Brig Gen Nkubito yihanangirije abiha guhanura intambara amatora yegereje

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, Brig. Gen. Eugene Nkubito, yasabye abayobozi b’amatorero n’amadini akorera muri iyo ntara kwirinda gukwirakwiza ibihuha bihahamura abaturage ko hari intambara zegereje.

Mbere yuko haba amatora ya Referendumu mu mwaka wa 2015, hari bamwe mu banyamadini bo mu ntara y’Amajyaruguru bateye ubwoba abaturage babashishikariza guhunga kuko ngo hitezwe intambara.

Brig Gen Nkubito afata ubwo buhanuzi nk’ubudafite ishingiro bugamije gukura umutima abaturage.

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo ku bijyanye n’amatora cyabereye mu Ntara y’Amajyaruguru ku wa Mbere tariki ya 22 Gicurasi 2017, Gen Nkubito yongeye kwibutsa abayobozi b’amadini n’amatorero kwirinda no kurwanya ibyo bihuha.

Ati “Iteka iyo tugiye kugera mu gihe cy’amatora haduka ibishya, ntabwo navuga ko ari bishya ariko murabizi, iyo tugiye kugera mu matora buri gihe haza ibintu by’ibihuha, bikorwa n’abantu baba bagamije gutera ubwoba abaturage no gusabota amatora.”

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

“Murabizi ko ubusanzwe igihuha buri gihe kibuza abantu gukora. Nabaha nk’urugero, mu gihe cy’amatora ya Referendumu mu ntara y’Amajyaruguru hari ahantu hadutse ibihuha yuko hagiye kubaho intambara, niko bakunze kuvuga kandi bikavugwa n’abantu bitwikiriye amadini, abihayimana , bakavuga ngo bahanuye ko hagiye kuba intambara, ubwo rero abaturage bahunge, cyangwa se abantu bikingirane mu nzu be kujya gutora, mbese muri makeya , abantu bagire ubwoba be gukora.”

Kubera ko ibyo bihuha ngo nta kindi biba bigamije uretse kuvangira amatora kugirango atagenda neza, yibukije buri wese kubyirinda no kubirwanya ahereye ku bayobozi b’amadini n’abihayimana muri rusange.

Ati “Nagirango nsabe rero abihayimana bari hano n’abayobozi muri rusange twese, rwose tubanguke dutegure abantu kuri radiyo ko bijya bibaho ko haza ibihuha nibiramuka byumvikanye twereke abaturage uko babyirinda, ariko nibinumvikana habeho ukuntu duhangana nabyo, kuko ushobora kubivuga bikanga bikaba.”

Asoza asaba abahanura guhanura ibyiza bitandukanye no gutera abantu ubwoba no kubabuza amahoro.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus​/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *