Ubushinjacyaha Ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwaregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo dosiye y’umugabo w’imyaka 47 wishe umwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko nyuma yo kumusambanya.
Icyaha akurikiranyweho yagikoze ku itariki ya 15 Ukuboza 2024 mu mudugudu wa Rebero, akagari ka Rugando, umurenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Bugesera nk’uko byatangajwe n’Ubushinjacyaha Bukuru.
Biravugwa ko uwo munsi, uregwa yasambanyije umwana w’umukobwa, nyuma amunigisha ikiziriko aramwica acukura mu cyumba cy’inzu yari acumbitsemo amutabamo nawe ahita ahungira iwabo mu Karere ka Gisagara.
Uregwa yemera icyaha kandi akagisabira imbabazi.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake acyekwaho, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


