Kiliziya Gaturika mu Burundi irasaba Abarundi kwirinda ibyo aribyo byose byazatuma amatora ateganywa umwaka utaha atagenda neza.
Ni ibyasomwe kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Nzeri 2019, mu misa zose zabaye muri Kiliziya Gaturika. Inama y’Abepisikopi ikaba yagaragaje amakenga iterwa n’ibikorwa bimwe na bimwe babona ko biteye abarundi batari bake kugira impungenge.
Kiliziya Gaturika yatangaje ibi mu gihe abayobozi b’u Burundi bamaze iminsi batavuga rumwe nayo aho bayishinja kwivanga muri Politiki, banayisaba kwirinda kugira uruhande ibogamiraho.
Abasenyeri bo bavuga ko bazakomeza kuvuga ukuri “n’aho ngo hari aho bigera kukaryana”.
Kiliziya igaragaza ko hari umwuka mubi uterwa n’uguhohotera abo mu mashyaka atavuga rumwe na Leta, abayoboke bayo bagatotezwa, bagafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, rimwe na rimwe bamwe muri bo bakanicwa.
Ivuga kandi ko hari ubwicanyi bukorwa mu ntara zimwe na zimwe ahanini ngo bushingiye kuri politiki, hakanengwa ubutabera bw’u Burundi budakurikirana ababa bakoze ibyo byaha.
Kiliziya ivuga ko hari ikintu kitiranywa ‘Kuba ku butegetsi n’urwego rushinzwe umutekano. Aha ngo urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD ngo ruhabwa ububasha bwo gukora nk’urwego rw’umutekano, rugahohotera abaturage.
BBC itangaza ko ubwo yari muri Komini Mugongomanga, Intara ya Bujumbura, ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2019, umunyamabanga mukuru w’ishyaka CNDD-FDD, Evariste Ndayishimiye, yabwiye abaturage ko nta yindi ntego inama y’abepiskopi ifite atari uguteranya Abarundi.
Yagize “Abayobozi ba Kiliziya Gaturika bashaka kongera kubyimbya imitima y’Abarundi nk’uko babikoze mu mwaka wa 2015 mbere y’amatora”.
Evariste Ndayishimiye avuga ko iyo amatora yegereje Kiliziya Gaturika yigisha amagambo yo gucamo ibice Abarundi.


