Polisi ya Uganda kuri uyu wa Gatatu, yataye muri yombi Depite Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, uri mu bakandida bahatanira guhirika ku butegetsi Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
Bobi Wine yafatiwe mu karere ka Luuka, aho yari yagiye kwiyamamariza.
Ubutumwa buri kuri Twitter y’uyu mudepite buvuga ko “Polisi ku itegeko rya Mwesigwa Frank ukuriye ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba, yinjiye mu buryo buhutaza mu modoka ya Depite Kyagulanyi nuko imutera muri yombi ku kibuga cyo ku biro by’akarere ka Luuka.”
Itangazamakuru ryo muri Uganda rivuga ko Bobi Wine yatawe muri yombi azira gukoresha abantu barenga 200 bateganywa n’amategeko mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Leta Uganda yagennye ko abakandida bari kwiyamamaza batagomba kurenza uriya mubare, mu rwego rwo kwirinda ko abantu bahura ari benshi bigaha urwaho icyorezo cya COVID-19.
Cyakora cyo bamwe mu bakandida Perezida barimo Bobi Wine bakunze kwanga kubahiriza ariya mabwiriza, bagahitamo guhuriza hamwe ibihumbi by’abanya-Uganda.
Nko ku wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo, Bobi Wine yiyamamarije i Busia, ahari hateraniye ibihumbi by’abarwanashyaka be bari baje kumushyigikira.
Mu duce twa Buyigi na Mayuge aho Bobi Wine yiyamamarije mu minsi ibiri ishize, abamushyigikiye barushije imbaraga Polisi n’ingabo bajya kumva umugabo n’imigambi ye, biba ngombwa ko hiyambazwa ibyuka biryana mu maso mu kubatatanya.
Bobi Wine afite intero yo kuvana ku butegetsi Perezida Yoweri Kaguta Museveni yita ‘Umunyagitugu’.
Depite Bobi Wine yatawe muri yombi nyuma y’amasaha make Umuyobozi wa Polisi ya Uganda, IGP Martin Ochola Okoti, atanze itegeko ry’uko abakandida bazajya banga kubahiriza amabwiriza arebana n’ibikorwa byo kwiyamamaza bajya batabwa muri yombi.


