Abatuye akagari ka Gihembe, Umurenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera bavuga ko bakishyuzwa amazi buri kwezi, kandi bayaheruka mu 2014. Aba ni abafashe ifatabuguzi ry’amazi ya WASAC ubwo yabegerezaga impombo, ariko bagaheruka amazi ubwo, bakitungirwa na Cyohoha.
Baganira na TV One, aba baturage bavuga ko amazi bigeze kuyahabwa koko, abishoboye bagasaba amavomero mu ngo zabo. Bavuga ko bitamaze n’umwaka amazi akabura, bagashoka ikiyaga cya Cyohoha, abandi bakagura ku magare.
Uyu mutegarugori ati “ijerekani tuyigura amafaranga 200 cyangwa 300, utayafite ashoka muri Cyohoha”. Kuba ibi babimenyereye ariko, ngo ikibazo ni inyemezabuguzi bahabwa buri kwezi kandi baheruka kuvoma mu 2014. Uyu ati “ mperuka amazi mu rugo kera, ariko ubu maze kugira fagitire (inyemezabuguzi) zihagaze amafaranga ibihumbi 19, buri kwezi barayizana”.
Ubuyobozi bwa WASAC mu karere ka Bugesera, bwemera ko abo baturage batabona amazi neza, ariko kandi ngo nta n’uwo bishyuza ataravomwe. Ngo ayo bishyuzwa ni location compteur (ubukode bwa mubazi) batunze.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uhagarariye WASAC, Tuyisenge Vedaste ati « aho hantu harahanamye cyane, ku buryo bigoye kuhageza amazi buri munsi. Bashobora kuyabona nka kabiri mu kwezi. Iyo aje nijoro hari abatavoma, ariko na none nta wa kwishyuzwa ataravomye. Ubwo ayo bishyuzwa ni location compteur ».
Yongeraho ko kubera ubuhaname bwa Gihembe na Ngeruka muri rusange, ngo bizasaba kongera ubushobozi bw’ibyuma bigezayo amazi, ubundi abahatuye bakayabona uko bayashaka. Asaba kandi abahawe inyemezabuguzi bataravomye, bakumva bararenganye, kwegera ubuyobozi bwa WASAC Bugesera bakarenganurwa.
Ibarura rusange rya kane ry’abaturage n’imibereho y’ingo(EICV4), ryagaragaje ko mu Rwanda ababasha kubona amazi meza yo kunywa ari 84.8%, ariko mu ntara y’Uburasirazuba ni 80.6%.
Muri gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS 2), umwaka wa 2017-2018 uzasiga abanyarwanda bose bagezweho n’amazi meza.
Magingo aya, buri muturage arakoresha meterokibe 640,mu gihe yakagombye gukoresha meterokibe 1000 ku mwaka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste
Â



2 Responses
Bugesera: Buri kwezi bishyuzwa amazi kandi bakoresha Cyohoha
Muraho neza igiteketezo cyanjye Nuko nasaba ababifitiye ubushobozi bagafasha abaturage natuye Akagali ka gihembe kubona Amazi meza kuko bitabaye Ibyo baricwa n’indwara zibyorezo murakoze
Bugesera: Buri kwezi bishyuzwa amazi kandi bakoresha Cyohoha
Muraho neza igiteketezo cyanjye Nuko nasaba ababifitiye ubushobozi bagafasha abaturage natuye Akagali ka gihembe kubona Amazi meza kuko bitabaye Ibyo baricwa n’indwara zibyorezo murakoze