Brussels: Abaganga basobanuye raporo y’ubuzima bwa Basabose

Sangiza iyi nkuru

Abaganga batatu basuzumye uko ubuzima bwo mu mutwe bw’Umunyarwanda Basabose Pierre buhagaze kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2023 basobanuriye urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi raporo y’uko ubuzima bwo mu mutwe bw’uyu mufungwa buhagaze.

Basabose yagombaga gutangira kuburana hamwe na Twahirwa Séraphin tariki ya 9 Ukwakira 2023, gusa we ntiyabonetse, aho umunyamategeko we, Me Jean Flamme, ko afite ikibazo gikomeye mu buzima bwe bwo mu mutwe, amusabira kutaburanishwa.

Aba baganga bifashishijwe nk’abatangabuhamya basobanuye ko uwo munsi Basabose atabonetse mu rukiko yari yajyanwe ku bitaro kugira ngo avurwe ubwandu yatewe n’ibisebe bitavuwe neza, bifitanye isano na Diyabete afite iri ku gipimo kimurenze.

Basobanuriye urukiko ko basanze Diyabete Basabose ayimaranye igihe kinini kandi ko yangije ubwonko bwe ku buryo adashobora kwiyitaho uko bikwiye, adashobora gusesengura no gusubiza neza ibyo abazwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ubwo Basabose yafatwaga muri Nzeri 2020, yari afite ubushobozi bwo kumva no gusubiza, bityo kuba bugenda bugabanyuka bitaba impamvu yo kutamuburanisha. Bwasabye urukiko ko ibi bihe byombi byahuzwa, hagatangwa ubutabera.

Me Flamme yabwiye urukiko ko bitewe n’uko raporo y’abaganga igaragaza ko ubuzima bwo mu mutwe bwa Basabose burushaho kwangirika, atakomeza kuburanishwa. Ati: “Ngira ngo mwabonye ko iyo muvuze, nanjye mpindukira nkajya kumubaza kugira ngo numve niba yumva neza ariko mwambonye ko bigoye. Ni ah’urukiko rero kumenya niba rwakomeza kumuburanisha.”

Aba baganga babanje gukora isuzuma ku buzima bwa Basabose mu mwaka w‘2021, basanga arwaye, bongera kurikora mu 2023. Baravuga ko basanze ikibazo cye kigihari.

Urukiko rwa rubanda muri Kanama 2023, rushingiye kuri iyi raporo, rwafashe umwanzuro w’uko Basabose aburanishwa kuko “ntiyatakaje ubushobozi bwo kwibuka ibyabaye kera.” Perezidante warwo yagize ati: “Ibazwa mu rukiko rifite imiterere izafasha Basabose kwibuka ibyabaye, kumva ibyo aregwa no kwisobanura.”

Basabose yageze bwa mbere mu rubanza rwe tariki ya 9 Ugushyingo 2023. Yagenderaga ku mbago imwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *