025, mu kiganiro n’abanyamakuru yatangiye muri White House ari kumwe na Infantino, Umuyobozi wa FIFA. […]
Ethiopia: Batatu bamaze kwicwa na Marburg

Kuri uyu wa Mbere, itariki 17 Ugushyingo, minisiteri y’ubuzima ya Ethiopia yatangaje ko abantu batatu bemejwe ko banduye virusi ya Marburg bapfuye, mu gihe abandi batatu bapfuye bakekwaho kuba baranduye indi ndwara yandura yo kuva amaraso. Iri tangazo rikurikira icyemezo cya Ethiopia cyo kwemera ko icyorezo cya Marburg, cyandura cyane cyo kuva amaraso ahantu hose […]
Umutoza wa Nigeria aravuga ko Congo yabatsindishije amarozi

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria, Eric Chelle, yashinje Les Léopards ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubasezerera ibifashijwemo amarozi. Ku Cyumweru tariki ya 16 Ugushyingo ni bwo Congo Kinshasa yageze mu mikino ya kamarampaka ihuza imigabane mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, nyuma yo gusezerera Super Eagles ya Nigeria bari baguye miswi igitego 1-1 […]
Uganda yashyikirije RDC abasirikare bayo bari barayihungiyemo ubwo M23 yafataga Goma

Ku wa Mbere tariki ya 17 Ugushyingo Uganda yashyikirije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abasirikare bayo, nyuma y’amezi abarirwa mu icumi bahunze inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 barwanaga. RDC yakiriye aba basirikare ku mupaka wa Kasindi-Lubiriha wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru uyihuza na Uganda. Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo bariya basirikare bari […]
Nyamagabe habaye umutingito wa 4.8

Ishami ry’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) rigenzura imitingito ryemeje ko mu Murenge wa Gatare, mu Karere ka Nyamagabe, habaye umutingito wari ku gipimo cya 4.8 ku manywa yo ku itariki ya 17 Ugushyingo 2025 saa 15:12. Uwo mutingito wumvikanye no mu bindi bice by’igihugu birimo n’Umujyi wa Kigali. RMB isobanura ko umutingito […]
RIB yafunze umuhanzi Bill Ruzima

Umuhanzi Bill Ruzima, yafashwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho ibyaha bijyanye no gukoresha no gutunda ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi. Iby’ifatwa rye byemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, watangaje ko Ruzima yafatiwe ku wa 15 Ugushyingo 2025. Murangira yagize ati: “Ni byo, yatawe muri yombi ku itariki ya 15 Ugushyingo 2025, akekwaho gukoresha […]
DR Congo mu bihugu Ubwongereza bugiye guhagarikira viza

U Bwongereza burateganya gufatira ibihano Angola, Namibia na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu gihe bitafatanya nayo mu kugarura abaturage babyo binjiye muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ibi bihugu bishobora guhagarikirwa gutanga viza ku baturage babyo barimo ba rwiyemezamirimo, ba VIP n’abasura u Bwongereza niba bidashyize imbaraga mu kwakira abimurwa. Ibi biri […]
Samia Suluhu yashyize umukobwa we n’umukwe we muri Guverinoma nshya

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania kuri uyu wa Mbere yashyizeho Guverinoma nshya, irimo umukobwa we ndetse n’umukwe we. Muri iyi guverinoma, Wanu Hafidh umukobwa wa Samia Suluhu yagizwe Minisitiri wungirije w’uburezi, na ho umugabo we Mohamed Mchegerwa agirwa minisitiri w’Ubuzima. Mchegerwa yari asanzwe ari Minisitiri mu biro bya perezida. Samia kandi yashyizeho minisiteri itari […]
RDC: Indege irimo minisitiri yakoze impanuka ku kibuga cy’indege

