Bobi Wine umaze iminsi mu bizazane, agiye gutaramira abafana be

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki akaba n’umunyamuziki mu gihugu cya Uganda, Bobi Wine yatangaje ko agiye gutaramira abafana be mu minsi ya vuba.

Uyu muhanzi w’umunyapolitiki, ufite intebe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, avuga ko igitaramo cye kizabera kuri sitade yitiriwe Mandela ‘Mandela National Stadium’ ikaba inazwi ku izina rya Namboole.

Nk’uko ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda kibitangaza, ngo iki gitaramo Wine yise ‘Kyarenga Concert’ ngo kizaba mu mpera z’uku kwezi kwa cumi, ariko itariki ntabwo yatangajwe.

Iki kinyamakuru gikomeza gitangaza ko abajyanama ba Wine ku bijyanye na Muzika, barimo uwitwa Nubian Li, Kim XP na Tony Hauls, bateranye ku wa Mbere tariki ya 1 Ukwakira 2018, bemeranya kuzakorera iki gitaramo kuri iyi sitade ya Namboole cyangwa se yitiriwe Mandela.

Iki giteramo cya Wine ngo cyari kuba mu kwezi kwa cyenda, ariko kubera ibizazane amazemo iminsi nticyaba akaba agomba kugisubukura muri uku kwezi.

Biteganywa kandi ko iki gitaramo gishobora kuzitabirwa mu buryo budasanzwe, bikarenga kuba icya muzika ahubwo ngo kikaba cyaba icya politiki bitewe n’ibihe arimo nyuma yaho akubiswe n’inzego z’umutekano za Uganda, kwicwa k’umushoferi we, gufungwa agakorerwa iyicarubozo,…

KKI
Bobi Wine ari mu banyapolitiki barwanya Perezida Museveni bakunzwe cyane

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *