Nyuma y’aho arengeye ku itegeko ry’igipolisi cya Uganda rimubuza gukora igitaramo ku bw’umutekano utizewe, Bobi Wine yacitse asimbukiye kuri moto (boda boda), ahabwa izina rya ‘mafia’.
Uyu muhanzi w’umudepite ubusanzwe yitwa Robert Kyagulanyi. Avuga ko igipolisi cya Uganda kimaze kumuhagarikira ibitaramo birenze 150 ku mpamvu y’uko atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni.
Uyu muhanzi yari yavuze ko uko byagenda kose agomba gukora iki gitaramo kigamije kwizihiza umunsi w’Ubwigenge bwa Uganda yari yateguye kuri One Love Beach mu gace ka Busabala.
Igisirikare cya Uganda na cyo cyagose urugo rwe mu rwego rwo gukumira uyu munyapolitiki w’umuhanzi ngo adakora iki gitaramo ariko bivugwa ko yaruvuyemo abaciye mu rihumye.
Ibyo yasezeranyije abafana n’abakunzi be yabikoze ndetse haza n’abamushyigikira benshi nk’uko bisanzwe gusa igipolisi cya Uganda cyaje kirabihagarika, ndetse gishaka guta muri yombi abateguye iki gitaramo bayobowe na Bobi Wine.
Icyatangaje benshi ni uburyo Bobi Wine yacitse abapolisi asimbukiye kuri moto iri kugenda, na bo bayirukaho birananirana.
Izina ‘mafia’ Bobi Wine yahawe ryaturutse ku gatsiko k’amabandi cyangwa se umutwe w’iterabwoba kakomotse mu cyahoze ari Sicilia. Mu ndimi z’ubu zateye umumafia twamugereranya n’abo twita ‘abarara’.




Aya ni amashusho y’ukuntu Bobi Wine yacitse:


