Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 6 Kamena, Ibitaro byo ku rwego rwa 2 by’Ingabo z’u Rwanda bikorera mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Santarafurika, ahitwa i Bria, byasuwe n’Umuyobozi mushya w’Ingabo za MINUSCA mu gice cy’amajyaruguru ashyira iburasirazuba, Brig Gen Hamad Mostafa Ahmed Adel Mansour.

Umuyobozi w’Ibitaro by’Ingabo z’u Rwanda, Col Dr Christian Mukwesi yamusobanuriye ubushobozi bw’ibitaro, ibikorwa bya buri munsi, ndetse n’uruhare rukomeye bifite mu gutanga serivisi z’ubuvuzi zinoze ku bakozi b’Umuryango w’Abibumbye no ku baturage.

Brig Gen Mansour yashimiye abakozi bose b’ibitaro kubera ubunyamwuga n’ ubwitange bagaragaza mu kwita ku barwayi no gufasha abaturage.

Yanabasabye gukomeza kuba maso no guhora biteguye gutabara mu gihe cy’ibibazo bidasanzwe ku buzima byavuka


