Bombori bombori hagati ya T.I n’umugore we itewe n’inshoreke irakomeje

Sangiza iyi nkuru

Umwuka mubi hagati y’umuraperi  T.I n’umugore we  witwa Tameka Harris bakunze kwita Tiny uratutumba bitewe n’ibimenyetso by’uko uyu mugabo yaba agikururana n’inshoreke ye, Bernice Bourgos.

Umubano mubi utangiye kuza nyuma yaho Tiny avumbuye ko T.I agikurikira Bernice kuri instagram kandi baratandukanye.

Mu kiganiro cyihariye, inshuti ya hafi ya Tiny yatangarije Hollywodlife dukesha iyi nkuru, ivuga ko T.I yanze kuva ku izima akaba agikurikiranira hafi ibyo Bernice ashyira kuri instagram, ingingo ituma umugore we  Tiny ababara yibaza impamvu yabyo.

Yagize iti” Ntabwo bishimishije kubona T.I yanga kureka gukurikira ibibera kuri instagram y’umunyamderi Bernice Bourgos. Ni ikintu kimugoye ( Tiny). Kuri ubu Tiny nta gikurikira  T.I kuri instagram, kuba atarigeze areka gukurikira Bernice nibyo bituma na Tiny adashobora kumukurikira”

Iyi nshuti yemeza ko ibyemezo uyu mugore yafatiye umugabo we T.I ntacyo byamubwiye .

Ati” Nicyo kintu cyonyine yakora kuko T.I yagaragaje ko ukwihanangirizwa yahawe ntacyo kwamubwiye”

072917 celebs ti tiny 1
T.I n’umugore we Tameka Harris

Umwuka mubi kandi ukomeje gukururwa n’uko uyu mugore yabonye T.I yashyushye ashwana na Meek Mill bapfa Bernice Bourgos.

Iyi nshuti ya hafi iti” Biteye ikimwaro ndetse inshuti ze zikomeje kubyibazaho ukuntu T.I yaba agikunda iyi nshoreke. Tiny nta gisubizo abifitiye. Ni ukuri birababaza kubona T.I adashobora kwerekana icyubahiro na gike cyo kureka burundu Bernice. Ibi ni byo bituma Tiny akekako haba hari umubano uri hagati ya T.I na Bernice”

Bernice Burgos Bio Wiki Net Worth
Bernice Bourgos ukomeje kuba ihwa mu mubano wa T.I na Harris

Ababikurikiranira hafi bavuga ko T.I n’ubusanzwe atari umugabo ubwirwa ngo kora iki. Bemeza ko akunda Tiny n’umutima we wose gusa ngo akihagararaho yanga gutegekwa n’umugore cyane ko ngo Bernice ntacyo ari cyo kuri we.

T.I w’imyaka 37 na Tiny bafitanye abana batandatu.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *