Boeing iravuga ko yenda kurangiza gukosora ikosa riri mu ndege za 737 MAX

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho imwe mu ndege zayo, Boeing 737 MAX ya Ethiopian Airlines igiriye impanuka mu minsi ishize igahitana abantu bose bari bayirimo 157, kuri ubu uruganda rukora izi ndege rwatangaje ko rwenda kurangiza gukosora imwe muri gahunda zo muri ubu bwoko bw’indege.

Ikiri gukosorwa ni uburyo bwo gusubiza indege mu buryo (système de stabilisation en vol) mu gihe irimo kuguruka buzwi nka MCAS (Maneuvering Characteristics Augmentation System). Mu gihe hategerejwe ko iperereza rirangira, iyi porogaramu cyangwa logiciel yashyizwe mu majwi nk’impamvu y’impanuka yo mu cyumweru gishize ndetse n’iyakozwe n’indege ya Lion Air mu mpera z’Ukwakira 2018.

Nyuma yo kotswa igitutu uru ruganda rwa Boeing rukora indege rw’Abanyamerika rukaba rugomba gukora ibishoboka kandi byihuse kugirango rugarure isura yarwo.

Haribazwa byinshi kuri MCAS

Iyi porogaramu ya MCAS yakorewe by’umwihariko indege za 737 MAX yaba ari yo ntandaro y’impanuka 2 ziheruka? Iyi logicier niyo yashyizwe mu majwi n’abanenga mu gihe yari yitezweho igisubizo ku ndege nshya zirushijeho kuba nini kandi ziremereye.

Ishyirahamwe FAA rishinzwe gutanga uburenganzira bw’ubwikorezi bwo mu kirere muri Amerika ryasabye ko hagira ibintu bihindurwa kandi byihuse bitarenze ukwezi gutaha kwa kane. Ibyo gukosora biravugwa ko bitaruhanyije kandi ko amasomo abapilote bahabwa yo gukoresha iyo system nabwo bugomba gusubirwamo.

Mu gihe hategerejwe ibya nyuma bizava mu iperereza, rigaragaza isano hagati y’impanuka ya Lion Air na Ethiopian Airlines, Boeing ngo igiye gushaka uko yakongera guha ikizere abakiriya b’indege zayo dore ko bivugwa ko ibi bimaze kuyiteza igihombo cya miliyari 25 z’amadolari. Nitinda kugira icyo ikora kandi, ngo ishobora kuzisanga ibona indege zayo zikurwa mu birere umunsi ku wundi mu bihugu bitandukanye kugeza no muri Amerika.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *