Umunyamakuru n’Umuyobozi w’ikinyamakuru The Independent cyo muri Uganda, wigeze no kuba mu kanama Ngishwanama ka Perezida Kagame Paul, Andrew Mwenda, avuga ko Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine adashobora gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu muri Uganda. Mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza kubahatanira kuba Perezida wa Uganda bikomeje, abantu batandukanye bagenda batanga ibitekerezo kuri iki gikorwa gitegerejwe kuwa 14 Mutarama 2021, ari nako batanga ibitekerezo ku bakandida, hagendewe uko babona ibintu. Muri uru rwego, Andrew Mwenda we avuga ko mu by’ukuri bigaragarira amaso ko Bobi Wine ubu ahagaze neza mu kwiyamamaza. Ibi ngo bisa neza n’uburyo Museveni yakoresheje i Luwero ubwo yatsindaga Milton Obote. Icyo gihe ngo hagendewe ku kuba “Ab’intege nke bashobora kuzifashisha mu kuba ab’imbaraga, mu gihe ab’imbaraga nyinshi bibabana ubusa.” Ibi ni nabyo Mwenda aheraho agira ati ” Ni igitangaza kubona uko Bobi Win arimo kugenda ahigika Museveni.” Avuga ko Bobi Wine ahababaza ku bijyanye no kuvuga ibura ry’akazi ndetse no kugaruka ku cyo yise ubunyagitugu bwa Museveni. Iri ngo ni ijambo rikora ku mitima y’urubyiruko haba mu byaro no mu mijyi aho rwagashwe n’ibura ry’imirimo. Mu kugaruka ku kuba Bobi Wine atatsinda amatora n’ubwo atoroheye Museveni ngo kabone n’iyo amatora yagenda neza, byaterwa n’uko uyu mudepite nta politiki na sitarateji (stategy). Mwenda ati ” Ntiyatsinda (Bobi Wine) aya matora niyo yaba yabaye mu muco ku mpamvu nzasobanura undi munsi. Gusa kugeza ubu, ameze neza.” Ni igitekerezo kirekire gukibiyemo ubusesenguzi ku matora yo muri Uganda. Wasoma: https://web.facebook.com/AndrewMMwenda


