Mu gihe imirimo yo gutunganya ahazubakwa Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera irimbanyije kuwa 12 Mutarama ku isaha ya saa saba ahakorerwa iyi mirimo mu Mudugudu wa Gatare hataburuwe imirambo y’abantu babiri byakekwaga ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma yo kubona ibi, abakozi bemereye abaturage baturiye aha hantu kuza kureba ngo barebe niba hari uwamenya aba bantu bishwe, uwitwa Twahirwa Xavier warokotse jenoside ahita amenya imwe mu myenda nyina, Agnes Kambuguje, wishwe muri jenoside yari yambaye n’umwuzukuru we. Bombi bakaba barishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyi mirambo yataburuwe mu kibanza cyari icy’Itorero ry’Abadivantisiti ahatangiriye ibikorwa byo gusiza ahagiye kubakwa ikibuga cy’indege mu cyiciro cya mbere.
Nk’uko byatangajwe na Gaspard Gasirabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima, ngo iyi mirambo yataburuwe izashyingurwa mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside rwo muri uyu murenge.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yahitanye abantu basaga miliyoni mu gihe cy’amezi 3.
Ishyirahamwe Ibuka rivuga ko mu cyahoze ari Kigali Ngali, aho Akarere ka Bugesera kabarizwaga, hiciwe Abatutsi basaga 200,000. Iyi yahoze ari Perefegitura ya Kigali Ngali ikaba iri muri 5 zaguyemo Abatutsi benshi mu gihugu nk’uko Kt Press dukesha iyi nkuru ivuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


