Bombe zongeye kuvuza ubuhuha i Mabenga na Mweso mu birindiro bya M23

Sangiza iyi nkuru

Guhera mu ma saa kumi n’imwe z’igitondo kuri uyu wa Mbere imirwano yubuye hagati ya M23 na FARDC n’abafatanyabikorwa bayo i Mabenga, Mweso n’ahandi nyuma y’uruzinduko rw’abagaba b’Ingabo z’ibihugu byohereje abasirikare gufasha kurwanya M23 i Goma.

“Twamaganye cyane ibitero bikomeje kwibasira abaturage b’abasivili i Mabenga, Mweso no mu nkengero zaho, byakozwe n’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, cyane cyane FARDC, FDLR, Abacanshuro, inyeshyamba, Ingabo z’u Burundi n’Ingabo za SADC, hakoreshejwe imbunda nini n’ibifaru by’intambara,” uyu ni Umuvugizi wa M23, Laurence Kanyuka, kuri X.

Yongeyeho ko ibi bitero bivamo gutakaza ubuzima bw’abasivili b’inzirakarengane, byongera cyane ikibazo cy’ubutabazi cyari giteye impungenge.

Yashimangiye ko ari ngombwa “ko MONUSCO ihagarika gutanga umusanzu mu iyicwa ry’abaturage”, kandi Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ryongeye gushimangira icyemezo cyo kurengera abaturage b’abasivili.

Ati “Turasaba amahanga kureka guceceka no kwamagana iri hohoterwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu, ndetse n’ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyoko muntu bikorwa na Bwana Tshisekedi Tshilombo n’ingabo ze”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *