Josep Borell Fontelles ushinzwe ububanyi n’amahanga n’umutekano mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) yagize icyo asaba u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) mu gihe biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi bahura.
Bwiza.com yamenye ko Perezida wa Angola, João Lourenço yatumiye Perezida Kagame na Tshisekedi mu kiganiro cy’ubuhuza mu gihe umwuka mubi ukomeje gututumba mu mubano w’u Rwanda na RDC, ku mpamvu z’umutekano.
Amakuru ataremezwa n’urwego na rumwe bireba ariko ashobora kuba yizewe, avuga ko Perezida Kagame na Tshisekedi bagombaga guhurira muri Angola kuri uyu wa 5 ariko gahunda yimurirwa ejo ku wa 6 Nyakanga 2022. Bazaganira banashake umuti w’aya makimbirane.
Borell mu butumwa yatambukije kuri Twitter kuri uyu wa 4 Nyakanga, yasabye ibihugu byombi kwirinda icyarogoya cyangwa kikadobya ibiganiro by’aba ba Perezida.
Ati: “Mu gihe hitezwe inama yateguwe na Perezida Lourenço irahuza Perezida w’u Rwanda na RDC, EU irasaba ibihugu birebwa na byo kubigiramo uruhare rugaragara kandi bikirinda igishobora kurogoya ibiganiro.”
Uyu munyapolitiki atanze ubu busabe mu gihe ibihugu byombi bishinjanya ubushotoranyi. U Rwanda ruvuga ko ingabo za RDC zirasa ku butaka bwarwo, RDC ikarushinja kwinjira ku butaka bwayo no gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23.

4 Responses
Borell yagize icyo asaba u Rwanda na RDC mbere y’uko Perezida Kagame na Tshisekedi bahura
Uyu mukoloni se yaretse kwivanga! Bateje ibibazo nibabirekere bene byo.

Ese ibihugu bya Afurika bibarizwa muri EU? ko mba mbona batanga recommendations zidashira?
Borell yagize icyo asaba u Rwanda na RDC mbere y’uko Perezida Kagame na Tshisekedi bahura
Ese ibihugu bya Afurika bibarizwa muri EU? ko mba mbona batanga recommendations zidashira?