Umuhanzi Ihahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie avuga ko yifuza kumera nk’ingagi ku buryo abashaka kumusura, bajya babanza kwishyura amafaranga kugira ngo bamugereho.
Melodie yabitangarije mu kiganiro Pourboire cyo kuri RBA yagiranye n’abanyamakuru ba siporo, ubwo yabazwaga ku ho yifuza kugera mu ruhando rw’umuziki.
Yabanje kwisegura ku bashobora kubyumva ukundi, ati: “Rimwe na rimwe iyo mbivuze ntabwo bigaragara neza ariko ndifuza kumera nk’ingagi, bajye baza kunsura kandi babyishyurire.”
Uyu muhanzi ahamya ko kuva mu myaka 10 ishize atangiye umuziki, yamaze gutera imbere mu buryo bigaragara abikesheje umwete yagize n’ubwo atabuze abamuca intege, agaruka ku bihe byiza yagize birimo guhatana mu marushanwa nka Primus Guma Guma Super Star yegukanye mu 2018.
Uretse intego nini yo kuba yakwamamara nk’ingagi, uyu muhanzi avuga ko umuziki we utangiye kumenyekana mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ku buryo atari inzozi zikomeye kuba yagera ku rwego rw’abarimo Harmonize.
Afite icyizere ko azagera ku rwego rw’abahanzi bakomeye ku mugabane wa Afurika nka Ayodeji Ibrahim Balogun wamamaye nka Wizkid.


