Umugaba Mukuru w’ingabo za Bénin, Brigadier General Fructueux Candide Ahodegnon Gbaguidi, yatangaje ko mugenzi we uyobora ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura, yamugiriye inama nyinshi ku kibazo cy’umutekano muke kiri mu gihugu cyabo.
Brig. Gen. Candide yageze mu Rwanda kuri uyu wwa 23 Nyakanga 2022, yakirwa na Gen. Kazura ku cyicaro gikuru cy’ingabo, ku Kimihurura.
Uyu musirikare mukuru yasobanuye ko yoherejwe mu Rwanda na Perezida wa Bénin, Patrice Talon, kugira ngo ageze ubutumwa kuri Perezida Paul Kagame bwerekeye ubufatanye bw’ibihugu byombi bisanzwe ari ibivandimwe n’inshuti, anaganire na Gen. Kazura.
Mu kiganiro n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, Brig. Gen. Candide yasobanuye ko u Rwanda ari igihugu gifite ubunararibonye babonye bakwiye gusura kugira ngo rubagire inama ku buryo bakwitwara ku kibazo cy’umutekano muke cyibasira igihugu cyabo.
Brig. Gen. Candide yasobanuye ko yanyuzwe kandi ashima inama nyinshi yagiriwe na Gen. Kazura. Ati: “Naje kandi kureba mugenzi wanjye, Gen. Kazura kugira ngo tuganire ku mutekano, cyane ko Bénin ifite ibibazo muri iki gihe. Naganiriye na Gen. Kazura, angira inama nyinshi ku bibera muri Bénin.”
Bénin yibasiwe n’ibikorwa by’iterabwoba bikorwa n’abegamiye ku idini rya Islam.