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 17 Ugushyingo, indege yari itwaye intumwa zirimo Minisitiri w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Louis Watum Kabamba, yakoze impanuka, ku kibuga cy’indege cya Kolwezi mu Ntara ya Lualaba. Indege yari ivuye i Kinshasa, yarenze umuhanda indege zururukiraho mbere yo gufatwa n’inkongi y’umuriro maze irashya, bitera ubwoba ababibonye. Minisitiri n’ intumwa zose bari […]
RIB yafunze umugenzuzi wa Rwanda FDA

RIB yafunze Nsoneye Emmanuel, umugenzuzi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) na Uwamariya Beatha ufite uruganda rukora inzoga bakurikiranyweho icyaha cya ruswa. Nsoneye Emmanuel akurikiranyweho kandi n’icyaha cyo kumena ibanga ry’akazi. Nsoneye yagiye asaba akanahabwa ruswa y’amafaranga na Uwamariya, nyir’uruganda DUSANGIRE PRODUCTION Ltd rukora inzoga mu Karere ka Bugesera, kugira ngo asonerwe […]
U Bufaransa burateganya guha Ukraine indege 100 za Rafale

Kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yahuye na Emmanuel Macron w’u Bufaransa ku birindiro by’igisirikare cyo mu kirere mu nkengero za Paris kugira ngo bashyire umukono ku masezerano akomeye yo kugura ibikoresho by’ingabo zirwanira mu kirere by’u Bufaransa birimo indege z’indwanyi za Rafale, indege zigezweho u Bufaransa bwirata. Perezidansi y’u Bufaransa […]
Shabunda: Abarwanyi ba AFC/M23 bafashe Umudugudu wa Mayimingi

Nyuma y’imirwano ikaze ku Cyumweru, itariki ya 16 Ugushyingo, inyeshyamba za M23 n’abafatanyabikorwa bazo bigaruriye Umudugudu wa Mayimingi muri Teritwari ya Shabunda mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Iyi mirwano hagati y’abashyigikiye leta n’inyeshyamba, iravugwa nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’ibanze, ni ikindi kimenyetso cyerekana ko ibiganiro bya Doha kugeza ubu byabaye nko kurangaza impande […]
Nicki Minaj muri UN avugira abakiristo bo muri Nigeria bari kwicwa

Umuhanzi w’Umunyamerika Nicki Minaj ategerejwe mu muhango uzabera ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i New York kuri uyu wa Kabiri, aho azaganiriza ku birego byo kwibasira Abakirisitu muri Nigeria. Minaj azahurira ku rubyiniro n’intumwa ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Muryango w’Abibumbye, Michael Waltz, hamwe na Alex Bruesewitz, umujyanama wa Perezida Donald Trump akaba ari nawe […]
Perezida Ndayishimiye aherutse kurusimbuka, abarinzi be 3 bakomereka bikomeye

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi biravugwa ko mu cyumweru gishize yari ahitanwe n’iturika ryabereye aho yari ari, ariko Imana ikinga akaboko. Byabaye ku wa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo, ubwo Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yari muri Komine Mugina, mu ntara nshya ya Bujumbura. Aha yari yagiye mu gikorwa cyo kumurikira abaturage b’iriya Komine umuyobozi wayo, […]
Ababyeyi basabwe guhagarika kohereza ku ishuri abana barwaye ibicurane

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye ababyeyi kutohereza ku mashuri abana bafite ibicurane kugira ngo bakumirwe ikwirakwira ry’iyi ndwara mu gihe imburagihe yagiye yiyongera mu gihugu. Mu kiganiro yagiranye na RBA, Dr. Sabin yavuze ko koko ibicurane byabaye byinshi muri iyi minsi, ariko ashimangira ko ari ibintu bisanzwe bibaho cyane mu bihe by’imvura kuva mu […]
Masisi: Inyeshyamba za Wazalendo zirigamba gufata imidugudu 2 yagenzurwaga na AFC/M23

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 16 Ugushyingo, biravugwa ko imidugudu ya Kashanje na Nyampanika, iherereye hafi ya Mweso muri Sheferi ya Bashali (Teritwari ya Masisi) muri Kivu y’Amajyaruguru, yafashwe n’inyeshyamba za Wazalendo, nyuma y’imirwano ikaze n’inyeshyamba za AFC / M23. Amakuru aturuka muri kariya gace nk’uko bitangazwa na ACTUALITE.CD, yerekana ko Wazalendo yagabye ibitero ku […]
RDC: Abantu 32 bishwe n’ikiraro mu kirombe cya cobalt

Mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, nibura abantu 32 bapfuye nyuma y’uko ikiraro cyakoreshwaga n’abacukura cobalt gisenyutse hejuru y’agace kari kamaze iminsi kuzuye amazi mu bucukuzi bw’i Kalando, mu ntara ya Lualaba. Ubuyobozi bwo muri ako gace bwemeje ko ibi byabaye ku wa Gatandatu, ubwo abantu benshi bari bagerageje kwambuka ikiraro cyubatswe mu […]
Bangladesh: Sheikh Hassina wahoze ari minisitiri w’intebe yakatiwe urwo gupfa

Minisitiri w’Intebe wavanwe ku butegetsi muri Bangladesh, Sheikh Hasina, yakatiwe urwo gupfa adahari n’urukiko rw’i Dhaka kubera ibyaha byibasiye inyokomuntu mu gikorwa cyo guhagarika imyigaragambyo yari iyobowe n’abanyeshuri umwaka ushize. Inteko y’abacamanza batatu b’urukiko rw’ibyaha mpuzamahanga muri iki gihugu yahamije Hasina ibyaha birimo gushishikaza abantu, gutegeka kwica, no kutagira icyo akora mu gukumira amarorerwa, byakozwe […]
Mike Pompeo yagizwe umujyanama w’uruganda rwa gisirikare rwo muri Ukraine

Uwabaye umunyamabanga wa Leta wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pompeo, yinjiye mu nama njyanama y’uruganda rwa gisirikare rwa Ukraine rwitwa Fire Point, ruzwi cyane kubera drones zishobora kugera kure cyane zirasa mu ntera ndende mu gihugu cy’u Burusiya. Ibi bibaye mu gihe urwo ruganda rukiri gukorwaho iperereza ry’inyerezwa ry’imitungo no mu micungire y’amasezerano. […]
Abanyafurika bavuga rikijyana mu bucuruzi na politiki barimo Dangote basoje umwiherero wabo i Kigali

Umuntu wa mbere ukize kurusha abandi muri Afurika, Aliko Dangote, yifatanyije n’itsinda ry’abantu bo mu rwego rwo hejuru bayoboye ibigo ndetse na bamwe mu bagize za guverinoma bo muri Afurika ku nshuro ya kabiri y’umwiherero wa “African Renaissance Retreat”, washojwe ku Cyumweru, itariki ya 16 Ugushyingo, i Kigali. Uyu mwiherero wabereye mu muhezo kuva ku […]
U Rwanda rwatesheje agaciro imyanzuro y’inama ya CIRGL yabereye kwa Tshisekedi

Leta y’u Rwanda yatesheje agaciro imyanzuro y’Inama Mpuzamakungu y’Ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari (CIRGL) iheruka kubera i Kinshasa, igaragaza ko ntacyo ivuze ku makimbirane akomeje kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo iriya nama yabaye, yitabirwa n’abakuru b’ibihugu barimo Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, João […]
U Burundi buravuga ko bukwiye kwicara ku meza y’ibiganiro by’u Rwanda na RDC

Guverinoma y’u Burundi iravuga ko ikwiye kwinjizwa mu biganiro by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugira ngo izibe icyuho amasezerano y’amahoro ibihugu byombi byasinyanyiye i Washington yasize. Gitega yemeje ko yifuza kwinjira muri ibi biganiro biciye muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wayo, Bizimana Édouard, mu kuganiro aheruka kugirana na Deutsche Welle. Ku wa 27 […]
AFC/M23 yakuriye inzira ku murima Tshisekedi wategetse ko ikibuga cy’indege cya Goma gifungurwa bwangu

Umutwe wa AFC/M23 wamenyesheje Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko nta bubasha afite bwo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma, kuko kiri mu gace kamaze kubohorwa. AFC/M23 yasubizaga Tshisekedi ku wa Gatanu w’icyumweru gishize wategetse ko kiriya kibuga cy’indege gifungurwa bwangu. Icyo gihe ubwo Perezida wa RDC yari ayoboye inama […]
RIB yafunze 2 bakwirakwije amashusho ya Yampano ari gutera akabariro

Nyuma y’uko Uworizagwira Florien (Yampano) atanze ikirego ku mashusho ye ari gukora imibonano mpuzabitsina yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, RIB yavuze ko bamaze gufata abantu babiri bakekwaho kuyakwirakwiza. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yatangaje ko hafashwe Ishimwe Patrick (Pazzo Man) ku wa 11 Ugushyingo 2025 na Kalisa John (K. John) ku wa 14 Ugushyingo 2025, […]
Cardinal Kambanda yifatanyije n’abagororerwa muri Gereza ya Nyarugenge mu gitambo cya misa

Kuri iki Cyumweru, itariki 16 Ugushyingo 2025, Cardinal Antoine Kambanda, Archidiosezi ya Kigali, yaturiye igitambo cya misa mu Igororero rya Nyarugenge aho yatangiye isakaramentu ryo Gukomezwa kuri bamwe mu bagororwa b’abakirisitu gaturika. Cardinal Kambanda yageze ku Igororero rya Nyarugenge ahagana saa tanu n’igice yakirirwa n’abakirisitu gaturika n’abakozi bayobowe na DCG Rose Muhisoni, Komiseri Mukuru wungirije […]
Ndayishimiye aremeza ko miliyoni 6,8 $ yamaze kugera mu isanduku avuye mu mabuye

Amadolari ya Amerika 6.844.000 (miliyoni 6.834 USD) yamaze kugera mu isanduku ya leta mu Burundi aturutse mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro nk’uko byemejwe na Perezida Ndayishimiye. Radio na Televiziyo by’u Burundi byavuze ko nyuma y’iminsi ijana Perezida wa Repubulika, General Evaritse Ndayishimiye, yiyemeje gukurikiranira hafi ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yatangaje mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Gatanu, […]
Burundi: Abarenga 18000 bashaka kujya mu gisirikare bakoze igeragezwa

Kuwa Gatandatu, itariki ya 15 Ugushyingo 2025, Igisirikare cy’u Burundi (FDNB) cyateguye ikizamini cyo kureba ko bafite ubuzima bwiza cyo kwiruka ibirometero 8 ku bakandida bifuza kujya mu gisirikare. Iri suzuma ryakorewe icya rimwe mu gihugu hose. Bujumbura: Ikizamini cyabereye muri ESCEM Mu Ntara ya Bujumbura, ikizamini cyakorewe mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare (ESCEM) kandi […]
Lubero: Inyeshyamba za ADF zishe hafi 20 biganjemo abarwayi

Nibura abantu hafi makumyabiri barishwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, itariki 15 Ugushyingo 2025, bishwe n’inyeshyamba za ADF muri Gurupoma ya Manzia iherereye muri Teritwari ya Lubero, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Abenshi mu bahohotewe ni abarwayi bo ku kigo nderabuzima cyaho, cyatwitswe n’abateye nyuma yo gusahura kwamenetsemo amaraso. Nk’uko amakuru […]
Sudani: Igisirikare cyisubije ibice 2 byari byafashwe na RSF
Amakuru aturuka mu gisirikare cya leta agera kuri Anadolu Agency aravuga ko Ingabo za Sudani zongeye kwigarurira uduce tubiri two muri Leta ya Kordofan y’Amajyaruguru nyuma y’imirwano ikaze n’Ingabo za Rapid Support Forces (RSF). Amakuru avuga ko ingabo zafashe Umm Dham Haj Ahmad na Kazgil, bituma abarwanyi ba RSF batakaza ibikoresho byinshi ndetse n’abantu. Abakozi […]
Felicien Kabuga ntacyoherejwe mu Rwanda

Félicien Kabuga ntazasubizwa mu Rwanda nk’uko abacamanza b’urwego rushinzwe kurangiza imanza zasigajwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda bemeje kuwa Gatanu, itariki 14 Ugushyingo. Uwahoze ari umucuruzi ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, afite uburwayi bwo kwibagirwa, kandi urubanza rwe rwahagaritswe muri Nzeri 2023 kuko adashoboye kuburana. Kuva icyo gihe, Loni irashakisha […]
ITANGAZO RUSANGE RYEREKEYE GUSUBIZA ISOSIYETE MU GITABO CY’AMASOSIYETE
Ingingo 8 AFC/M23 na RDC bazaganiraho nyuma yo gusinyana amahame shingiro agana ku mahoro

Umutwe wa AFC/M23 na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatandatu byasinyanye amahame shingiro azafasha impande zombi kugera ku mahoro arambye. Ni amahame yashyizweho umukono nyuma y’ibiganiro byari bimaze igihe bihuza impande zombi. Mu mezi umunani ashize ni bwo impande zombi zahurijwe mu biganiro n’ubwami bwa Qatar, mu rwego rwo gushyira […]
Uganda U17 yongeye kwandika amateka mu Gikombe cy’Isi

Ikipe y’Igihugu ya Uganda y’abatarengeje imyaka 17 yageze muri ⅛ cy’Igikombe cy’Isi cy’abatatengeje iyo myaka, nyuma yo gusezerera Sénégal iyitsinze igitego 1-0. Ishoti riremereye Abubakali Walusimbi usanzwe akinira Vipers yarekuye ku munota wa 34 w’umukino ni ryo ryafashije ingimbi za Uganda kwandika amateka muri ririya rushanwa rikomeje kubera muri Qatar. Iyi kipe y’umutoza Brian Ssenyondo […]
Mali yahagaritse ibitangazamakuru 2 byo mu Bufaransa

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Itangazamakuru muri Mali (HAC) rwatangaje ko ruhagaritse imiyoboro ibiri y’Abafaransa, LCI na TF1, rubashinja gutangaza amakuru atarimo ukuri ku kibazo cy’ihagarikwa ry’ibikomoka kuri peteroli. Mu ibaruwa HAC yandikiye abatanga serivisi z’amashusho mu gihugu kuwa 13 Ugushyingo, ruvuga ko aya muyoboro yombi yakoze “ibirego bitapimwe n’ibinyoma” mu kiganiro cyo kuwa 9 Ugushyingo, birimo […]
AFC/M23 na RDC basinyanye amahame shingiro azabifasha kugera ku mahoro arambye

Umutwe wa AFC/M23 na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ugushyingo 2025 bashyize umukono mahame shingiro afasha impande zombi kugera ku mahoro arambye. Umuhango wo gushyira umukono kuri aya mahame shingiro witabiriwe n’Umunyamabanga wa Qatar ushinzwe ububanyi n’amahanga, Dr. Mohammed bin Abdulaziz bin Saleh Al-Khulaifi, n’umujyanama wa […]
Liberia yemereye Abanyarwanda kwinjira no gusohoka nta Viza

Leta ya Liberia, binyuze mu Ishami ry’Abinjira n’Abasohoka (Liberia Immigration Service – LIS), yatangaje ko Abanyarwanda batagikeneye viza kugira ngo binjire cyangwa basohoke muri Liberia. Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizweho umukono na Elijah F. Rufus, Komiseri Mukuru wa LIS, ku wa 11 Ugushyingo 2025. Iyi politiki nshya ishingiye ku masezerano yasinywe ku wa 10 Nzeri […]
Ndayishimiye ari kwa Tshisekedi

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ugushyingo 2025 yerekeje i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umuvugizi we, Rosine Gatoni, yatangaje ko yitabiriye inama ya cyenda isanzwe y’I Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu. Byitezwe kandi ko iruhande rw’iyi nama Ndayishimiye ahura na mugenzi […]