Amakuru aturuka mu banyamuryango b’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD) ku rwego rw’Intara y’Uburengerazuba, aravuga ko ishyamba atari ryeru muri iri shyaka nyuma y’amatora aheruka kuba y’abagomba kuriyobora ku rwego rw’Intara.
Ku cyumweru tariki ya 02 Ukwakira ni bwo mu karere ka Karongi habereye inama yabereyemo amatora y’abagomba kuyobora PSD ku rwego rw’Intara y’Uburengerazuba.
Mu bagombaga gutorwa [ndetse banatowe] harimo Perezida w’Ishyaka ku rwego rw’intara ndetse na Visi-Perezida we.
Inama yayobowe na Madamu Mukandasira Caritas usanzwe ari Umuyobozi wungirije w’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’Ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu Iterambere (GMO), wari kumwe na Hon Muzana Alice usanzwe ari umubitsi w’ishyaka PSD ku rwego rw’igihugu.
Ibibazo byatangiye kuvuka ubwo igihe cyo gutora cyari kigeze, kuko Depite Hindura Jean Pierre yatanze Kandidatire igaterwa ishoti; ku mpamvu y’uko yabwirwaga ko hari ibirarane by’amezi atatu y’imisanzu atarishyura.
Ibirarane uyu mudepite yabwiwe ko atarishyura ni iby’ukwezi kwa Nyakanga, Kanama na Nzeri 2022.
Depite Hindura nk’uko umwe mu bari muri ariya matora utifuje ko amazina ye atangazwa yabidutangarije, ngo byabaye ngombwa ko agaragaza inyemezabwishyu yo muri Banki ya Kigali yerekana ko yishyuye imisanzu yose y’ishyaka kugeza mu Ukuboza 2022.
Nyuma yo kugaragaza iyi nyemezabwishyu uwari uyoboye inama yemereye Hon. Hindura gutanga Kandidatire ye no kwiyamamaza, gusa igihe cyo gutora kigeze uyoboye ahita atangaza ko Kandidatire ya Hindura ikuwemo n’ubwo yari yamaze kwiyayamaza.
Impamvu uyu mudepite yahawe ngo ni uko abatoreshaga bagaragaje ko batizeye ko ayo mafaranga yageze kuri compte (Konti) y’Ishyaka.
Amakuru avuga ko nyuma y’impaka nyinshi mu bayoboke byabaye ngombwa ko amatora aba, hatorwa uwitwa Jonas Murwanashyaka wari wiyamamaje ari umwe.
Murwanashyaka yatowe ku majwi 21 kuri 32.
Nyuma y’amatora cyakora cyo ngo byabaye ngombwa ko Hindura ahita ajurira mbere y’uko uwatowe arahizwa, ashingiye ku mabwiriza y’amatora agenga ishyaka. Mu busanzwe mu matora iyo hari umukandida utishimye ibyayavuyemo arajurira, gusa abatoresheje ngo bayarenzeho barahiza Murwanashyaka.
Uwari uri muri ariya matora wavuganye na BWIZA yagize ati: “Byagaragaye ko yarenganijwe kuko bordereau ni igihamya cy’ubwishyu. Kuba yaranzwe rero ni byo byatumye havuka impaka ariko yarabijuririye.”
Madamu Mukandasira Caritas ubwo yavuganaga na BWIZA ku murongo wa terefoni, yayibwiye ko “ibyakozwe byose byakurikije amategeko agenga amatora”.
Yavuze ko Hindura niba yumva yararenganyijwe afite ububasha bwo gukurikiza ibyo amategeko ateganya harimo no kuba yajurira, gusa yirinda kugira byinshi asobanura ngo kuko atari umuvugizi w’ishyaka.
Depite Hindura Jean Pierre mu butumwa yahaye iki gitangazamakuru we yavuze ko kuri uyu wa Kabiri yagejeje ubujurire bwe kuri komite Nyobozi ku rwego rw’Igihugu, akaba ari yo izafata umwanzuro wa nyuma.



2 Responses
Bombori bombori mu matora y’ishyaka PSD mu ntara y’Uburengerazuba
Iyi nkuru irimo ibinyoma byinshi ndetse n’amarangamutima kuko umuntu witwa Murwanashyaka Jonas ntabwo iri zina rigaragara mu bitabiriye amatora nta nubwo PSD igira umuyohoke ufite ririya zina
Bombori bombori mu matora y’ishyaka PSD mu ntara y’Uburengerazuba
Iyi nkuru irimo ibinyoma byinshi ndetse n’amarangamutima kuko umuntu witwa Murwanashyaka Jonas ntabwo iri zina rigaragara mu bitabiriye amatora nta nubwo PSD igira umuyohoke ufite ririya zina