Abapolisi bagera kuri 7 bo mu gipolisi cya Brazil bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kuribwa n’inzuki bari mu bikorwa byo gushakisha abanyabyaha mu mashyamba.
Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko polisi yarimo ishakisha abanyabyaha mu ishyamba riherereye mu gace ka Resende kari mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’umujyi wa Rio de Janeiro kuwa Gatanu w’iki cyumweru tariki ya 22 ukuboza 2017, ubwo bageraga mu ishyamba rwagati bakabona ikintu cy’igisanduku bagifungura bagasangamo inzuki zikabanjama.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bapolisi bavuga ko ari inzuki bari batezwe n’abo banyabyaha barimo bashakisha muri ayo mashyamba, ibi bikaba byaratumye igikorwa barimo bagisubika.
Ikinyamakuru GlobalNews cyatangaje ko aba bapolisi basanzwe buri umwe yadwinzwe n’inzuki inzhuro zisaga 300, Batanu muri bo bakaba bakiri kwa muganga mu bitaro mu gihe abandi 2 boherejwe kurwarira iwabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


