Brig Gen Semugeshi Cômes wahoze ari umurwanyi w’ingabo za FDRL, wari umaze igihe ashakwa n’ Ingabo za Congo nyuma akaza kugezwa mu Rwanda ku wa Kane tariki ya 9 Werurwe,2017 azanywe na Monusco ,arakekwaho kugira uruhare mu bwicanyi butandukanye bwagiye bugwamo abantu benshi.
Umuhuzabikorwa akaba n’umuyobozi w’ikigo gikora ubushakashatsi kuri Demokarasi no kurengera uburenganzira bwa muntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(Cepado),Me Omar Kavota avuga ko uku kohereza Brig Gen Semugeshi mu Rwanda bitahaye igihe ubutabera bwa Congo kugira ngo bukore iperereza ku byaha akekwaho nk’uko bitangazwa na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa(RFI).
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko Brig Gen Semugeshi ashobora kuba yarakoze ubwicanyi butandukanye harimo n’ubwabereye i Busurungi bwahitanye abantu 59 mu gihe Human Rights Watch ivuga ko ari 96.
Me Omar Kavota avuga ko uku kohereza Brig Gen Semugeshi mu Rwanda byashyize kure hashoboka umunsi w’ubutabera kuri ubu bwicanyi akekwaho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Brig Gen.Semugeshi yari umuyobozi mukuru w’ingabo za Forces Armées Rwandaise (FAR), zakoreraga mu karere ka Rwamagana ndetse akaba n’umunyeshuri mu ishuri rikuru rya gisirikare (Ecole Supérieure Militaire) icyiciro cya 32.
Brig Gen Semugeshi yishyikirije ingabo za Monusco Ku wa 27 Gashyantare 2017 ahitwa Kicanga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com


