Iri shami kuwa Gatanu ryavuze ko mu bantu 53 bapfuye banditswe, abagera kuri 25 bapfuye bazize icyorezo cya kolera, mu gihe abandi batandatu bapfuye bazize kugira amaraso make ndetse n’izindi ngaruka ziterwa n’imirire mibi.
Umuryango w’Abibumbye wavuze ko ukorana na minisiteri y’ubuzima n’abandi bafatanyabikorwa mu gukora iperereza ku cyateye izindi mpfu.
UNHCR yavuze ko Abanyekongo barenga 100.000 bahungiye mu Burundi kuva imirwano hafi y’umupaka yakomera mu ntangiriro z’Ukuboza bikarangira inyeshyamba za AFC/M23 zigaruriye Umujyi wa Uvira.
Jean Jacques Purusi, Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo aho Uvira iherereye, yavuze ko ikibazo kiri mu Burundi ari “umubabaro” kandi ko ari “ikibazo cyibagiranye rwose n’Umuryango Mpuzamahanga ndetse n’itangazamakuru.”
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’imibereho myiza y’abaturage muri Congo yavuze ko igiye gukora ubutumwa bw’ubutabazi bwo gufasha Abanyekongo bahungiye mu Burundi, batanga ibiryo, imiti, n’ibindi bitari ibiribwa.
Umuvugizi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera impunzi n’abantu badafite ubwenegihugu ntiyitabye telefoni cyangwa ngo asubize icyifuzo yohererejwe gisaba ibisobanuro.


