Brazil: Indege yari itwaye abakinnyi n’abanyamakuru yakoreye impanuka muri Colombia

Sangiza iyi nkuru

Indege yo mu ikompanyi ya Charter aircraft mu gihugu cya Brazil yari itwaye abantu basaga 80 barimo abakinnyi b’umupira w’amaguru b’ikipe ya Chapecoense, abanyamakuru bagera kuri 21 ndetse n’abandi batandukanye barimo n’abayobozi bakuru b’ikipe, yakoreye impanuka ku butaka bw’igihugu cya Colombia ubwo yari ihagurutse i Bolivia yerekeza ku kibuga mpuzamahanga cya Medellin muri kiriya gihugu mu irushanwa.
[ad id=”44145″]
Iyi kipe yari igiye gukina mu irushanwa rya Copa Americana muri kiriya gihugu cya Colombia, ntago byayihiriye kuko abantu bagera kuri 6 gusa nibo biri kuvugwa ko barokotse iyo mpanuka, barimo umukinnyi umwe Alan Ruschel wagombaga kurinda izamu nawe akaba ari mu bitaro.
Inzego z’umutekano muri kiriya gihugu zatangaje ko ibikorwa by’ubutabazi bitatinze gukorerwa ahabereye impanuka, gusa ngo ikaba yatewe n’ikirere kibi cyariho mu gicuku ubwo iyi ndege yahanukaga mu kirere.
[ad id=”44145″]
Iyi ndege yari irimo abakinnyi 22, abanyamakuru 21 abayobozi b’ikipe n’abandi batandukanye barimo n’abakora mu ndege ku buryo bose hamwe bari 81.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *