Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Gashyantare 2018, nibwo Rtd.Brig.Gen.Sekamana J.Damascene, yagejeje kandidatire ye mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), akaba yiyamamariza umwanaya wa Perezida.
Nk’uko bigaragara ku rukuta rwa twitter rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Rtd.Brig.Gen.Sekamana J.Damascene, yashimangiye ko yifuza kuyobora FERWAFA nyuma y ‘ amatora aheruka hagati ya Rwemalika Felecite na Nzamwita Vicent De Gaulle bikarangira De Gaulle akuyemo kandidatire ye bigatuma uyu Rwemalika atsindwa amatora agasubikwa atyo.
Amatora ya Perezida wa Ferwafa amaze igihe kitari gito avugwa mu itangazamakuru gusa bikarangira rubuze gica aho yagiye asubikwa kenshi ndetse ubushize bwo De Gaulle akaba yarakuyemo Kandidatire ye ku munota wa nyuma bikarangira abari ku mutora batoye “oya” Rwemalika wari uhanganye na we(Degaulle) agatsindwa
Amatora nyirizina ateganyijwe kuzaba tariki ya 31/03/2018.



