Bugesera: Barashimira Perezida Kagame wabagejejeho Girinka Munyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Ibirori byo gutanginza gahunda ya Girinka Munyarwanda mu ntara y’Iburasirazuba byabereye mu karere ka Bugesera, umurenge wa Rweru kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Mata 2016, abaturage bakaba bashimira cyane Perezida Kagame wabagejejeho iyi gahunda.
Iyi gahunda yari iyo guha inka abaturage batari bazifite n’abazihawe bakitura ku mugaragaro, mu magambo yavugiwe aho bagiye bagaruka ku bigenderwaho kugirango umuturage ahabwe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.
Inka
Kugirango umuturage ahabwe inka, agomba kuba ntayo yari asanzwe afite, akaba afite ubwatsi n’ikiraro cyo kuyororeramo kandi ko uwayihawe aba agomba kuyifata neza.
Uyihawe kandi ahabwa n’ibiyiherekeza nk’umunyu, ipompe n’ibindi nk’uko bivugwa n’umuyobozi wa RAB mu ntara y’Iburasirazuba, Norbert Sengede.
Mu ijambo ryavuzwe n’umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel , avuga ko Girinka Munyarwanda ari imwe muri gahunda nyinshi zigamije guteza imbere abaturage no kurwanya imirire mibi.
ink4
Yakomeje avuga ko inka zatanzwe mu karere ka Bugesera zigera ku 12,950 zahawe imiryango ingana 12,950 bakaba bamaze kwitura inka zingana 16,450.
Yagize ati: “Uyu munsi ni ugutangiza icyumwero cya Girinka Munyarwanda mu ntara y’Iburasirazuba, icyo nsaba aborojwe ni ugufata inka neza ikororoka, ikakugirira amumaro ikorozwa n’abandi, umuco mubi wo kugurisha inka, abantu babikora bagomba guhanwa kuko gahundda ya Girinka ni ukorora no koroza abandi”.
Yakomeje agira ati: “Aborojwe bafate inka nk’abana babo kuko umwana w’umuntu ntakintu kimubaho baramubungabunga” .
Kabihigo Liberatha, Umwe mu borozi bari baje kwitura aragira ati: “ Gahunda ya Girinka idufitiye akamaro kanini cyane kuko nkanjye nari meze nk’uwarwaye bwaki, ubu abana banjye babona amata.
inka2
Yakomeje agira ati: “Ndashimira perezida wacu Paul Kagame Imana imuhe umugisha kandi imwongere ubuyobozi kuko yarakoze cyane, amajyambere maze kugeraho ni uko ubu abana banjye babiri biga kandi ubu ngemura amata abana banjye bakabona agasabune ko kumesa imyenda, nanjye naje kwitura kugirango undi nawe abone uwo mugisha perezida wacu yaduhaye”.
inka3
Ibirori byo gusoza uwu munsi wo gutangiza Girinka mu karere ka Bugesera bikaba byaranzwe no gutanga certificat ku bitwaye neza haba mu borozi ndetse n’abayobozi nyuma yibyo hakuriraho gushyikiriza ku mugaragaro inka abandi bashya.
cert
Gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangiye muri 2006 itangizwa na Perezida Paul Kagame, intego yayo ikaba ari iyo guteza imbere abaturage no kurinda imirire mibi, iyi gahunda ikaba ari imwe mu zigamije guteza imbere abaturage.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Eric Nininahazwe@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *