HKFfiJFWgAAUVat

Bria: Umwe mu bayobozi ba MINUSCA yasuye ibitaro by’Ingabo z’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 6 Kamena, Ibitaro byo ku rwego rwa 2 by’Ingabo z’u Rwanda bikorera mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Santarafurika, ahitwa i Bria, byasuwe n’Umuyobozi mushya w’Ingabo za MINUSCA mu gice cy’amajyaruguru ashyira iburasirazuba, Brig Gen Hamad Mostafa Ahmed Adel Mansour.

HKFfiJGW0AAu5LV

Umuyobozi w’Ibitaro by’Ingabo z’u Rwanda, Col Dr Christian Mukwesi yamusobanuriye ubushobozi bw’ibitaro, ibikorwa bya buri munsi, ndetse n’uruhare rukomeye bifite mu gutanga serivisi z’ubuvuzi zinoze ku bakozi b’Umuryango w’Abibumbye no ku baturage.

HKFfiJEXIAAM3XO

Brig Gen Mansour yashimiye abakozi bose b’ibitaro kubera ubunyamwuga n’ ubwitange bagaragaza mu kwita ku barwayi no gufasha abaturage.

HKFfiJtWcAADY3f

Yanabasabye gukomeza kuba maso no guhora biteguye gutabara mu gihe cy’ibibazo bidasanzwe ku buzima byavuka

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *