Depite Robert Kyagulanyi Sentamu uzwi nka Bobi Wine, yatangarije Televiziyo yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko yiteguye kuzahatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu gihugu cya Uganda mu 2021.
Ibi Depite Kyagulanyi yyabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa CNN, Robyn Curnow.
Uyu muhanzi w’umunyapolitiki ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’urugendo yakoreye muri Jamaica aho yanakoreye igitaramo cy’umuziki.
Yavuze ko bashaka ko Abagande benshi baziyandisha kuri lisiti y’itora bakotsa igitutu Museveni kuko ari bwo buryo bwonyine.
Ati: “ Abantu benshi baranyegereye bansaba kuzahatana, twaganiriye iki kibazo n’itsinda ryanjye, kandi ngomba kuvuga ko njyewe n’itsinda ryanjye turi gutekereza kuzahangana na Museveni mu matora y’umukuru w’igihugu ataha .”
Mu ruzinduko rwe, Bobi Wine yonanye n’umuyobozi wa Jamaica, Andrew Micheal Holness, abbonana n’ukuriye muvoma iharanira uburenganzira bw’abaturage muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Rev. Jesse Jackson Sr, ndetse na depite mu nteko ishinga amategeko ya Amerika, Brad Sherman.


