Brig. Gen. Rwivanga yasobanuye icyiciro RDF igiye gukurikizaho muri Mozambique

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig. Gen. Ronald Rwivanga, aravuga ko icyiciro Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zigiye gukurikizaho ari ukuvugurura inzego z’umutekano z’iki gihugu ku buryo Ingabo z’u Rwanda nizihava zizaba zibasha guhangana n’ibibazo by’umutekano ubwazo, nyuma yo guca intege mu buryo bugaragara umutwe w’iterabwoba wari umaze imyaka 4 uyogoza amajyaruguru y’igihugu .

Agace ka Palma muri Mozambike kahoze ari ibirindiro by’umutwe w’abarwanyi ba Al-Shabaab mu mezi menshi ashize.

Kuhagera kw’Ingabo z’u Rwanda muri Kanama 2021 ariko, byazanye umutekano ugereranije muri kariya gace, bituma abantu benshi basubira mu rugo.

Gusa mu cyumweru gishize, Umuryango w’Abibumbye waburiye ko amakimbirane atigeze agabanuka.

Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique ariko zagaragaje ikizere ubwo ziheruka gusurwa n’ibinyamakuru mpuzamahanga birimo ibyo mu Rwanda mu rwego rwo kumurikirwa ibyagezweho kuva RDF yagera muri Mozambique igiye gufasha kugarura umutekano.

Ikinyamakuru Africanews kivuga ko inzego z’umutekano za Mozambique zidafite imyitozo n’ ibikoresho bihagije ugereranije na bagenzi babo bo mu Rwanda kandi zitizewe cyane n’abaturage.

Ubwo Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Ronald Rwivanga, yabazwaga n’itangazamakuru kuri iki kibazo, yagize ati “Ibibazo bisanzwe tubona ni ibibazo byihariye, igitero kimwe aha na hariya, abantu bake cyane. Mu by’ukuri ntabwo ari indiri nini nk’ukuntu byari bimeze muri Mocimboa da Praia. Ibyo ari byo byose, dushobora kuvuga ku buryo bwagutse ko uyu mutwe watsinzwe. ”

Brig. Gen. Rwivanga yakomeje asobanura ikigiye gukurikiraaho. Ati “Icyiciro gikurikiraho ni ukugerageza kureba niba urwego rw’umutekano rushobora kuvugururwa ku buryo bazabishobora, bazaba biteguye guhangana n’umutekano nyuma yo kugenda kw’inzego z’umutekano z’u Rwanda.”

Umwaka urashize, ituze rigarutse muri kariya gace, ndetse na henshi mu bice bya Quionga.

Ingabo z’u Rwanda zagaruye umutekano mu turere twa Palma na Mocimboa da Praia, ahahoze ari ibirindiro by’Abajihadiste.

Jonas Alvaro José, umwarimu w’icyongereza muri ako karere yavuze ko ibintu bimeze neza cyane ugereranije n’ibihe byashize.

Ati “Kuri ubu ibintu biragenzurwa kurushaho. Navuga ko ibintu byateye imbere. Kandi, iyo tugereranije ibihe ibintu byabereye n’ubu, navuga ko ibintu bimeze neza ubu kuko abantu bashobora kugenda, kandi dushobora gukora buri kimwe. dushobora kujya ku ishuri, dushobora kugura icyo dushaka cyose, bityo ibintu bimeze neza ubu. ”

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Brig. Gen. Rwivanga yasobanuye icyiciro RDF igiye gukurikizaho muri Mozambique
    sinshidikanya ko abategetsi bacu bareba kure kandi bareba inyungu z’igihugu cyacu mbere y’inyungu zabo cyanga iz’ab’agatsiko kari ku butegetsi muri Mozambique. Gusa ubonako ingabo zacu zishobora kugwa mu mutego yenda utaratekerejweho. Iriya ntambara ni intambara ishobora kumara imyaka cumi cyanga makumyabili. Ese Urwanda rufite ubushobozi bwo kuyirwanya kugera ku ndunduro? Yego yenda hari abarutera inkunga ariko ntitwagombye kwishora mu ntambara tudafitiye ubushobozi buhagije. Nkeka rero ariho SADEC itegeye Urwanda yuko yo itashyizemo imbaraga zihagije kandi isa n’itega imitego! Birabe ibyuya!

  2. Brig. Gen. Rwivanga yasobanuye icyiciro RDF igiye gukurikizaho muri Mozambique
    sinshidikanya ko abategetsi bacu bareba kure kandi bareba inyungu z’igihugu cyacu mbere y’inyungu zabo cyanga iz’ab’agatsiko kari ku butegetsi muri Mozambique. Gusa ubonako ingabo zacu zishobora kugwa mu mutego yenda utaratekerejweho. Iriya ntambara ni intambara ishobora kumara imyaka cumi cyanga makumyabili. Ese Urwanda rufite ubushobozi bwo kuyirwanya kugera ku ndunduro? Yego yenda hari abarutera inkunga ariko ntitwagombye kwishora mu ntambara tudafitiye ubushobozi buhagije. Nkeka rero ariho SADEC itegeye Urwanda yuko yo itashyizemo imbaraga zihagije kandi isa n’itega imitego! Birabe ibyuya!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *