Ibitaro, menshi mu mavuriro na Posite de Sante mu Karere ka Bugesera byubatswe n’abikorera ku giti cyabo harimo n’abihaye Imana, nyamara bagatanga serivisi zisa n’izitangwa n’ibigo bya Leta. Muri aka karere, Posite de santé 54 zose ni iz’abikorera, ariko zakira abitwaje Mituweli barenga 98%. Abazigana bavuga ko zibafatiye runini, bagasabira imigisha abazishinze bitanze, ndetse bakifuza ko baterwa inkunga ngo batazacika intege.
Mu gihe mu turere tumwe na tumwe, hari aho usanga ibikorwa nk’ibi biharirwa Leta, hakaba n’aho Posite de santé zubatswe na Leta ariko zikabura abazikoreramo ; muri aka karere umuntu yubaka inzu cyangwa akayikodesha, akagura ibikoresho, agashaka abaganga n’abandi bakozi agamije kurengera ubuzima bw’abagatuye. Kuri Posite de sante ya Kayumba, umurenge wa Nyamata, ho usanga hirengagizwa n’inyungu, bagakorera imigisha.
Mbere yo kwinjira mu mujyi wa Nyamata, ahitwa Kariyeri, munsi y’umuhanda uhasanga Posite de santé ya Kayumba , iganwa n’abantu bose bitwaje ikarita ya Mituweli. Ni mu nzu isanzwe y’umudugudu, ku rubaraza niho hateye intebe ndende zicayeho abaje kwivuza bagera kuri 30, imbere yabo hari ushinzwe kubakira akurikije uko bagiye bahagera.
Uruganiriro(salon) y’iyi nzu, igabanijemo ibice bibiri hifashishijwe akabati kabikwamo imiti n’igitambaro (rideau). Igice kimwe hicaye abagiye kubonana na muganga uri mu cyumba, naho inyuma ya rido niho hatangirwa imiti. Mu byumba harimo aho bapimira ibizamini, naho mu gikari haba hicaye abategereje ibisubizo, abagiye gushaka ibizamini, ndetse n’abaruhuka bahumbye izuba mbere yo gutaha.
Mu barenga 80 ku munsi, 2 nibo bishyura
Nk’uko bisobanura na Iradukunda Judith, umuforomo wakoze kuwa gatandatu tariki ya 17 Werurwe 2018, ngo iri vuriro ryakira abarwayi hagati ya 70 na 100 ku munsi. Muri aba bose, ngo abiyishyurira ni hagati y’umwe na babiri.
Iradukunda ati, « Abatugana hafi ya bose baba bitwaje Mituweli. Mu barwayi bari hagati ya 70 n’ijana ku munsi, usanga umwe cyangwa babiri ari we wishyura. Naho aba Mituweli, bishyura ku buryo bukurikira :
Uri mu cyiciro cya mbere, yishyura amafaranga 70, harimo 20 y’ifishi, na 50 y’agakayi ; nta nyunganizi(ticket moderateur) atanga.
Uwo mu cyiciro cya kabiri, yishyura aya 70, wongeyeho inyunganizi(ticket moderateur) ya 200, ubwo akaba 270. Gusa nawe iyo ari malariya arwaye, nta nyunganizi asabwa.
Naho mu cyiciro cya gatatu, yishyura ya 270 kandi akajya kwigurira imiti hanze ».
Aha anongeraho ko agakayi ka 50 kagurwa rimwe kugera gashize, bivuga ko ugasanganwe agana iri vuriro yitwaje ‘igiceri cya 20’ gusa.
Niwemugeni Donatha, ngo ntiyamara ukwezi taje kwivuriza kuri iyi Posite, yaba we cyangwa umwana urwaye. Avuga ko bakorana ubwitange bakabakira neza, batitaye ku kuba bitwaje Mituweli, badahita bishyura.
Undi wicaye mu gikari ategereje ibisubizo, avuga ko abashinga amavuriro yigenga bakorana ubwitange, ndetse akaboneraho kubasabira imigisha. Sekamana Ibrahim ati, « Kuva uku kwezi kwa gatatu gutangiye mazi kugera hano gatatu, njye ndwaye cyangwa ndwaje umwana. Mbere byansabaga kujya mu mujyi, urumva izo ncuro zose byaba binsaba gutega kuko sinagerayo n’amaguru ndwaye. Hari n’abacikaga intege z’urugendo bagahitamo kurembera mu rugo. Iyo umuntu yiyemje gushora agakora ibintu nk’ibi bidufite akamaro, aba agamije inyungu, bityo acitse intege akabireka twasubira mu kaga. Ndabasabira imigisha ariko kandi na Leta yagombye kubunganira ikabongerera imbaraga, kugira ngo bakomeze badufashe kandi n’iyo ngungu bayibone».
Ni abafatanyabikorwa kuri serivisi inoze, kugabanya ubucukike n’imfu…, Ubuyobozi
Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Bugesera, Nikuze Margueritte, yemera anashima uruhare rw’abikorera mu guteza imbere urwego rw’ubuzima, kandi agakangurira abifite kugera ikirenge mu cy’aba batangiye.
Agira ati, buri kagari gafite Posite de sante, kandi zose ni iz’abikorera. Ibi byagabanije ubucucike bw’abarwayi ku mavuriro, ari naho wumvaga ngo barahatinda. Byongereye imitangire ya serivisi inoze kandi byagabanije imfu za hato na hato z’abatarivuzaga kubera urugendo rurerure bakoraga. Ubu turakomeza gushishikariza abafite ubushobozi gukomeza gushora muri uru rwego rw’ubuzima, bidahariwe Leta gusa ».
Ku bw’umuyobozi w’ibitaro bya Nyamata, Dogiteri Rutagengwa Alfred, ngo abashinga za Posite de Sante ni abafatanyabikorwa, kandi bakeneye ubufasha n’ubuvugizi. Ati, « Gushinga Posite de sante hari ibisabwa : inyubako, ibikoresho n’abakozi. Umaze kubyuzuza, tumufasha kubona ibyangombwa, cyane cyane iyo asaba gukorera mu kagari kadasanzwe gafite Posite de sante, aho tumufasha kubyihutisha ».
Kubaka nibura Posite de sante imwe muri buri kagari, ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu mwiherero wa 15 w’abayobozi b’igihugu wabereye i Gabiro mu karere ka Gatsibo mu mpera za Gashyantare 2018. Nubwo Bugesera yafashe iya mbere muri iyi gahunda, hari uturere usangamo izi Posite de sante zubatswe na Leta, nyamara zikaba zimaze imyaka isaga ibiri zidakora.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Karegeya Jean Baptiste


