Ingabo z’umuryango w’Abibumbye agashami gashinzwe kugarura amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (MONUSCO) zagejeje mu Rwanda uwahoze ari umurwanyi w’ingabo za FDRL, Brig Gen Semugeshi Cômes wari umaze igihe ashakwa n’ Ingabo za Congo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugabo yamaze kugera mu Rwanda kuri uyu wa kane ku bufatanye n’ingabo za Monusco, akaba yahise anashyikirizwa komisiyo ishinzwe kwakira abari abarwanyi bataha mu Rwanda bavuye mu mahanga.
Kugeza ubu, uyu mugabo uri mu kigo gisubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugererero cya Mutobo kuri uyu wa kane tariki ya 9 Werurwe 2017, aho azaherwa amahugurwa n’amafaranga agomba kumufasha gusubira mu buzima busanzwe, mu gihe Kongo yo yashakaga ko ahama i Kinshasa akaba ari ho afungirwa kubera ibyaha bamushinja.
Brig Gen Semugeshi yavuze ko yagiye agerageza kenshi gucika ngo atahe mu Rwanda ariko bikanga nyuma akaza guhungira muri izi ngabo za UN zari ziherereye mu gace ka Kitchanga ndetse ko mu gihe abayobozi be bamenyaga ko ashaka gucika akava muri aba barwanyi bamuteraga ubwoba ko bazamwica.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Biteganyijwe ko Brig Gen Semugeshi azamara amezi agera kuri 3 i Mutobo mu karere ka Musanze aho azaba yigishwa indangagaciro zitandukanye akabona gukomeza mu buzima busanzwe.
Akomoka mu ntara y’Iburasiraziba mu cyahoze ari Kibungo, akaba ari na ho umuryango we uba.
Mu gihe cya jenoside yo mu 1994, yari umuyobozi mukuru w’ingabo za Forces Armées Rwandaise (FAR), zakoreraga mu karere ka Rwamagana ndetse akaba n’umunyeshuri mu ishuri rikuru rya gisirikare (Ecole Supérieure Militaire) icyiciro cya 32.
Umuyobozi wa komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero mu kigo cya Mutobo, Jean Sayinzoga akanira na KT yasobanuye ko imwe mu mpamvu inyeshyamba zo muri Kongo zikoresha zanga kurekura aba barwanyi ngo batahuke mu bihugu byabo harimo no kubatera ubwoba.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yanasobanuye ko hari abandi basirikare bagera kuri 20 bo mu rwego rwo hejuru ba FDLR batawe muri yombi n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bashaka gutaha mu Rwanda ariko bakaba barabuze uko bataha.
Brig Gen Semugeshi yishyikirije ingabo za Monusco Ku wa 27 Gashyantare 2017 ahitwa Kicanga, ubwo ysobanuraga ko ashaka gutaha mu Rwandaakaba yagejejwe mu Rwanda kuri uyu munsi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


