Guverineri w’intara y’Amajyaruguruguru, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kugaruza inka zanyerejwe muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ n’izahawe abo zitari zigenewe bitarenze mu Ukuboza k’uyu mwaka.
Guverineri Aime Bosenibamwe yatangaje ibi yibaza n’impamvu umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ukomeje kuba mucye, akaba anenga abayobozi bo mu nzego z’ibanze badafata iya mbere ngo bumve ko bagomba kugira uruhare mu gutuma umusaruro wiyongera.
Avuga ku bworozi Guverineri Bosenibamwe nk’uko iyi nkuru dukesha RBA ikomeza ivuga, yasobanuye ko gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ igamije koroza abaturage ikwiye guhabwa agaciro.
Mu bice bitandukanye, iyi gahunda yakunze kuvugwamo uburiganya burimo kwaka ruswa (Ibyo bita kugura ikiziriko) ku bo yabaga igenewe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Guverineri w’intara y’amajyaruguru yavuze ko inka zanyerejwe muri iyi gahunda n’izahawe abo zitagenewe zikwiye kugaruzwa mu buryo bwihuse kandi bigakorwa bitarenze ukwezi kwa 12 uyu mwaka .
Yasabye aba bayobozi kujya bafata inshingano bakava mu biro bakajya ahakorerwa ubuhinzi n’ubworozi bakareba ibibazo biri muri ibi bikorwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com



