Bruce Melody

Bruce Melody yikije ku ishyari yagiriye Christopher asembuwe na Ama G

Sangiza iyi nkuru

Bruce Melody
Bruce Melody

Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody mu muziki yahishuye uko yigeze kugirira ishyari umuhanzi Christophe abitewe n’uko yabonaga ari gutumbagira mu bushorishorishori.

Mu kiganiro uyu mugabo ubwo yaganiraga n’umunyamakuru M.Irene, yabajijwe impamvu atajya ajya mu bintu by’amashyari avuga ko mu gihe kimwe yigeze kurigira asembuwe na mugenzi we Ama G the Black aho yajyaga amubwira ko Christopher arimo gukora uturirimbo twiza naho we ngo ize zitarimo gukinwa.

Ibyo ngo byabaye mu gihe Inzu itunganya umuziki ya Kina Music Ishimwe Clement abereye umuyobozi yari igezweho na Christopher akiyibarizwamo, maze akajya asohora indirimbo ziryoheye amatwi maze Ama G akaza kuzimwumvisha akamubwira ati “Ntiwumva abandi bana uturirimbo bakora sha none nawe uraho ngo yokoyowe”.

Melody ati” Yazaga kubimbwira nananjye ntangira kubitekerezaho, mu kanya najya kumva nkumva ku iradiyo y’umuturanyi ngo tililiii(aha yiganaga imwe mu ndirimbo za Christopher yitwa “Ndamukunda”).

Akomeza avuga ko Ama G yakomeza amubwira ko abandi bana barimo gukora utuzuke twiza bagacurangwa kumaradiyo naho we ngo araho gusa.Yahise ajya gukora utwo tuzuke ariko ngo baratwanga ariko ageze aho yikomereza ibyo yakoraga ariko Ama G akomeza amusaba ko yahindura.

Christopher yarakomeje akora indirimbo ze maze Melody ishyari ngo rikomeza kumukubita bigeze ku ndirimbo ye yitwa” Ndabyemeye” iracurangwa cyane maze Ama G arongera araza aramubwira ati “ntiwumva? nawe uuraho gusa.”

Ishyari ngo ryakomeje kumuzonga ariko nyuma aza gusanga ataribyo aramwegera amubwiza ukuri ko amaze igihe amufitiye ishyari ariko, yitsa cyane ko nawe atariwe ahubwo nyirabayazana ari AMA G wamusunikaga.

Asubizwa kuri ibyo byose yari abajijwe rero, yaje gusobanura ko yaje kubireka kuko ntacyo yari kubikuramo ahubwo ngo iyo yumvise indirimbo y’undi muhanzi akumva hari icyo yayikoramo abikora bwangu.

Bruce Melody yongeye gukomoza kuri ruswa yahaga abanyamakuru ngo bamucurange

Muri iki kiganiro, hari aho Melody yavuze ko agitangira kuzamuka , yajyaga atanga ruswa (ibyari bizwi nka giti) ngo bamucurango , aho ngo yabonaga udufaranga ngo akihutira kureba abanyamakuru, abo ahaye ibihumbi 10, ibihumbi20 kuzamura.

Impamvu yo gutanga iyi ruswa ngo n’uko gukinwa ku maradiyo byari ibintu bigoye cyane bityo baza kwiga imitwe yo kujya batanga amafaranga.Icyakora ngo hari umunyamakuru witwa Kamichi yayahaye arayanga.

Kuva 2012, ngo yatanze ruswa kugeza muri 2015 kuko yari atangiye kubona amafaranga avuye muri guma guma kuburyo atanatinyaga no gutanga ibihumbi 200 ngo baze nko kumuvuga mu rubuga rw’imikino.

Uyu muhanzi aherutse kuva mu gihu cya Nigeria arikumwe na Coach Gael usanzwe ari umujyanama we mu by’umuziki, aho ngo ateganya gukorana n’abahanzi bakomeye muri icyo gihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *