Britney Spears yoherereje abakunzi be amafoto yambaye ikariso gusa n’akarega k’amabere

Sangiza iyi nkuru

Icyamamare muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, Britney Spears, kuri uyu wa kabiri taliki ya 23 Gashyantare 2016, nibwo yagaragaye i Las Vegas yifotoza ari nako yoherereza inshuti ze amafoto yambaye ikariso n’akarega k’amabere agamije kubashimisha.
Uyu mugore w’imyaka 34 y’amavuko yashimishije abakunzi be ubwo yashyiraga video ku rukuta rwe rwa Instagram, video yari yafatiwe aho yari ari i Los Angeles yambaye iyi myambaro, arangije akomeza kugenda ayisangiza abamukurikira kuri urwo rubuga.
A
Britney ubu ufite abana 2, yatangaje ko yari amaze igihe adashimisha abakunzi be ariko ngo nicyo gihe cyo kubereka itandukanirizo rye no mu minsi yashize.
Nk’uko benshi bakomeje kunezezwa nako ka video yambaye ikariso n’akarega, bemeza ko Spears ari umwe mu bahanzikazi b’ibyamamare bakurura abagabo kandi bafite ikimero gitandukanye n’icy’abandi bagore bagenzi be basangiye umwuga.
B1
Ibyo kandi byongeye kugarukwaho na benshi ko uyu mugore akunda kwita ku mubiri we, nk’uko byagaragaye muri ako ka video aho yari yishyize ibirungo mu isura ye dore ko yanishyizeho ibishushanyo (Tatoo) bitandukanye.
C
Akimara gushyira hanze umuzingo w’indirimbo” Piece of me” igakundwa mu 2007, byaje guhesha Britney gusinya amasezerano y’ubufatanye na “Planet Holly Wood Resort” muri 2013 , bituma yigarurira abafana no kudacika intege dore ko ayo masezerano azarangira 2017, uku gukundwa kwatumye akomeza kwigarurira imitima y’abatagira ingano batuye isi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *